Barbados yiteguye gushyigikira u Rwanda mu mushinga w’uruganda rukora inkingo

Perezida Kagame na Minisitiri w'Intebe wa Barabados, Mia Mottley bahagarariye isinywa ry'amasezerano atandukanye
Perezida Kagame na Minisitiri w’Intebe wa Barabados, Mia Mottley bahagarariye isinywa ry’amasezerano atandukanye

Mu gihe igihugu cya Barbados n’u Rwanda bigenda bishimangira umubano, Minisitiri w’Intebe Mia Mottley, yizera ko amasezerano y’ubufatanye yasinywe ku mpande zombi bushobora gutanga inyungu mu kurwanya Covid-19. Yabigarutseho ubwo Perezida Paul Kagame yagerenderaga icyo gihugu mu cyumweru gishize.

Perezida Kagame, ubwo yagiriraga uruzinduko rwe rwa mbere rw’akazi muri Barbados, mu bikorwa by’ingenzi yahakoreye harimo no guhagararira isinywa ry’amasezerano y’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi, mu nzego zitandukanye zirimo n’ikoranabuhanga.

Nyuma y’ibiganiro byahuje Perezida Kagame aherekejwe n’itsinda ry’abayobozi batandukanye, na Minisitiri w’Intebe Mia Mottley, yavuze ko ashishikajwe cyane no kuba igihugu cyo ku mugabane wa Afurika hashingwa uruganda rukora inkingo za Covid-19. Ibi yabigarutseho mu kiganiro we na Perezida Kagame bagiranye n’abanyamakuru cyabereye kuri Lloyd Erskine Sandiford Centre, ku gicamunsi cyo ku wa Gatandatu tariki 16 Mata 2022.

Minisitiri w’Intebe Mottley, yavuze ko kubera iyo mpamvu, Minisitiri w’inganda, ubumenyi n’ikoranabuhanga, Davidson Ishmael, azagirira uruzinduko mu Rwanda, mu rwego rwo kureba amahirwe ahari yo gushora imari.

Mu Kwakira umwaka ushize, u Rwanda rwatangaje ko ruzubaka uruganda rukora inkingo zitandukanye rukoresheje ikoranabuhanga rya mRNA, ry’uruganda rw’Abadage BioNTech, ryakoreshejwe mu gukora urukingo rwa Covid-19 rwa Pfizer. Ni mu gihe ibikorwa byo kurwubaka bizatangira bitarenze hagati muri 2022.

Ati “Ntekereza ko twabonye ko hari byinshi byo gusangira ndetse n’ibindi byinshi byo gukora muri urwo rwego rwa siyanse n’ikoranabuhanga, cyane cyane ubuzima n’ikoranabuhanga.”

Mottley yakomeje agira ati “Nemeye ko Minisitiri w’inganda, ubumenyi n’ikoranabuhanga Davidson Ishmael, azajya mu Rwanda kugira ngo turebe uko dushobora gushyira mu bikorwa ku buryo bugaragara kandi bushyize mu gaciro amahirwe yo gushora imari ndetse n’ubufatanye.”

Minisitiri Davidson Ishmael mu ruzinduko rwe azagirira mu Rwand, azaba aherekejwe n’umuyobozi mukuru w’ibyoherezwa mu mahanga, nk’uko Mottley yabitangaje.

Minisitiri w’Intebe Mottley, yavuzeko icya mbere kigenderewe ari ukureba amahirwe ahari, mu mushinga wo kubaka uruganda rukora inkingo mu Rwanda.

Ati “Icyifuzo cyacu cya mbere birumvikana ni ukureba ubushobozi buzatangwa no gushyiraho ikigo gikora inkingo mu Rwanda.”

Yavuze ko yizeye ko uru ruganda rufite ubushobozi buzakemura ikibazo cy’ubuke bw’inkingo za Covid-19 cyakomeje kugarara ku isi.

Yakomeje agaragaza ko Barbados ishobora kuzatanga abahanga mu bya siyansi mu mushinga wo kubaka uruganda rwa Covid-19 mu Rwanda, ndetse ko ubufatanye hagati y’ibihugu byombi buzavamo iterambere rikomeye mu bijyanye n’ikoranabuhanga n’ubumenyi.

Ati “Barbados ifite abanyeshuri 6,000 barangije muri siyansi muri Cave Hill Campus, muri kaminuza ya West Indies mu myaka itanu ishize. Dufite umuvuduko mu kwigisha, ariko tuzi ko iyo atari yo ntego yonyine, abantu bifuza gukoresha impamyabumenyi muri siyansi bityo rero dufite inshingano zikomeye zo kuba dushobora kubaka urubuga rukomeye rw’ikoranabuhanga mu buzima muri rusange.”

Abayobozi bombi bagiranye ibiganiro
Abayobozi bombi bagiranye ibiganiro

Minisitiri w’Intebe Mottley yavuze kandi ko mu masezerano yasinywe hagati y’u Rwanda na Barbados, ari mu nzego nyinshi zirimo ishoramari, serivisi mu by’ingendo zo mu kirere, gusoresha kabiri ibicuruzwa. Ngo hagomba kubaho umuyoboro uguhuza umugabane wa Afurika n’akarere ka Karayibe.

Perezida Kagame yavuze ko yishimiye ko ubufatanye bwiyongera hagati y’igihugu cy’u Rwanda na Barbados, anishimira kandi ko Ministiri w’Intebe Mottley azasura u Rwanda muri Kamena.

Umukuru w’Igihugu nawe yavuze ko ingendo hagati ya Afurika na Karayibe ari ngombwa, kuko hari “inyungu nyinshi zigaragara” ku bantu bo muri Afurika zibahuza n’ako karere.

Yavuze ko ibiganiro bijyanye na serivisi z’ingendo zo mu kirere no gukuraho visa byamaze gutangira.

Perezida Kagame yagize ati “Twari twaratinze mu buryo bumwe, ariko ntabwo bitinda guhuza inshuti no kugirana ubufatanye bityo rwose turashaka kubikora.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka