Barasaba ko amasezerano y’uburenganzira bw’abafite ubumuga atarashyirwa mu bikorwa yihutishwa
Ihuriro nyarwanda ry’imiryango y’abantu bafite ubumuga (NUDOR) riherutse gushyira ahagaragara ibyavuye mu bushakashatsi bwakozwe bugamije kugaragaza aho u Rwanda rugeze rushyira mu bikorwa amasezerano 24 yasinywe mu 2018 i Londres mu Bwongereza mu kurushaho guteza imbere imibereho myiza y’abafite ubumuga.
Abanyamuryango b’iryo huriro bahuriye mu nama yamurikiwemo ibyagezweho, ibitaragezweho ndetse n’aho igihugu kigeze gishyira mu bikorwa ayo masezerano.
Surwumwe Jean Claude ushinzwe imishinga muri NUDOR avuga ko hari ibikubiye muri ayo masezerano byagezweho ariko hakaba n’ibindi bitaravugururwa cyangwa ngo bishyirweho.

Ati “Ibyashyizwe mu mihigo harimo kunoza amategeko atanga uburenganzira ku bantu bafite ubumuga, kuvugurura itegeko rya 2007 rirebana n’uburenganzira bw’ufite ubumuga mu Rwanda, umurongo mugari ngenderwaho mu gufasha abafite ubumuga kwinjira mu burenganzira bwabo, kunoza amashuri ku buryo umwana ufite ubumuga yibona mu ishuri yakuriweho inzitizi nk’abandi, muri serivisi z’ubuzima”.
Yongeraho ko hari ibyakozwe n’ubwo hari ibitaranozwa, gusa akavuga ko ikibazo gikomeye kikiri mu myigire y’abana bafite ubumuga. Ati: “Abana bafite ubumuga ntibaratangira koroherezwa uko bikwiye cyane cyane muri TVET, aho benshi bayihanze amaso kuko ku isoko ry’umurimo abayarangije bahita babona akazi, ariko umwana ufite ubumuga we akomeza gusigara inyuma kuko ataroroherezwa”.
Muri ibyo byose ibyakozwe neza ubushakashatsi bugaragaza ko ari 125% ibiri mu murongo ni 13% ariko 38% ntibirakorwaho.

Umuyobozi uhagarariye uburezi budaheza muri REB, Ngoga Eugene, avuga ko ibyo biyemeje barimo kubikora n’ubwo bitagenze neza uko byifuzwa na NUDOR ariko akongeraho ko bagiye kubishyiramo imbaraga, ati: “Hari ingingo tutarakoraho ivuga ko buri shuri ryakabaye rifite umwarimu urihagarariye ureberera umwana ufite ubumuga, ntibyoroshye kuko aho ishuri ryose riri si ko rifite umwana ufite ubumuga”.
Yongeraho ko mu byo babashije kugeraho, harimo gutanga amahugurwa mu turere twose ku bayobzi bashinzwe uburezi ndetse n’abo ku Mirenge, mu kumenyekanisha uburenganzira bw’abana bafite ubumuga.
Umuyobozi wa NUDOR, Bizimana Dominique, avuga ku bushakashatsi bwakozwe ku nama mpuzamahanga yabereye i Londres, avuga ko n’u Rwanda rwiyemeje kugira uruhare rwarwo mu guteza imbere umuntu ufite ubumuga, bityo ko kwerekana ubushakashatsi byerekana ibyakozwe n’ibitarakozwe bikwiye gushyirwamo imbaraga.

Avuga ko bashimira Leta y’u Rwanda kuba yaremeje Politiki y’abantu bafite ubumuga kuko izafasha mu gushyira imbere no guharanira uburenganzira bw’abafite ubumuga.
Basaba ko ahatarashyirwamo ingufu zakongerwamo mu gushyira mu bikorwa ayo masezerano. Ati: “U Rwanda rwiyemeje ko abantu bafite ubumuga bazatangira kwivuriza ku bwisungane mu kwivuza (mutuelle de Santé) nk’abandi Banyarwanda bose muri 2024, rero turasaba ko byashyirwamo imbaraga kugira ngo icyo gihe kizagere umuhigo wareshejwe, abafite ubumuga bose babasha guhabwa insimburangingo n’inkoni yera bakoresheje ubwisungane mu kwivuza”.

Ohereza igitekerezo
|