Barasaba inzego zibishinzwe gukora ibishoboka byose bakabona amazi

Abatuye mu turere twa Bugesera, Kayonza, Ngororero na Rusizi, bavuga ko amazi meza bayabona bibagoye, hakaba n’igihe bayabuze nk’igihe cy’izuba kubera ko aba yabaye macye kandi bahahuriye ari benshi, ari naho bahera basaba ko inzego zibishinzwe zakora ibishoboka bakabona amazi meza mu ngo zabo.

Abaturage barasaba inzego zibishinzwe gukora ibishoboka byose bakabona amazi meza
Abaturage barasaba inzego zibishinzwe gukora ibishoboka byose bakabona amazi meza

Ibi ngo biteza imbogamizi zitandukanye zirimo kuvoma ibirohwa cyangwa bagakoresha ay’imvura, ibintu biviramo bamwe kurwara no kurwaza indwara zitandukanye ziterwa n’isuku nke ziganjemo inzoka.

Françoise Nyiranshimiyimana ni umuturage wo mu karere ka Ngororero, avuga ko kubona amazi meza ari ikibazo, kubera ko bayabona bibagoye, hakaba n’igihe bayabuze cyane cyane mu bihe by’izuba.

Ati “Amazi tuyabona atugoye kubera ko nk’igihe cy’izuba hari igihe kigera akaba macye, kubera ko tugenda turi abavomyi benshi arabura, ku buryo ushobora kugenda ukamarayo amasaha ane utaravoma”.

Jean Paul Kayobotsi ni umuyobozi w’Ikigo cy’amashuri mu karere ka Ngororero, avuga ko bakoresha amazi y’imvura, ariko kandi ngo kubera ko abana badashobora kuyanywa babategeka buri wese kuzana akadomora k’amazi.

Ati “Abana bagera mu gihumbi bari ahantu birumvikana baba bagomba kugira amazi banywa, ubwo rero kubera ko hano nta bushobozi dufite twifashisha ko umwana iyo avuye mu rugo azana akadomora gato k’amazi, dufite akagega tuyashyiramo, tukayashyiramo umuti ku buryo bayifashisha.

Birumvikana ko umwana mu gitondo kuzana amakayi n’amazi bibangamye.
Ibyo abaturage bavuga kandi banabihurizaho n’ikigo cy’Igihugu cy’ibarurishamibare (NISR), kivuga ko mu ibarura rusange ry’abaturage n’imiturire ryakozwe mu mwaka wa 2022 basanze ingo 17.9% gusa arizo zigerwaho n’amazi meza.

Umuyobozi Mukuru wa NISR Yusuf Murangwa avuga ko nubwo hari byinshi byakozwe mu bijyanye no kugeza amazi meza ku baturage, ariko kandi hakiri akazi ko gukorwa.
Ati “Nk’uko imibare ibigaragaza mu buryo bwimbitse ni Abanyarwanda ingo 17.9% babona amazi mu ngo zabo aho batuye ku buryo bitabafata umwanya wo kubona amazi, abandi bagera kuri 46.6% bo bayabona bavoma ariko bikabafata iminota iri munsi ya 30, abandi bagera kuri 35.4% amazi bayabona bakoze urugendo rurengeje iminota 30”.

Icyo ubuyobozi bw’uturere tukigaragaramo ibibazo by’abaturage batagerwaho n’amazi neza buhurizaho ni uko ikibazo bakizi, kandi ko harimo gukorwa gahunda zitandukanye zo kuyabagezaho ku buryo umwaka wa 2024 uzajya kurangira bose bagerwaho n’amazi meza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka