Barashimira Polisi y’u Rwanda yatumye abatwara ibinyabiziga bubahiriza uburenganzira bwabo
Abantu b’ingeri z’itandukanye bagenda mu muhanda n’amaguru mu mujyi wa Kigali bavuga ko ubukangurambaga bwakozwe n’umuvugizi wa Polisi y’igihugu CP John Bosco Kabera asaba abatwara ibinyabiziga kubahiriza uburenganzira bw’abanyamaguru igihe bageze ahabugenewe kwambuka umuhanda “Zebra crossing” bwatumye nta muntu ukigongwa yambuka umuhanda.

Abaganiriye na Kigali Today batangaza ko mbera abatwara ibinyabiziga bajyaga babima inzira bikaba ngombwa ko bambuka birukanka ku buryo imodoka yashoboraga ku mugonga igihe yambuka umuhanda.
Byiringiro Anicet atuye mu karere ka Gasabo avuga ko mbere kugira ngo imodoka ireke umunyamaguru atambuke anyuze ahabugenewe “Zebra crossing” byasaba ko acunganwa n’imodoka ubundi akirukanka imodoka itaramugeraho .
Ati “ Imodoka yashoboraga kukugonga kubera ko itahagararaga ngo umuntu atambuke atekanye nta nkomyi byasabaga kwiruka usiganwa nayo cyangwa bikaba ngombwa ko urindira abandi bagenzi ngo mube benshi imodoka zibone guhagarara”.
Byiringiro avuga ko ikibazo cyabagaho mbere y’ubukangurambaga ni uko kugira ngo imodoka ihagarare umunyamaguru atambuke byasaba ko habaho gusiganwa n’imodoka kugira ngo zitabagonga.
Kambanda Moise ni umushoferi, avuga ko mbere batabyubahirizaga uko bikwiye ariko ko nyuma y’ubu bukangurambaga ufashwe yimye umugenzi ugenda n’amaguru inzira kandi ahagaze kuri “ zebra crossing” abihanirwa.
Ati “ Ubu birakomeye iyo umubonye ashaka kwambuka uribwiriza ugahagarara mu gihe mbere twahitaga twikomereza keretse iyo twasangaga ari benshi bakeneye kwambuka”.
Kambanda avuga ko usanga byaraterwaga n’uko umushoferi yihuta ntiyite ku burenganzira bw’umugenzi ugenda n’amaguru akamubuza uburenganzira bwe bwo kwambuka umuhanda.
Mu kwezi gushize nibwo umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda CP John Bosco Kabera yakoze ubukangurambaga yigisha abatwara ibinyabiziga ko bagomba kubaha uburenganzira bw’abanyamaguru igihe bababonye bahagaze kuri “Zebra crossing” ko bagomba guhagarara bagatambuka”.
Ati “ Abatwara ibinyabiziga abamotari, abashoferi b’imodoka murasabwa guhagarara igihe mubonye umunyamaguru ahagaze ahabugenewe ashaka kwambuka mugomba guhita muhagarara agatambuka”.

CP Kabera yasabye abanyamaguru ko nabo batagomba kwambuka babangamira ibinyabiziga ko bagomba kwihuta kandi bikabikora vuba.
Ati “ Abanyamaguru murasabwa kwambuka mwihuta, ibintu byo kwambuka mwashyize “ecouteur’ mu matwi mugomba kubireka ndetse n’abagendagenda gahoro bakihuta kugira ngo ibindi binyabiziga nabyo bitambuke”.
Nyuma y’ubu bukangurambaga abatwara ibinyabiziga batangiye kubahiriza uburenganzira bw’abanyamaguru ku buryo nta muntu ugenda n’amaguru ukibuzwa gutwambuka kandi ahagaze kuri “zebra crossing”.
Ohereza igitekerezo
|
Guha abanyamaguru inzira nibyiza cyane aliko Polisi nayo uko ihana abanyabiziga ijye yambura nabanyamaguru téléphone bagenda bazivugiraho muli Zébra bazisubizwe baciwe ihazabu nkuko iyaca abanyabiziga batubahitije amategeko ya Zebra clossing,niho buli wese azaba yubahirije amategeko yumuhanda