Barasaba ko serivisi za RFL zagezwa mu turere twose
Abayobozi mu nzego z’ibanze barasaba ko serivisi za Laboratwayi y’u Rwanda y’ibimenyetso bishingiye ku bumenyi n’ubuhanga bikoreshwa mu butabera (Rwanda Forensic Laboratory), zakwegerezwa abaturage kuko byabafasha kuzibona hafi.

RFL ifite Laboratwari 12 zitanga serivisi zitandukanye, zirimo gupima uturemangingo, amasano (DNA), gupima ibinyabutabire mu maraso y’abantu, gupima umurambo, gupima ibikomere byatewe n’ihohoterwa, gupima imbunda n’amasasu, gupima amajwi n’amashusho, gusuzuma inyandiko zigirwaho impaka, gupima aho umuntu yakoze cyangwa yakandagiye, gusuzuma ibimenyetso by’ibyaha byakozwe hifashishijwe ikoranabuhanga no gusuzuma ibihumanya.
Mu bukangurambaga bwa RFL bwiswe ‘Menya RFL’ bwatangiye tariki 17 Kamena 2022, hagamijwe kumenyekanisha ibikorwa ndetse n’imikorere y’iyo Laboratwari, abayobozi bo mu nzego z’ibanze mu turere twa Musanze na Huye, nka bamwe mu bakorana hafi n’abaturage, bagaragaje ko kuba serivisi zayo zitaboneka hose ari ikibazo.
Ubwo ubuyobozi bwa RFL bwari mu Karere ka Musanze tariki 17 Kamena 2022, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Busogo, Janvier Bisengimana, yavuze ko kugira ngo abaturage barusheho kumenya neza, no koroherezwa kubona serivisi z’iyi Laboratwari, byaba byiza bagize nibura umukozi muri buri karere.
Yagize ati “Nk’abayobozi b’inzego z’ibanze babana n’abaturage, icya mbere twasaba ni uko nk’uko bamenyekanishije kino kigo, cyamanuka kikaza byibuze bakagira n’umukozi ku rwego rw’akarere wajya uba hafi y’abaturage, kuko harimo byinshi tudasobanukiwe. Hari n’ibindi dushobora kudasobanukirwa, ariko dufite umukozi hafi twajya tunyuraho kugira ngo umuturage wacu arenganurwe, byaba byiza kurushaho”.

Ubwo bari mu Karere ka Huye tariki 19 Kanama 2022, Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, Erasme Ntazinda, na we yashimangiye ko serisivi za RFL zikenewe hafi y’abaturage, kuko byaba byiza kurushaho.
Yagize ati “Kwegereza serivisi z’iyi Laboratwari abaturage cyaba igisubizo, igihe cyose bizaba bishoboka, hagiye habaho icyicaro cy’ikigo mu Ntara no mu turere, byaba byiza kurusha, kuko kuzijyana i Kigali, hari amatike, kwishyura uburuhukiro bw’umurambo, ariko bibaye biri hafi icyo gihe na serivisi yakwihuta”.
Ubuyobozi bwa RFL busobanura ko hari aho izi serivisi zagejejwe, kandi ko bizakomeza mu rwego rwo kuzegereza Abanyarwanda bari mu bice bitandukanye by’igihugu.
Agaruka kuri iki kibazo ubwo yari mu karere ka Huye, Umuyobozi Mukuru wa RFL, Dr. Charles Karangwa, yavuze ko hari aho bamaze kuzigeza.
Yagize ati “Hari aho twamaze gutangira, buri mwaka nibura tugira site imwe, uyu mwaka tuzaba dufite eshatu, iya Gihundwe, Rubavu, ndetse na Musanze, ariko turacyabinoza neza. Undi mwaka dushobora kuzashaka indi site nko mu majyepfo, kuko byose bisaba ingengo y’imari, ikindi nitubona Laboratwari zimukanwa (Mobile Van), zizatuma buri Ntara yose ibona aho ishobora gukora ibizami bikenewe, kugira ngo twegereze serivisi neza abaturage”.

Kuva RFL yatangira gukora neza nka Laboratwari y’u Rwanda mu mwaka wa 2018, imaze gukora kuri dosiye zirenga ibihumbi 30, kandi zigakorwa ku biciro biri hasi ugereranyije n’ibyatangwaga mbere, igihe ibizami byajyanwaga mu mahanga.

Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|