Barahamagarirwa gukora ngo barwanye ihohoterwa bakorerwa

Abagore bo mu Murenge wa Musha muri Rwamagana barasabwa guhaguruka bagakora kuko gutegera amaboko abagabo muri byose bituma bahohoterwa.

Hari abagore bagikorerwa ihohoterwa ririmo kuvutswa uburenganzira ku mitungo, gukubitwa no gukomeretswa bishobora kuvamo urupfu ndetse no gukoreshwa imibonano mpuzabitsina ku ngufu n’abashaka guhaza irari ry’imibiri yabo.

Mukansanga n'umugabo we bahoraga mu nduru ariko ngo zarashize nyuma y'uko atangiye gukora agashinga gaciriritse kakamuteza imbere.
Mukansanga n’umugabo we bahoraga mu nduru ariko ngo zarashize nyuma y’uko atangiye gukora agashinga gaciriritse kakamuteza imbere.

Ku wa 07 Ukuboza 2015, Ubuyobozi bw’Akarere ka Rwamagana bufatanyije n’umuryango Women for Women International Rwanda (WfWI) baganirije abagore bo muri uwo murenge babahamagarira gukora biteze imbere kuko byabarinda iryo hohoterwa rya hato na hato.

Mukagasana Zainab ahamya ko umugore wagerageje kwiteza imbere acana ukubiri n’ihohoterwa.

Mbere yo guhugurwa na WfWI ku buryo bwo kwiteza imbere umugabo we babyaranye abana batatu ngo yahoraga amutoteza ngo ntacyo ashoboye, ndetse ntatinye kumusebereza mu ruhame.

Ati “Umugabo yajyaga ataha akambaza ngo ubundi wowe mu bagore ukora iki? Umunsi umwe mu nama rusange ku muganda aravuga ngo umugore utagira icyo akora n’icyo amaze ntamushaka! Nahise numva ubwonko bubirindutse numva mbaye nk’ikigoryi mva aho numva niyanze.”

Mukansanga ubu ni umugore wahagurukiye kwiteza imbere nyuma yo kwigishwa umwuga wo gusuka imisatsi, ndetse WfWI ikamuha amafaranga make yo gutangira agashinga gaciriritse.

Avuga ko byatumye umugabo we abona ko hari icyo ashoboye bituma ahagarika kumutoteza.

Abagore b'i Musha barahamagarirwa gukora bakiteza imbere kuko byabarinda ihohoterwa bakorerwa.
Abagore b’i Musha barahamagarirwa gukora bakiteza imbere kuko byabarinda ihohoterwa bakorerwa.

Najjingo Robinah, ushinzwe Iterambere ry’Imibereho Myiza y’abagenerwabikorwa ba WfWI, avuga ko abagore bakwiye gukora bakanibuka kwizigama, kuko nubwo hari izindi mpamvu zatuma bakorerwa ihohoterwa iza ku isonga ari ugutegera amaboko abagabo mu byo bakeneye byose.

Tariki 20 Ugushyingo 2015, umugore witwa Nyirantagorama Odette yishe umugabo we amukubise ishoka mu mutwe avuga ko umugabo we yataye urugo akaba atakinaruhahira, mu cyumweru gishize urukiko rukaba rwaramukatiye igifungo cya burundu nyuma yo kuburanishwa mu ruhame.

Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, Uwizeyimana Abdoul Karim, asaba abaturage kwirinda no kurwanya ihohoterwa kuko rigira ingaruka ku warikoze, ku muryango we no ku gihugu muri rusange.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ihohoterwa rikorerwa mu ngo rikwiye gucika neza neza hagafatwa ingamba zo kubaho nta ntonganya

zainab yanditse ku itariki ya: 8-12-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka