Barasaba sosiyete guhindura imyumvire ikareka guha akato abafite ubumuga

Abahagarariye inzego zitandukanye zirimo iza Leta, izigenga n’abafatanyabikorwa batandukanye, bahuriye mu biganiro tariki 19 Ukuboza 2023, mu rwego rwo kurebera hamwe uko gahunda yo gufasha abafite ubumuga bikorewe mu miryango bakomokamo cyangwa aho batuye, yarushaho kongerwamo ingufu.

Ibi kandi birajyana no gukangurira sosiyete kwirinda guheza no guha akato abafite ubumuga kugira ngo babashe kubibonamo no kubafasha uko bikwiye, kuko hari abakigaragaza ko batarahindura imyumvire mibi bafite ku bantu bafite ubumuga.

Urugero rumwe ni urutangwa n’umubyeyi witwa Nyirandikubwimana Immaculée, utuye mu Murenge wa Gahanga mu Kagari ka Murinja mu Mudugudu wa Runyoni.

Afite umwana ufite ubumuga bukomatanyije bwo mu mutwe, kutavuga no kutumva. Ni ubumuga umwana we yavukanye, ubu akaba afite imyaka 25.

Nyirandikubwimana avuga ko imiryango ifite abantu bafite ubumuga ihura n’imbogamizi zitoroshye kuko usanga sosiyete itabafata neza.

Ati “Umuryango ufite umwana ufite ubumuga uhura n’ubukene. Urumva kumwitaho mu myaka 25 yose biragoye. Amahirwe nagize ni uko umugabo atigeze anta, kubera ko nabyaye umwana ufite ubumuga.”

“Gusa birampenda kuko niyishyurira mituweli, kandi mba no mu nzu nkodesha, no kubona ibyo kurya ni ikibazo. Kumukorera isuku na byo biratugora, kuko bisaba kumugurira impapuro z’isuku za cotex, amasabune n’imyenda yo kwambara, bikatugora kubibona kuko turi mu muryango ukennye. Twifuza ko hakorwa ubuvugizi tukabona abagiraneza bafasha uyu mwana ufite ubumuga.”

Nyirandikubwimana avuga ko kwita ku mwana ufite ubumuga bigoye, akanenga abaturanyi be bamuha akato
Nyirandikubwimana avuga ko kwita ku mwana ufite ubumuga bigoye, akanenga abaturanyi be bamuha akato

Uyu mubyeyi ashima ko hari umuryango w’Ababikira bakorera i Gahanga ufasha abafite ubumuga wabegereye ukabigisha uko bita kuri uwo mwana wabo, haba mu isuku no kumutoza gukora imirimo imwe n’imwe, kuko mbere ngo bamuhishaga kubera akato yahabwaga n’abaturanyi.

Ati “Ubusanzwe twamurekeraga mu nzu, nta muntu n’umwe tumwereka, kuko abaturanyi baravugaga ngo twabyaye umwana w’umusazi ufite amadayimoni. Ababikira baraje, umwana turamubereka, batugira inama yo kujya kumuvuza, ariko tubura ubushobozi.”

Uwo mwana ababyeyi be ngo bagerageje kumuvuza mu bavuzi gakondo, ariko birananirana, ahubwo n’ubushobozi buke bw’amafaranga bari bafite burashira.

Ababikira ngo bakomeje kumusura, bereka ababyeyi be uko bamwitaho, ndetse abasha no kujyanwa i Ndera aravuzwa, abasha kugira impinduka zigaragara mu mibereho ye, nk’uko umubyeyi we yakomeje abisobanura.

Ati “Uyu ni wa mwana warushyaga, yirirwaga aryamye, yitumaga aho aryamye, akinyaraho, mbese tukabona birakomeye. Ababikira bamusanze aho aryamye bumva impuhwe ziraje. Baradufashije batugira inama tumugeza kwa muganga i Ndera.”

Yakomeje ati “Uyu mwana uko umubona aba yarapfuye. Bankoreye ubuvugizi mujyana i Ndera bamushyira ku miti nkajya kuyifata buri kwezi. Yaciraga inkonda nyinshi, yarineraga, none ubu ku manywa ntakinera, yinera nijoro kubera ko mba mu nzu itagira umuriro ntabone n’uko amvugisha cyangwa ngo ace amarenga kugira ngo nkingure ajye kwituma. Ubu ndashima Imana, urabona ko nibura yabaye umuntu, amaboko yari yarihinnye, ariko urabona ko arimo arambuka.”

Nyirandikubwimana asaba abantu bagiha akato abantu bafite ubumuga guhindura imyumvire, ntibumve ko umwana ufite ubumuga adashobora kuvurwa ngo abe yakira, kuko ashobora kuvurwa agakira.

Nyirandikubwimana afite abandi bana bane b’abahungu yabyaye nyuma y’uwo ufite ubumuga, bo bakaba nta bumuga bafite.

Mushimiyimana Esther wo mu Karere ka Kamonyi mu Ntara y’Amajyepfo mu Murenge wa Gacurabwenge ufite ubumuga bw’ingingo, we agaragaza ko mu mbogamizi zikiriho muri sosiyete harimo n’ibikorwa remezo bitorohereza abafite ubumuga.

Mushimiyimana Esther agaragaza ko ibikorwa remezo bitorohereza abafite ubumuga n'insimburangingo zihenze na byo ari imbogamizi ku iterambere ryabo
Mushimiyimana Esther agaragaza ko ibikorwa remezo bitorohereza abafite ubumuga n’insimburangingo zihenze na byo ari imbogamizi ku iterambere ryabo

Ati “Amagare arimo gutangwa ubungubu kuyagenderamo mu mihanda idakoze neza bituma yangirika vuba. Ikindi ni uko hari abaturuka mu miryango ikennye bikabagora kwiga kuko batabasha kubona amafaranga yo kwishyura. Ubuvuzi no kubona insimburangingo nk’imbago na byo birahenze, kuko ndakeka nk’igare rya make rihagaze ibihumbi 400 Frw. Ku muturage usanzwe rero ntibiba byoroshye kuko riba rizanangirika agakenera irindi. Baramutse babihuje na mituweli byaba ari byiza.”

Ku bijyanye n’akato kagihabwa abafite ubumuga muri sosiyete, Mushimiyimana ashima ko imyumvire igenda ihinduka, ariko hose ngo ntibarabasha kumva ko umuntu ufite ubumuga na we akwiye guhabwa amahirwe nk’ay’abandi kuko na we hari ibyo ashoboye byamufasha kwiteza imbere no gutanga umusanzu mu iterambere rya sosiyete.

Tuyizere Oswald, umuhuzabikorwa wa gahunda ishinzwe abana bafite ubumuga mu Nama y’Igihugu y’abantu bafite ubumuga, agaragaza ko hari icyizere cy’ahazaza heza h’abantu bafite ubumuga, ashingiye ku kuba Leta n’abafatanyabikorwa bakomeje kuganira no kureba uko gahunda y’iterambere ridaheza rishingiye ku muryango ishyirwa mu bikorwa.

Avuga ko guhera mu mwaka wa 2017 batangije gahunda ishinzwe guhuza ibikorwa bikorerwa abafite ubumuga, ariko bibereye mu miryango iwabo, ababana n’abo bantu bafite ubumuga mu miryango, mu masibo no mu midugudu, bakaba basabwa kubitaho no kubaba hafi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w' Ihuriro ry'imiryango y'abafite ubumuga mu Rwanda (NUDOR), Nsengiyumva Jean Damascene, avuga ko hakenewe uruhare rwa buri wese muri gahunda y'iterambere ridaheza
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ Ihuriro ry’imiryango y’abafite ubumuga mu Rwanda (NUDOR), Nsengiyumva Jean Damascene, avuga ko hakenewe uruhare rwa buri wese muri gahunda y’iterambere ridaheza

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ Ihuriro ry’imiryango y’abafite ubumuga mu Rwanda (NUDOR), Nsengiyumva Jean Damascene, asobanura iby’iyi gahunda y’iterambere ridaheza rishingiye ku muryango (Community Based Inclusive Development - CBID), yagize ati “Iyi gahunda ifite ibintu byinshi, impinduka nyinshi igamije mu muryango nyarwanda ni ku mwana ufite ubumuga buri wese akora icyo ashobora kumukorera muri bya bibazo byagaragajwe ko wa mwana afite, kuko uyu mwana ufite ubumuga afite ibibazo by’ubuzima, afite iby’uburezi, afite ibibazo by’ubuvuzi, afite ibibazo by’imibereho. Ibyo ngibyo ntibyakorwa n’umuntu umwe.”

“ icyo bigamije rero ni uko buri mufatanyabikorwa wese akora icyo ashoboye ku buzima bwa wa mwana kugira ngo imibereho ye ihinduke, kandi bigizwemo uruhare n’umuryango we kuko ari wo ubanza kumugaragaza, kumukura mu nzu kugira ngo bahindure imyumvire hanyuma ibindi ashobora gufashwa abifashwe.”

Bamuritse bimwe mu byo bakora
Bamuritse bimwe mu byo bakora
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka