Barasabwa kumenya aho abafite ubumuga batuye no kubitaho by’umwihariko mu gihe cy’ibiza
Ihuriro ry’Imiryango Nyarwanda y’abantu bafite ubumuga (NUDOR) rirasaba abantu batandukanye baba abayobozi mu nzego z’ibanze, abantu babana n’abafite ubumuga, n’abandi bakora ibikorwa by’ubutabazi gushyiraho uburyo bwihariye bwo gutabara no kugoboka abantu bafite ubumuga mu gihe cy’ibiza cyangwa mu gihe habaye andi makuba atandukanye yibasira abantu, aturutse cyane cyane ku mihindagurikire y’ibihe.
Dr. Mukarwego Beth Nasiforo uyobora NUDOR avuga ko ubuzima bw’abantu bafite ubumuga bujya mu kaga cyane cyane mu gihe habaye ibiza cyangwa ibindi bintu bishobora gukomeretsa abantu, agasaba ubuyobozi kubitaho.
Dr. Mukarwego ati “Abafite ubumuga benshi usanga ubuyobozi buba butanazi aho batuye n’uko babayeho, ugasanga igihe habayeho ibibazo mu Midugudu cyangwa mu Karere nta makuru bafite, ntibashobore gukora ibyo abandi Banyarwanda barimo bakora kugira ngo babashe kwikura muri icyo kibazo bashobora kuba bisanzemo. Abandi nk’abatumva usanga badafite ubafasha mu buryo bw’ubusemuzi, ugasanga ibintu byose ntibabasha kubimenya, keretse babonye ubibabwira. Usanga rero babura amakuru bakabura n’abantu babafasha. Urugero nk’ufite ubumuga bw’ingingo ashobora kuba ari mu rugo ariko nta gare afite yakoresha kugira ngo abo mu muryango we bamushyire muri rya gare bamusunike bamujyane aho abandi barimo kujya igihe habaye ibiza, igihe haguye imvura nyinshi, inzu zaguye,...”
Dr. Mukarwego yakomeje gusobanura ingorane bahura na zo mu gihe cy’ibiza, ati “Abafite ubumuga twasanze ko kenshi babura ubuzima kubera nk’inzu yamuguyeho, rimwe na rimwe atabyumvise ko igiye kugwa, kandi n’iyo yabyumva bigatwara igihe kirekire kugira ngo azavemo, kubera ko yabuze ubufasha bw’ibanze, yabuze umuntu wo kumufasha kugira ngo ahunge. Niba ari utumva ugasanga umwuzure uramutwaye kuko ntabwo yumva ya mvura irimo kugwa, kandi n’igihe abantu barimo guhana amakuru hanze ngo bahunge cyangwa bakore ikindi, we ntabwo yabimenya, ugasanga ya mazi yamutwaye, akabura ubuzima bwe.”
Ati “Icyo nasaba Uturere ni uko bashyiraho itsinda ryajya rifasha abantu bafite ubumuga rigakorana na Minisiteri Ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA) kugira ngo bamenye aho abafite ubumuga batuye. Uturere tugomba kuba dufite umubare w’abafite ubumuga batuye muri ako Karere, bakamenya Imidugudu batuyemo, niba batuye ahantu habashyira mu kaga (amanegeka) bakabimura bakabatuza neza nk’abandi Banyarwanda, bakabubakira amazu aborohereza ajyanye n’ubumuga bafite, bityo na bo bakabaho bishimye. Turifuza ko Uturere duhugura n’abandi bazajya bakorana n’abafite ubumuga, bamaze kumenya umubare, bakamenya n’ubumuga bafite, niba ari abatumva, abafite ubumuga bw’ingingo, abatabona, abafite ubumuga bwo mu mutwe, kugira ngo igihe nk’icyo cy’ibiza nibajya kubatabara, bamenye n’ibyo bifashisha mu kubatabara.”
Irihose Aimable, Komiseri ushinzwe ubukungu mu nama y’Igihugu y’Abantu bafite ubumuga ku rwego rw’Intara y’Amajyepfo, akaba n’Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Umuryango Nyarwanda w’Abantu bafite ubumuga bw’ingingo n’abakoresha igare ry’abantu bafite ubumuga, Rwanda Organization of Persons with Physical Disabilities and Wheelchairs Users (ROPPD-WU), avuga ko bashimira Leta y’u Rwanda kubera ko hari byinshi yagiye ikora, agashima amahugurwa ategurwa n’abafatanyabikorwa ba Leta bagamije kureba igikorwa cyose cyakorerwa umuntu ufite ubumuga, kugira ngo abe yubakiwe ubudahangarwa ku mihindagurikire y’ibihe.
Irihose na we yakomoje ku mbogamizi zikiriho, ati “Umuntu ufite ubumuga ubundi aba ari umunyantege nke. Iyo habayeho impinduka mu buzima yari asanzwe abayemo, ni we ugerwaho n’ingorane cyane ugereranyije n’abandi badafite ibyo bibazo. Kuri ibi by’imihindagurikire y’ibihe, akenshi usanga abantu bafite ubumuga bahura n’imbogamizi cyane cyane wenda ku bumenyi buke bw’abakora ibyo bikorwa byo gutabara abandi, cyangwa se imyumvire y’abaturage bagenzi babo baba babana na bo, cyangwa se ishingiye ku miterere y’ubumuga baba bafite kuko burimo ibyiciro byinshi. Ibyo byose bituma ikibaye cyose gihita gituma wa muntu ahita agira intege nkeya, bwa budahangarwa bwe bukajya hasi.”
Yatanze urugero ati “Nk’umwana wo mu misozi miremire, usanga abana bambuka imisozi n’amateme. Niba imvura iguye, rya teme umugezi ukaritwara, hakaba hacamo nk’ukwezi kumwe cyangwa amezi menshi, wa mwana waryambukaga asunika akagare akariho agiye ku ishuri, ubwo icyo gihe cyose azahagarika kwiga. Nahagarika kwiga, abandi bo ntabwo bazahagarara, bazakomeza kwiga, wa mwana abe aradindiye.”
Yatanze urundi rugero ku nzu zidakomeye abantu bo mu cyaro usanga babamo. Ati “Iyo rero haje nk’inkangu ikazikushumura zose, ushobora gusanga uburyo bwo kongera kubaka iyindi umuntu ufite ubumuga bimugora, kubera ko kuzongera kugira ubushobozi bwo kwizamurira ya nzu igihe iya mbere yahirimye, kandi n’ubundi yari asanzwe abaho mu buryo bumuhenze bunamugoye ngo abone icyo kurya, uko yivuza, ibyo bintu byose biragenda bigatuma no kuzongera guhagarika inzu ubwabyo ari ikibazo. Hari n’igihe babura aho bacumbika, ugasanga n’aho abonye ahacumbitse mu mibereho mibi idakwiriye. Ubundi umuntu ufite ibyo bibazo ni we uba ukwiye guherwaho mu bikorwa by’ubutabazi.”
Mu rwego rwo kurushaho kwita ku bibazo abantu bafite ubumuga bahura na byo cyane cyane mu bihe by’ibiza, NUDOR iherutse gutangiza umushinga yise ‘Climate Just Communities (CJC)’ wita ku bafite ubumuga no kubarinda ingaruka zibageraho mu gihe cy’imihindagurikire y’ibihe. Uwo mushinga ukorera mu buryo bw’igerageza mu Turere dutatu ari two Gisagara, Ngororero na Karongi.
Hakizimana François, Umukozi w’Akarere ka Gisagara ushinzwe imicungire y’ibiza, avuga ko uwo mushinga watangiye gukorera mu Karere ka Gisagara guhera mu mwaka wa 2023, ukaba warabafashije mu kumenya ndetse no kwita ku bafite ubumuga hashingiwe cyane cyane ku mihindagurikire y’ibihe.
Yagize ati “Icyo twishimira rero kugeza ubungubu muri uyu mwaka wa kabiri, ni uko twamaze kumenya neza ko iyo imihindagurikire y’ibihe ibaye, ireba abantu bose nta n’umwe uhejwe. Mbere twarebaga muri rusange abagizweho ingaruka n’ibiza byabaye cyangwa se n’indi mihindagurikire y’ibihe yabaye tukareba amazina gusa, ariko ntiturebe niba uwo muntu afite ubumuga.”
“Aho rero uyu mushinga uziye, batubwiye ko tutagomba guheza umuntu n’umwe, ahubwo mu kumenya ibyabaye n’abo byagizeho ingaruka, tukabanza kwihutira kumenya uwo byagizeho ingaruka usanzwe ufite ubumuga. Icyo gihe iyo tumaze kumenya abafite ubumuga bagizweho ingaruka n’ibiza, duhita tumenya n’ibyo bakeneye, tukamenya n’uburyo twabafasha mu buryo bwihuse, tugereranyije n’abandi bagizweho ingaruka n’ibyo biza bari bafite wenda ubushobozi bashobora kuba bakwirwanaho mu buryo bwihuse.”
Hakizimana François ushinzwe imicungire y’ibiza muri Gisagara avuga ko mu bijyanye no kwita ku bafite ubumuga batishoboye, hari nk’ababa batuye mu mazu ashaje, mu gihe haguye imvura nyinshi ayo mazu akaba yagwa, ugasanga harimo n’ay’abafite ubumuga.
Ngo bakora ubugenzuzi bwo kumenya abantu bari mu mazu nk’ayo, bityo bakamenya abihutirwa bakimurwa mbere y’uko imvura izagwa cyangwa se mbere y’uko umuyaga ufite ubukana ugira icyo ukora kibi.
Yatanze urugero rwo mu minsi ishize ubwo mu Burengerazuba habaga ikibazo cy’imvura nyinshi yasenyeye abantu n’imyuzure igatwara abantu bamwe bakahatakariza ubuzima. Ati “Natwe twagize ibibazo nk’ibyo ku buryo icyo gihe twafashije imiryango itandatu y’abantu bafite ubumuga kuko ari bo bari bahuye n’icyo kibazo. Byanatumye nyuma yaho twongera kureba ngo ni ba nde bari muri ibyo bice bashobora kuba bahura n’inkangu cyangwa imvura nyinshi cyangwa umwuzure, noneho tugenda tuvuga tuti aba ngaba bakwimurwa bakaba bashyizwe ahangaha. Ubu twari dufite abagera kuri 13, ariko dufatanyije n’Umushinga wa DUHAMIC ADRI mu gikorwa cyo gusanira abantu badafite amazu akomeye n’abandi badafite aho baba, ubu muri 64 bazafasha, abo 13 na bo barimo, kikaba ari ikintu twishimira cyane.”
Mukarusine Cludine, Umuyobozi w’umushinga Climate Just Communities, avuga ko muri uyu mushinga icyo bibandaho cyane ari umuturage, kuko n’ubundi iyo ibiza bibaye ari we bigiraho ingaruka.
Ni muri urwo rwego bahaye amahugurwa y’iminsi itatu guhera tariki 29 – 31 Nyakanga 2024, abantu batandukanye barimo abayobozi mu nzego z’ibanze mu Turere twa Karongi, Gisagara na Ngororero umushinga ukorera, barimo Umuyobozi w’ishami ry’imibereho myiza n’iterambere, ushinzwe ibidukikije, ndetse n’ushinzwe imicungire y’Ibiza mu Karere.
Mukarusine ati “Byagaragaye ko aba bayobozi mu nzego z’ibanze ari bo bafite uruhare rukomeye kuko bahorana n’abaturage, ni bo bamenya ngo turitegura mu buryo ubu n’ubu mu gihe cy’imvura nyinshi cyangwa cy’izuba ryinshi, ni na bo bafite uruhare mu kugira icyo bafasha abantu bafite ubumuga. Ni muri ubwo buryo rero turi hano kugira ngo tubahugure by’umwihariko ku ruhare rwabo mu kugoboka abafite ubumuga mu gihe cy’amage.”
Kuri ubu NUDOR ikorana n’Uturere dutatu mu gihe nyamara ikibazo kiri mu Gihugu hose. Abajijwe icyizere gihari cy’uko bizakemuka nk’uko babyifuza, Mukarusine yavuze ko gukorera mu turere dutatu ari ukubera ko ari umushinga ukiri mu igerageza, kugira ngo barebe uko byifashe muri utwo turere, ndetse bitange n’ishusho y’ibigomba gukorwa mu Gihugu hose, aboneraho no gusaba abandi bayobozi cyane cyane mu nzego z’ibanze mu tundi turere kumva ko na bo bibareba.
Ati “Abantu bafite ubumuga mu gihugu hose bashobora guhura n’ibihe by’amage cyangwa se ibihe bishobora gukenera ubutabazi bw’ibanze cyangwa se bwihuse. Rero ni amahirwe yo kugira ngo niba uyu munsi tubonye uko bihagaze muri turiya Turere dutatu, biroroshye ko noneho byafasha kugira umusanzu dutanga mu tundi Turere. Ni ingingo ikwiye kwitabwaho mu Turere twose uko ari 30.”
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|