Baracyategereje umuriro bakusanirije amafaranga muri 2008

Abaturage bo mu Kagari ka Gihumuza mu midugudu ya Kajevuba na Mataba mu Karere ka Rwamagana baracyategereje umuriro w’amashanyarazi bizejwe kuva mu 2008.

Muri aka gasantere igice kimwe gifite umuriro mu gihe ikindi ntawo gifite
Muri aka gasantere igice kimwe gifite umuriro mu gihe ikindi ntawo gifite

Abo baturage bavuga ko mu 2008, abagera ku 185 bakusanije amafaranga asaga miliyoni 1Frw kugira ngo icyahoze ari ELECTROGAZ kibagezeho umuriro w’amashanyarazi nk’uko babyifuzaga.

Rubayiza Paul umwe muri abo baturage avuga ko ELECTROGAZ yaje guhinduka RECO RWASCO birangira umuriro bashakaga batawubonye.

Agira ati “ELECTROGAZ ni nayo yakoze igiteranyo cy’ibisabwa icyo gihe,ishishikariza abaturage guteranya amafaranga yabo ko izabafasha ihereye aho bazaba bagejeje.”

Uwiragiye yifuza ko EUCL yabafasha kubona umuriro bamaze imyaka igera ku 10 bifuza
Uwiragiye yifuza ko EUCL yabafasha kubona umuriro bamaze imyaka igera ku 10 bifuza

Rubayiza avuga ko kuva kuri ELECTROGAZ kugeza kuri RECO RWASCO abaturage bakomeje kwandika amabaruwa.

Byageze aho abatekinisiye bakaza bagapima bakanasanga transiforumateri iri ku kigo cy’amashuri cya APPEGA ifite ubushobozi bwo kuba yaha n’abaturage umuriro.

Uwiragiye Bernard nawe avuga ko ibigo byakomeje guhinduka kugera kuri EWSA na EUCL nta kimenyetso barabona ko bazahabwa umuriro w’amashanyarazi.

Ati “Batubwiye ko buri muntu akwiye gutanga umugabane w’ibihumbi 56, uyafite akayatanga. Utanayabonye agatanga ½ cyayo. Twatanze asaga miliyoni 1 n’ibihumbi 200.”

Niyomwungeri Richard Umunyamabanga nshingwabikorwa w'Umurenge wa Gahengeri, avuga ko iki kibazo gihangayikishije abaturage
Niyomwungeri Richard Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gahengeri, avuga ko iki kibazo gihangayikishije abaturage

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gahengeri Niyomwungeri Richard, avuga ko amafaranga abaturage batanze abitswe muri SACCO y’umurenge, nyuma yo gukurwa mu yandi mabanki banga ko akomeza gukatwaho ayo banki zitwara buri kwezi.

Kuri ubu ubuyobozi bw’umurenge bukomeje gukore ubuvugizi ngo icyo kibazo cy’umuriro abaturage bafite gikemuke.

Butera Laurent umuyobozi wa EUCL ishami rya Rwamagana, avuga ko icyo kibazo atari akizi.

Ati “Mu cyumweru gitaha nzahasura nkimenye. Nidusanga ari hafi y’umuyoboro tuzabaha amashanyarazi nta kibazo.”

Avuga ko nihaba kure babagira indi nama y’uburyo babona umuriro binyuze mu zindi nzira nko kuba bakoresha imirasire y’izuba.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Bavugane na Company y’Abongereza tubahe umuriro ukomoka k’umirasire Y’Izuba yitwa BBOXX Ubasha gucana munzu yawe ,ugacana Television nazo zirahari ndetse na charger ya telephone. Iyo Wishyuye ubibona nyuma y’iminsi 2

Daddy yanditse ku itariki ya: 31-10-2017  →  Musubize

nimwihangane natwe hano muri Nyarugenge I Mageragere twe abaturage si no gukusanya amafaranga gusa ahubwo tumaranye igihe za Bordeaux twishyuriueho ifatabuguzi ya za cashpowers

jean claude yanditse ku itariki ya: 27-10-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka