Barasaba ubwiherero busukuye ahantu hose hahurira abantu benshi

Impuzamiryango iharanira isuku n’isukura mu Rwanda, yizihije umunsi mpuzamahanga wahariwe ubwiherero, yizeza ko izatanga ibikoresho birinda abantu umunuko no kwandura, inasaba Leta ko ubwo bwiherero busukuye bugera ahantu hose hahurira abantu benshi.

Umuyobozi Nshingwabikorwa wa WASHNET-RWANDA, George Bagabo
Umuyobozi Nshingwabikorwa wa WASHNET-RWANDA, George Bagabo

Washnet-Rwanda hamwe n’umwe mu miryango iyigize witwa ARDE/Kubaho, ivuga ko ahahurira abantu benshi nko mu masoko, mu mashuri, muri za gare, muri banki n’ahandi nta bwiherero buhari, ariko ko n’aho buri ngo bukomeje guteza indwara zituruka ku mwanda.

Ibi bishimangirwa n’umubyeyi witwa Kayiranga twasanze aparitse imodoka ku cyapa cyo ku Kacyiru ahahoze gare, akaba avuga ko aho hantu hakeneye ubwiherero n’ubukarabiro, cyane cyane ku bantu bagana Minisiteri zihari n’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu.

Kayiranga agira ati "Mana yanjye, ni ikibazo, nk’ubu nanjye nabishatse (kwiherera), urararanganya amaso ukareba hirya no hino, nta hantu wapfa kubona kereka wenda kujya mu baturanyi cyangwa ukajya mu kabari ugasaba agafanta kugira ngo bagutize ubwiherero."

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima(OMS) rivuga ko mu bihugu bitagira amikoro ahagije, 1/3 cy’inyubako nta mazi zigira, 1/5 cy’inyubako nta bwiherero zigira, ndetse na 1/3 cy’ubwiherero nta sabune y’isuku bugira.

Ubwiherero bufunguye buranengwa ko bukwirakwiza umwanda n'indwara
Ubwiherero bufunguye buranengwa ko bukwirakwiza umwanda n’indwara

Imiryango WASHNET-RWANDA na ARDE/Kubaho ivuga ko mu ngo z’Abanyarwanda na ho hari ikibazo cyo kutagira ubwiherero cyangwa kubugira ariko bukaba bwanduye, bwasamye, nta mazi, nta sabune nta n’ibindi byafasha umuntu kwisukura.

Umuryango OMS uhera aha uvuga ko abagore bagera ku bihumbi 30 n’abana barenga ibihumbi 400 mu Isi, bapfa buri mwaka biturutse ku kwandurira mu bwiherero cyangwa kudakaraba intoki n’ahandi iyo bavuye kwituma.

WASHNET-RWANDA na ARDE/Kubaho yerekanye abantu bashobora gukwirakwiza mu baturage ibikoresho by’ubwiherero bukumira umunuko, isazi n’ibinyenzi kuko umwobo wabwo uhita wifunga iyo umwanda umaze kujyamo.

Hamuritswe n’amasabune akorwa n’abaturage mu buryo busanzwe budakenera uruganda rukomeye, ndetse n’ubukarabiro butanga amazi bidasabye kuyafunguza intoki kuko umuntu arambikaho ukuboko kandi hagakoreshwa amazi make, aho litiro imwe ngo ikarabya abantu 24.

Imiryango iharanira isuku n'isukura yerekanye abafite ibikoresho by'ubwiherero burinda abantu kuvayo banduye
Imiryango iharanira isuku n’isukura yerekanye abafite ibikoresho by’ubwiherero burinda abantu kuvayo banduye
Hari n'ubukarabiro bukoresha amazi make
Hari n’ubukarabiro bukoresha amazi make

Umuyobozi Nshingwabikorwa wa WASHNET-RWANDA, George Bagabo, avuga ko bagiye gushyiraho imishinga yo gukora no gukwirakwiza ibyo bikoresho bijyanye n’isuku n’isukura, ariko bikajyana n’uko inzego zibishinzwe zibafashije kubaka ubwiherero aho bukenewe hose.

Bagabo agira ati "Tugiye gukora ubuvugizi ku bijyanye na politiki muri Leta, kugira ngo ahantu rusange hitabweho. Niba ari muri gare, mu masoko, mu mashuri, mu nsengero, habeho ibyo bikorwa remezo by’ubwiherero n’amazi ahoraho."

Umuyobozi wa ARDE/Kubaho, Murenzi Paul, we avuga ko ababura ubwiherero birangira bagiye kwituma ku gasozi, bigahumanya amazi, abandi batisukuye iyo bavuye mu bwiherero ngo bagenda banduza abo bakozeho bose cyangwa ibintu bikorwaho na benshi.

Murenzi avuga ko iyi myitwarire ibangamiye gahunda ya Leta yo kurwanya imirire mibi hamwe n’Iterambere ry’ubukungu muri rusange.

Umuyobozi wa ARDE/Kubaho, Murenzi Paul
Umuyobozi wa ARDE/Kubaho, Murenzi Paul

Umuvugizi wa Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE), Julien Mahoro Niyingabira, avuga ko kubona ubwiherero bwujuje ibisabwa ahantu hose bukenewe, amazi ahagije n’ibindi ndetse no kubukoresha neza bisaba ubufatanye bw’inzego zitandukanye.

Niyingabira avuga ko ku ruhande rwa MINISANTE, hari ubukangurambaga bwo gusaba abantu gukoresha neza ubwiherero bufite isuku, kandi abavuyeyo cyangwa abita ku bana bitumye bagasabwa gukaraba intoki bakoresheje isabune.

Imiryango iharanira isuku n'isukura mu Rwanda yizihije umunsi mpuzamahanga wahariwe ubwiherero tariki 22 Ugushyingo 2023
Imiryango iharanira isuku n’isukura mu Rwanda yizihije umunsi mpuzamahanga wahariwe ubwiherero tariki 22 Ugushyingo 2023
Imiryango WASHNET na ARDE/Kubaho ivuga ko abaturage na bo babasha kwikorera amasabune ku buryo gahunda y'isuku y'ubwiherero ngo ishoboka ahantu hose
Imiryango WASHNET na ARDE/Kubaho ivuga ko abaturage na bo babasha kwikorera amasabune ku buryo gahunda y’isuku y’ubwiherero ngo ishoboka ahantu hose
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka