Barasaba ko mu nzego zitandukanye hongerwa ingengo y’imari igenerwa abafite ubumuga

Abateraniye mu nama nyunguranabitekerezo igamije kurebera hamwe uko uburenganzira bw’abafite ubumuga bwubahirizwa, barasaba ko ingengo y’imari igenerwa abafite ubumuga yiyongera.

Kuva ku wa Kane tariki 9 kugeza kuwa Gatanu tariki 10 Kamena mu Karere ka Muhanga habereye inama nyunguranabitekerezo, ihuza Abakozi bashinzwe abafite Ubumuga ku Karere, abagize Komite y’inama y’igihugu y’abafite ubumuga mu Turere twa Kamonyi, Muhanga, Ruhango, Nyanza na Huye.

Abitabiriye iyi nama nyunguranabitekerezo baganiriye kuri Politiki y'Igihugu y'abafite ubumuga
Abitabiriye iyi nama nyunguranabitekerezo baganiriye kuri Politiki y’Igihugu y’abafite ubumuga

Ni inama yanitabiriwe n’abahagarariye Koperative y’abafite ubumuga mu Karere ka Muhanga, Perezida w’inama y’ubutegetsi RNUD, uhagarariye umuryango OWDHD, SowingHand Rwanda ndetse na bamwe mu bakozi ba RNUD, hagamijwe kurebera hamwe uko uburenganzira bw’abafite ubumuga bwo kutumva bwubahirizwa hashingiwe kuri Politiki y’Igihugu yo kwita ku bafite ubumuga.

Perezida w’inama y’ubutegetsi y’Umuryango nyarwanda w’abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga “RNUD” Munyangeyo Augustin, yasobanuye impamvu y’iyi nama nyunguranabitekerezo, n’ubwo basanga iminsi ibiri ikiri mike ugeraranyije n’ibyo baba bifuje kuganira.

Yagize ati “Ni amahugurwa aganewe abayobozi b’inzego z’ibanze, twagira ngo tubigishe ku bijyanye n’iri tegeko rirengera abantu bafite ubumuga ntabwo abantu baba bayumva neza, ibi ni amahirwe tuba twabonye ngo dusubiremo tubereke imbogamizi zigihari, ese ibibazo bihari byakemuka gute, ese ririya tegeko ryashyirwa mu bikorwa mu buhe buryo”

Munyangeyo Augustin yavuze kandi ku kibazo cy’ingengo y’imari idahagije igenerwa abafite ubumuga, aho babona ko idahagije bituma basaba inzego bireba zakongera kuzirikana cyane abafite ubumuga

“Tubwira abayobozi muri gahunda byabo bagakwaiye gushyiramo ingengo y’imari y’abafite ubumuga kubera ko buri rwego rw’ubumuga rugira ibyo rukeneye, abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga bakeneye abasemuzi, abafite ubumuga bwo kutabona bakeneye inkoni yera, abafite ubumuga bw’ingingo nabo bakeneye inyunganirangingo”

Perezida w'inama y'ubutegetsi y'Umuryango nyarwanda w'abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga “RNUD” Munyangeyo Augustin
Perezida w’inama y’ubutegetsi y’Umuryango nyarwanda w’abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga “RNUD” Munyangeyo Augustin

Yakomeje kandi avuga ko ubu Inkoranyamagambo irimo amarenga igiye kurangira ndetseubu bari mu biganiro byo gushyiraho ishami ry’amarenga muri Kaminuza

Ati “Hari ibiganiro turimo na Kaminuza y’u Rwanda ngo hageho ishami ry’abasemuzi b’ururimi rw’amarenga ku rwego rwa kaminuza. Dufatanyije na Leta turi gukora inkoranyamagambo ya kabiri mu kwezi nk’ukwa karindwi iraba irangiye kandi izafasha abantu benshi kuko izaba irimo n’amarenga”

Usabyemariya Renatha, Umuyobozi wa Koperative y’abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga ba Muhanga we asaba ko mu rwego kumenya aho amakuru ageze ndetse n’anadi mabwiriza abareba nk’abandi baturage bose, hagawkiye kujya hashyirwaho abasemuzi mu nama zihuza abaturage, mu muganda ndetse n’ahandi hahurira abantu benshi

Yagize ati“Imbogamizi ya mbere tugira ni ukubona amakuru, niba hateguwe inama ziri muri gahunda za leta twebwe abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga ntitubimenya tukabona abandi bafite ubumuga bari mu nama, kubera ko baravuga bati n’ubundi ntidufite uko turi bubabwire, ntibari butwumve, ugasanga batwihoreye, twifuzaga ko igihe habaye izo nama natwe twagakwiye kuba duhari, bakadushakira umusemuzi, n’iyo twagiye mu muganda mu biganiro bya nyuma ntitumenya ngo havugiwemo iki, byaba byiza muri buri turere hari abantu bize amarenga bakajya natwe badufasha”

Usabyemariya Renatha, Umuyobozi wa Koperative y'abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga ba Muhanga
Usabyemariya Renatha, Umuyobozi wa Koperative y’abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga ba Muhanga

Byukusenge Jean de Dieu, Umuyobozi Nshingwabikorwa w’umuryango SowingHand Rwanda ugamije ubusugire bw’umuryango n’iterambere ryawo ridaheza n’umwe, ukaba n’umufatanyabikorwa wa RNUD, avuga ko bumwe mu buvugizi bakora harimo gusaba inzego z’ibanze kongera ingengo y’imari igenerwa abafite ubumuga

“Dukomeza kwibutsa inzego zifata ibyemezo, kubibutsa ko Leta y’u Rwanda yabyiyemeje kandi yabishyzeho umurongo, bituma wa muyobozi w’akarere, ya njyanama, iyo babyumvise bakumva uwo muhamagaro bituma bazakora cyane batekereza ku muntu ufite ubumugamu ngengo y’imari bakora, mu mihigo bahiga, tuba tubibutsa ngo bibuke ko umuntu ufite ubumuga ahari kandi agomba gutekerezwaho”

Iyi nama nyunguranabitekerezo y’iminsi ibiri yateraniye mu karere ka Muhanga, ije nyuma y’anadi mahugurwa atandukanye agenda atangwa mu gihugu, agamije kwibutsa inzego zitandukanye ku burenganzira bw’abafite ubumuga.

Uwingabire Dieudonné ushinzwe urubyiruko, Umuco na Siporo mu Karere ka Muhanga na Habakubana Egide ushinzwe kugenzura ishyirwa mu bikorwa ry'imishinga muri RNUD, na bo bitabiriye ibi biganiro
Uwingabire Dieudonné ushinzwe urubyiruko, Umuco na Siporo mu Karere ka Muhanga na Habakubana Egide ushinzwe kugenzura ishyirwa mu bikorwa ry’imishinga muri RNUD, na bo bitabiriye ibi biganiro
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka