Barasaba ubufasha bwo kuvuza umwana w’umwaka umwe uri muri koma nyuma yo kugwirwa n’inzu y’abaturanyi

Tariki 14 Gicurasi 2023 mu masaha ya ni mugoroba ni wo munsi ababyeyi n’abana bavukana n’umwana w’ umwaka umwe witwa Neza Eliola batuye mu murenge wa Gahanga, Umudugudu wa Kagasa mu karere ka Kicukiro batazigera bibagirwa mu buzima bwabo kubera ibyago bahuye nabyo bigahungabanya ubuzima bwabo.

Kuri uwo munsi, Neza yararimo akina hamwe n’abandi bana batanu mu imbuga ubwo inzu y’umuturanyi wabo witwa Betty Umutesi yabahirimagaho.

Nyirakuru w’uyu mwana witwa Solina Nyirangwijuruvugo yagize ati “Abo bana batanu bakuze barirukanse bakiza amagara yabo , ariko Neza we ntiyabishoboye hanyuma ibisate by’amatafari bimwituraho tumutabara ahumeka nabi”.

Nyirangwijuruvugo avuga ko bihutiye kumujyana ku ivuriro ribegereye ariko bahita babohereza ku bitaro bikuru bya Gisirikare i Kanombe aho akiri muri koma kugeza nubu.

Ubuzima ntago bworoshye kuva Neza yajya mubitaro. Nyirasenge w’umwana ufite umuryango w’abana icumi akaba nta akazi afite biramugora cyane gufasha nyina wa Neza nawe ufite amikoro make.

Nyirangwijuruvugo ati “Buri munsi umwana akoresha Pamperisi(diapers) esheshatu, ugashyiraho n’imiti itishyurwa n’ubwishingizi bwa mituweli”.

Nyirangwijuruvugo avuga ko bimugora cyane kubona ibyo kurya byo guha abarwaje Neza kuko rimwe na rimwe abona ibyo kurya ariko akananirwa kubona itike igera ku bitaro.

Kugeze ubu, nyirasenge avuga ko, inyemezabwishyu yo kuvuza uyu mwana Neza yageze ku mafaranga 420,000.

Uyu Nyiragwijuruvugo avuga ko yasabye ba nyiri nzu yagwiriye umwana wabo kumufasha kumuvuza ntibagira icyo bakora ahubwo bihutira gusana inzu yabo yari yahirimye.

Ati “Nasabye abaturanyi banyiri inzu yaguye ku mwana wacu kumfasha kuvuza Neza, ahubwo aho kudufasha bihutiye gusana inzu yahirimye twe baratwihorera”.

Ikibazo cy’uyu mwana Neza kizwi n’abayobozi b’inzego z’ibanze, harimo umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gahanga nk’uko yabitangarije KT Press dukesha iyi nkuru, nyamara uyu muryango ntacyo urafashwa.

Ku wakenera kuvugisha uyu muryango cyangwa kuwufasha, yabahamagara kuri izi nimero: 0782800111

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka