Barashinjwa gucuruza amakaramu yo mu bwoko bwa BIC y’amiganano

Abasore batanu bafungiye kuri polisi ya Remera, bashinjwa gucuruza amakaramu yo mu bwoko bwa BIC y’amiganano. Abashinjwa ntibemera icyaha, bavuga ko batazi gutandukanya amiganano nay’umwimerere kandi ko bafite ibyangombwa baziguriyeho muri Uganda.

Aba basore batawe muri yombi tariki 14/02/2012 nyuma y’aho sosiyete T&T Trading ihagarariye uruganda rwa BIC mu Rwanda itangiye ikirego kuri polisi ko hari amakaramu ya BIC y’amiganano ari ku isoko ryo mu Rwanda. T&T Trading yatangiye kumenya ko hari amakaramu y’amiganano ari ku isoko guhera mu gushyingo 2011.

Nyuma y’iperereza, polisi yaje guta muri yombi abacuruzi bayaranguraga, bakorera mu mujyi wa Kigali ahitwa karitiye Matewusi( quartier Matheus). Yabafatanye amakarito 105 y’amakaramu y’amiganano.

Ushinzwe ubucuruzi muri sosiyete ihagarariye uruganda rwa BIC mu Rwanda, Jean Paul Kabano, yatangarije abanyamakuru ko bitoroshye gutandukanya ikaramu yo mu bwoko bwa BIC y’inyiganano n’ay’umwimerere kubera ubuhanga bikoranye.

Yabisobanuye atya: “Ntibyoroshye ku muturage usanzwe uhita abimenya ariko nkatwe turabimenya dukurikije uburyo ikaramu ikoze, uburemere bw’ipaki zirimo, amabara yazo ndetse n’amagambo y’ibanga aba ari ku gifuniko.”

Kabano yakomeje asobanura ko muri buri gihugu, amakaramu ya BIC aba afite codes zacyo. Muri ayo makaramu y’amiganano yafashwe harimo ayo muri Tanzania na Uganda kandi bitemewe gucururiza inyuma y’imbibi z’igihugu uhagarariye.

Uhagarariye T&T Trading yerekana itandukaniro hagati y'amakaramu ya BIC mazima n'amiganano (ibumoso ni inyiganano naho iburyo ni inzima)
Uhagarariye T&T Trading yerekana itandukaniro hagati y’amakaramu ya BIC mazima n’amiganano (ibumoso ni inyiganano naho iburyo ni inzima)

Umwe mu basore bashinjwa gucuruza amakaramu y’amiganano wavuganye n’itangazamakuru yahakanye yivuye inyuma ibyo baregwa. Avuga ko ayo makaramu bayaranguye mu gihugu cya Uganda kandi ngo bafite n’ibyangombwa by’aho baranguriye, ibyo ku mupaka ndetse n’umukozi w’ikigo cy’ubuziranenge aba ari ku mupaka.

Umuvugizi wa Polisi y’igihugu, Theos Badege, yatangaje ko kugurisha igihangano cy’abandi bihanishwa igihano kiri hagati y’imyaka itanu n’icumi, n’ihazabu iri hagati ya miliyoni eshanu n’icumi.

Ubusanzwe ikarito irimo amakaramu 1000 ya BIC iranguzwa ibihumbi 58, mu gihe ayo makaramu avugwaho kuba amiganano aranguzwa ibihumbi 55.

Emmanuel N. Hitimana

Ibitekerezo   ( 1 )

Ariko aba bahungu bararengana niba bafite inyemezabuguzi ni impapuro zo ku mupaka kuko njya numva leta ariyo ivuga ko tugomba gukorana ubuhahirane na est Africa,naho kuvuga ngo ntibahendaga biterwa nuko bayaranguraga bakanga kwifuza ku bakiriya,kereka niba bataranazisoreye mbere yo kuzinjiza mu gihugu

aime yanditse ku itariki ya: 15-02-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka