Baranenga abayobozi batumiza inama bakahagera bakererewe
Abaturage barimo abo mu Turere twa Musanze, Gakenke na Burera, bavuga ko hari abayobozi batubahiriza amasaha y’inama n’izindi gahunda baba babahamagajemo, aho zikunze gutangira zitinze, iyi ikaba intandaro yo kuba hari abahitamo kwigira mu bindi mu mwanya wo kuzitabira.

Batanga urugero ku Nteko z’Abaturage; aho kuri gahunda y’Uturere tugize Intara y’Amajyaruguru, amasaha aba ateganyijwe ko zitangiriraho ari uguhera saa munani zigasozwa saa kumi.
Hamwe na hamwe abaturage binubira ko abayobozi batubahiriza ayo masaha, bakamara umwanya utari muto babategereje, zigasozwa bwije bagataha nijoro.
Umwe muri abo baturage yagize ati: “Ni kenshi tuza mu nama amasaha abayobozi baba baduhaye bakayarenza mu buryo bukabije. Tuba twatakaje umwanya wacu twakabaye dukoramo ibindi. Nk’ubu iyi nteko y’abaturage y’uyu munsi, ugendeye ku masaha batubwiye kuyitabiraho, yakagombye kuba yatangiye saa munani, Umuyobozi ugomba kuyituyoborera yigereye hano saa kumi n’igice”.
Yongeyeho ati “Aya masaha yose tumaze twicaye ahangaha ntacyo dukora twakagombye kuba hari ibindi tuyakoramo. Ibi tubifata nko kudutesha agaciro ari na yo mpamvu bamwe barambirwa bakitahira, abandi bo ntibanakiyizamo”.
Hejuru y’ibi ariko hari abasanga uko gutinda gutangira kw’inama biturutse ku bayobozi bakererwa, bitakagombye kuba urwitwazo rwo kutitabira gahunda baba bakenewemo.
Ariko kandi abaturage banifuza ko ngo n’inzego zibishinzwe zakagombye kujya zitanga ibihano ku muyobozi cyangwa umukozi ku rwego urwo ari rwo rwose ugaragayeho kutubahiriza gahunda aba yahaye abaturage.
Inteko z’Abaturage, Umugoroba w’ababyeyi, umuganda n’izindi gahunda zibahuza n’ubuyobozi, zifatwa nk’urubuga baboneramo umwanya wo gukeburana no kujya inama z’ibibateza imbere, ariko ngo hakaba aho bigenda bigaraga ko zitabyazwa uwo musaruro.
Ntirenganya Jean Claude, ni umukozi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ushinzwe ibikorwa by’ubukangurambaga mu gukumira ibyaha.
Agira ati: “Uburyo bwinshi bwagiye bushyirirwaho abaturage hari aho usanga budahabwa agaciro ntibunabyazwe umusaruro. Inteko z’abaturage, umuganda, umugoroba w’ababyeyi n’izindi nama zihuza abaturage, haracyari abantu badakozwa ibyo kuzitabira, batanashaka kumenya ibiziberamo, kuko baba batazihaye agaciro, bakumva ko abayobozi cyangwa abaturage bafite ibibazo byihariye ari bo bagomba kuzitabira”.
Ati “Nagira ngo mbibutse ko amakuru yose ajyanye n’ubuzima bw’igihugu nta handi tuyamenyera hatari muri izo gahunda zose. Ni zo duhuriramo tukamenyeramo ibanga twakubakiraho tugatera imbere tukazamura n’igihugu cyacu. N’abagerageza kwitabira iyo usesenguye ubona umubare munini ari abagore ugereranyije n’abagabo. Kuzitera umugongo rero ni ukwivutsa byinshi birimo no kutamenya aho igihugu kiri n’iyo kigana”.
Imiryango ihora mu bwumvikane bucye, ubusinzi, ibiyobyabwenge n’indi myitwarire idahwitse, iri mu byiciro bigaragaramo abantu benshi batitabira gahunda za Leta.
Yaba abayobozi ndetse n’abaturage, Ntirenganya yababwiye ko kugendera kuri gahunda no kudatakaza igihe, biri mu by’ingenzi bakwiye kubakiraho kugira ngo umurongo w’iterambere Igihugu kirimo ushoboke.
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Nibyo koko usanga abayobozi batangaza is isaha yinama hanyuma ugasanga barengejeho nkisaha yose cg abiri. Umuturage waje Manama akazira kugihe bivuzeko atakaje amasaha 2 apfa ubusa , nibyo wamubwira usanga atabyumva