Barasaba ko ibibazo bigaragara mu mashuri yigisha gutwara ibinyabiziga byakemuka

Bamwe mu banyeshuri biga gutwara ibinyabiziga bashaka impushya za burundu, bavuga ko bakunze guhura n’imbogamizi zo kutigishwa neza uko bikwiye, bagasaba ko ibyo bibazo byakemuka bakajya bahabwa ubumenyi buhagije, bakajya gukora ibizamini bizeye ko bari butsinde.

Abarimu bashinjwa kwigisha nabi ababagana
Abarimu bashinjwa kwigisha nabi ababagana

Uwitwa Ishimwe Sandrine aganira na Kigali Today, yavuze ko yahuye n’ikibazo cyo kwishyura amafaranga 150,000Frw umwarimu wagombaga kumwigisha, bumvikana ko azajya amugenera iminota 30 ku munsi ariko birangira bidashobotse.

Ishimwe avuga ko mu kwiga kwe bitagenze neza kuko yagenerwaga iminota mike cyane itarageraga no kuri 20, bikarangira agiranye ikibazo na mwarimu we.

Ati “Itariki yo gukora ikizamini yageze ntaramenya gutwara neza biba ngombwa ko nongera gufata indi ‘Code’, kandi ubwo iki kibazo nari ngisangiye n’abandi bagenzi banjye kuko na bo iyo twaganiraga wasangaga bavuga ko abarimu babo batabigisha neza”.

Uwitwa Turatsinze Jean Damour avuga ko we kubona Perimi ya burundu byamusabye gufata code inshuro 5, kuko igihe cyo gukora cyageraga ataramenya gutwara kubera impamvu zo kutigishwa neza.

Ati “Maze kwishyura amafaranga yose uko ari 100,000Frw yanyemereye kujya anyigisha iminota 20 buri munsi nkiga iminsi 20 mu kwezi, ariko wasangaga turwanira ‘Volant’ y’imodoka, akagenda akandagiye ‘embrayage’ ugasanga ari we ugenda akontorora (Controle) imodoka, noneho ya minsi nishyuye ikarangira nta kintu ndamenya ku modoka”.

Turatsinze avuga ko hari n’igihe yajyaga kwiga ntahabwe umwanya ngo yige, ahubwo umwarimu akamuhimisha kwigisha abaje inyuma ye, bikarangira atashye atize kandi yatakaje igihe cye.

Turatsinze akomeza asobanura ko yaje kubibaza umwarimu wamwigishaga, impamvu amukorera bene ibyo bikorwa byo kumuhima ntamwigishe neza, ndetse amusabye kumusubiza amafaranga ye arabyanga ku buryo igihe cyo gukora ikizamini cyageze bya 100,000Frw yose yishyuye asigajemo ibihumbi 40 atarigira.

Ati “Wahora n’iki se ko nagiye gukora yose ntayigiye natsindwa akanga ko nyakomerezaho bikaba ngombwa ko nishyura undi ngo anyigishe, na we akankora nk’ibyo mugenzi we yankoze byo kutanyigisha uko bikwiriye”.

Umwe mu barimu bigisha gutwara ibinyabiziga utarashatse ko amazina ye ashyirwa mu itangazamakuru, avuga ko hari bagenze be bakora ibintu byo guhemukira abo bigisha, bagamije kubona amafaranga ariko mu buryo yakwita ko ari uburiganya.

Ati “Ubundi umuntu wishyuye amafaranga y’ukwezi tumwita ‘ingaru’ kuko tuba tuzi ko azagaruka agatanga andi, bitewe n’uko umwigisha aba yamaze kumubonamo umukire akamwigisha nabi kugira ngo azatsindwe agaruke amwongere andi”.

Uyu mwarimu avuga ko indi mpamvu bakora ibyo ari uko usanga umwigisha nta nyungu amukuraho, kuko ayo mafaranga yishyuwe yose ayaha nyiri imodoka noneho we akita ku munyeshuri umuzanira 5,000Frw byo kumwigisha umunsi umwe, kuko akenshi bene nk’abo biga gutyo ayo mafaranga hari igihe atagera kuri nyiri imodoka.

Jean Paul Sikubwabo, umujyanama mu ihuriro ry’amashuri yigisha gutwara ibinyabiziga n’amategeko y’Umuhanda, aganira na Kigali Today yavuze ko muri za Auto Ecole zimwe, hagenda hagaragara amakosa amwe n’amwe y’imikorere itanoze, ndetse akwiye gukosorwa.

Sikubwabo avuga ko ubundi nta munyeshuri ukwiye guha umwarimu amafaranga yo kumwigisha atamuhaye inyemezabwishyu, kuko haramutse habayeho ikibazo ashobora kumwihakana.

Ikindi Ni uko abanyeshuri bakwiye kujya bishyura mu icungamari ry’ibigo, aho kujya bahereza umwarimu amafaranga.

Ati “Ntabwo imikorere iranozwa uko bikwiye, biracyakeneye ko hashyirwaho umurongo umwe amashuri yose agenderaho, bikorohera abayagana guhabwa serivisi inoze, natwe nk’abayobozi dusanga ari ngombwa kugira ngo binozwe”.

Sindikubwabo avuga ko ahakiri icyuho hagaragara, harimo kuba hari abarimu batigisha neza bagamije inyungu mu banyeshuri zo kwishyurwa kenshi, kuba hari n’abagaragaza ikinyabupfura gike ku babagana ndetse na bamwe batigisha bya kinyamwuga.

Ati “Muri iri huriro ryacu tuzabiganiraho kandi tuzasuzumira hamwe ibyo bibazo byose bitugezwaho, tubishakire umuti urambye ndetse tuzibe icyuho kikigaragara mu myigishirize y’ibi bigo byigisha gutwara ibinyabiziga n’amategeko y’umuhanda”.

Bavuga ko mu bizamini akenshi batsindwa kubera kwiga nabi
Bavuga ko mu bizamini akenshi batsindwa kubera kwiga nabi

Sindikubwabo avuga ko zimwe mu ngaruka ziba ku banyeshuri bigishwa nabi, harimo kudatsinda ibizamini neza ndetse no gutakaza umwanya n’amafaranga bikaba ari na bimwe mu bintu bishobora guteza impanuka, kubera kutamenya gutwara neza ibinyabiziga.

Aha ni na ho ahera atanga inama ku mashuri yigisha amategeko y’umuhanda no gutwara ibinyabiziga, kwirinda gukorera mu kavuyo bagashyiraho umurongo n’amategeko agenga imyigishirize ku bigo bitaranozwa.

Avuga ko bikwiye gushyiraho umurongo uhamye wo gutanga serivisi nziza ku bagana ibyo bigo byigisha gutwara ibinyabiziga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

Ubu mbona kwiga kwiza arukwishyura uko uje kwiga naho kwishura kukwezi urahomba kuko ujyayo bakaguha undi mwarimu mutatangiranye kugirango iminsi yawe ishiremo ikindi ugasanga Wenda Afite abanyeshuri benshi wamuhamagara ngomwige ajyakubwira ko yajyanye abanyeshuri be mubizami

Kayitare yanditse ku itariki ya: 12-04-2024  →  Musubize

Muraho ndimwarimu nigisha imodoka kuri site ya nyarugege ibyabanyeshuri bavuze harimo ibyukuri hakabamo nibinyoma gutsindwa kwabanyeshuri 90/100 babigiramo uruhare uhamagara umunyeshuri ngo ngwino wige akakubwira ngo nzaza habura iminsi mike ngo nkore ikizame cg agahambwa nimero numunyeshuri wigishije agatsinda wamubwira UTI uze dutangire atinarize yazakugeraho ugasanga ntazi noguhaguruka MURAKZE

[email protected] yanditse ku itariki ya: 12-04-2024  →  Musubize

Muraho ndimwarimu nigisha imodoka kuri site ya nyarugege ibyabanyeshuri bavuze harimo ibyukuri hakabamo nibinyoma gutsindwa kwabanyeshuri 90/100 babigiramo uruhare uhamagara umunyeshuri ngo ngwino wige akakubwira ngo nzaza habura iminsi mike ngo nkore ikizame cg agahambwa nimero numunyeshuri wigishije agatsinda wamubwira UTI uze dutangire atinarize yazakugeraho ugasanga ntazi noguhaguruka MURAKZE

[email protected] yanditse ku itariki ya: 12-04-2024  →  Musubize

Kwigisha Imodoka hajemo amabandi Police ikurikiranire Hafi nanjye nara mwishyuye hashira amezi atatu anyigishije iminsi 12 gusa mpita ndeka kwiga Imodoka asigaye arayajyana police itabare abanyeshuri biga Imodoka.

Nibyo yanditse ku itariki ya: 12-04-2024  →  Musubize

Kwigisha Imodoka hajemo amabandi Police ikurikiranire Hafi nanjye nara mwishyuye hashira amezi atatu anyigishije iminsi 12 gusa mpita ndeka kwiga Imodoka asigaye arayajyana police itabare abanyeshuri biga Imodoka.

Nibyo yanditse ku itariki ya: 12-04-2024  →  Musubize

Muraho!
Maze gusoma yanyu kubijyanye n’ireme ry’Ubumenyi mu Gutwara Imodoka bitewe n’ubumenyi mfite mur’Ibi bintu inkuru yanyu irimo ukuri gucye ku banyeshuri ndetse n’ibinyoma.
Jyewe nkorera kuri Site ya Nyarugenge Karama Norvege, mubonye Ari ngombwa ko twakorana ikiganiro kur’iyi Mikorere Nimero yanjye ni:0788574552.

Mwarimu Albert yanditse ku itariki ya: 12-04-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka