Baramagana akato gahabwa abafite uburwayi bwo mu mutwe kwa muganga

Abajyanama ku buzima bwo mu mutwe bakorera mu bigo nderabuzima bitandukanye batangaje ko bagiye kurwanya akato gahabwa abafite ubumuga bwo mu mutwe iyo bagiye kwivuza aho usanga imiti yabo ibikwa ukwayo, mu kuyibaha bakabwirwa amagambo abaca intege.

Biyemeje gukora ubukangurambaga bwo kurwanya akato gahabwa abafite ubumuga bwo mu mutwe
Biyemeje gukora ubukangurambaga bwo kurwanya akato gahabwa abafite ubumuga bwo mu mutwe

Umushinga w’Abanyamerika uharanira inyungu z’abantu bafite ubumuga(DRF) ufatanyije n’umuryango uharanira uburenganzira bw’abantu bafite ubumuga bwo mu mutwe mu Rwanda (NOUSPR-UBUMUNTU) bateguye amahugurwa y’abajyanama ku bijyanye n’ubuzima bwo mu mutwe, bavuga ko bateguye iki gikorwa mu bukangurambaga mu kubereka ibibazo abafite ubumuga bwo mu mutwe bahura na byo by’umwihariko kwa muganga.

Agaba Arnold wo muri DRF yagize ati: “Twateguye ubukangurambaga tugira ngo twerekane ibibazo abantu bafite ubumuga bahura na byo kwa muganga aho usanga bafatwa nabi, rimwe na rimwe ababakira na bo usanga batazi uburenganzira n’amategeko birengera umurwayi wo mu mutwe”.

Agaba Arnold
Agaba Arnold

Umujyanama ku buzima bwo mu mutwe, ukorera ku bitaro ahitwa kwa Nyiranuma mu Biryogo, Umubyeyi Marie Claire, yemeza ko kwa muganga hamwe na hamwe haba akato gahabwa abafite ubumuga bwo mu mutwe bitewe no kutamenya ndetse n’imyumvire abantu bagira ku buzima bwo mu mutwe.

Ati: “Akato karahari n’ubwo atari hose cyangwa cyane. Usanga kwa muganga niba haje umurwayi runaka ufite ubwo bumuga usanzwe akurikiranwa n’umuganga runaka iyo basanze adahari ujya kumva umwe aravuze ngo zana ya miti yo kwa kanaka. Ibyo si byo, imiti yose ni imiti kabone n’ubwo iy’abarwayi bo mu mutwe igira umwihariko. Birashoboka ko wayimuha udakoresheje izo mvugo zimuha akato kuko rimwe na rimwe bimuviramo guhagarika imiti akanabwira abandi ko kuri ibyo bitaro ntacyo bazamumarira, ku buryo ugize ibimenyetso runaka batihutira kumujyana kuri bya bitaro”.

Umubyeyi Marie Claire, Umujyanama ku buzima bwo mu mutwe ukorera kwa Nyiranuma
Umubyeyi Marie Claire, Umujyanama ku buzima bwo mu mutwe ukorera kwa Nyiranuma

Umujyanama ku buzima bwo mu mutwe ku bitaro bya Kacyiru muri Isange One Stop Center, Rwema Jean de la Croix, avuga ko hamwe na hamwe hari akato, aho usanga umurwayi ubwe agenda abyivugira ati ‘abaganga banganiyeho’.

Rwema avuga ko umuganga na we ari umuntu ariko nanone akwiye kwibuka inshingano ze akagira ibanga.

Yongeraho ko aya mahugurwa abafashije kumenya ko hari amategeko mpuzamahanga arengera abantu bafite ubumuga bwo mu mutwe, ibigiye kubatera imbaraga zo guharanira kwita ku barwayi uko bikwiye. Ati: “N’ubwo tutayinjiyemo yose ariko twamenye ko hari amategeko arengera abafite ubumuga bwo mu mutwe, dutahanye umukoro wo kuyamenya byimbitse ndetse no guharanira ko nta wongera guhohoterwa abuzwa uburenganzira bwe kubera uburwayi afite kandi nyamara buri wese ni umukandida ku burwayi bwo mu mutwe”.

Rwema Jean de la Croix Umujyanama ku buzima bwo mu mutwe ukorera Kacyiru muri Isange One Stop Center
Rwema Jean de la Croix Umujyanama ku buzima bwo mu mutwe ukorera Kacyiru muri Isange One Stop Center

Agaba wa DRF avuga ko n’ubwo abahuguwe bakiri bake ugereranyije n’imibare y’abarwayi bo mu mutwe igenda igaragara ariko bazakomeza ubwo bukangurambaga. Ati: “kuri ubu twahuguye abajyanama ku buzima bwo mu mutwe bo muri Kigali, ku bitaro bya Masaka, Nyarugenge, Kacyiru na Kibagabaga bagera kuri cumi na barindwi bagiye kutubera ba Ambasaderi aho bakorera ku buryo bazasangiza bagenzi babo amategeko arengera umuntu ufite ubumuga bwo mu mutwe cyane ko abenshi batari bayazi. Nyuma yaho tuzajya guhugura n’abandi bo mu Ntara zitandukanye”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka