Banteretaga bashaka kwinezeza nkabirinda, mfite umusore tugiye kurushinga (Ubuhamya)

Byakunze kumvikana hirya no hino mu gihugu, abafite ubumuga bw’uruhu bagaragaza akato bakorerwa, ariko ubu barishimira aho imyumvire y’abaturage igeze aho basigaye bafatwa nk’abandi, udafite ubwo bumuga akaba yashakana n’ubufite.

Nikuze Yvette ashima uburyo Leta y'u Rwanda yita ku bafite ubumuga
Nikuze Yvette ashima uburyo Leta y’u Rwanda yita ku bafite ubumuga

Ni ibyagarutsweho n’umukobwa w’imyaka 26 witwa Nikuze Yvette wo mu Murenge wa Kanzenze mu Karere ka Rubavu wavukanye ubumuga bw’uruhu rwera, aho mu muryango avukamo w’abana bane ari umwana wa kabiri, ndetse aba ari we rukumbi wavukanye ubwo bumuga mu muryango aho n’ababyeyi be bombi badafite ubwo bumuga.

Uwo mukobwa aganira na Kigali Today, yatanze ubuhamya bwe n’akanyamuneza kenshi, aho yishimira uburyo afatwa mu muryango no muri sosiyete nyarwanda, bitandukanye n’uburyo yabayeho akiri umwana aho yakomeje kunyura mu rugendo rukomeye rwo guhabwa akato.

Avuga ko urugendo rwe rw’ubuzima rutari rworoshye, aho yatinyaga kuva mu rugo kubera uburyo abantu benshi babaga bamureba, ariko ashima ko ababyeyi be bamubaye hafi.

Ati “Urugendo rwanjye rw’ubuzima ntabwo rwari rworoshye, burya iyo umwana avukanye ubumuga bw’uruhu, akenshi iyo akiri umwana ahura n’ibibazo byinshi birimo akato, ariko burya umubyeyi wakubyaye aba ari intangarugero, nka Mama akwitaho ntabwo aguta cyangwa ngo agusige, akenshi usanga aba Papa ari bo babahunga bakavuga bati uyu mwana ntabwo ari uwanjye, wanciye inyuma, ariko nyuma akabona ko yibeshye akakugarukira”.

Uwo mukobwa avuga ko agitangira ishuri, aribwo yamaze kubona ko ubuzima bwe butoroshye, kuko akigera ku ishuri ry’inshuke, ku munsi wa mbere byamugoye, atashye atekerereje umubyeyi (nyina) we ibyamubayeho, biba ngombwa ko atangira kujya amuherekeza.

Ati “Ishuri ry’incuke naritangiriye i Gisenyi, umunsi wa mbere byambanye ibibazo, ku munsi wa kabiri mama atangira kumperekeza, ndabyibuka abandi bana bajyaga banshungera bakamvugiriza induru, nigeze no kuva mu ishuri mama abonye ko bikomeye anyimurira ku kindi kigo”.

Avuga ko icyatumye akomeza ishuri yabifashwagamo n’umuryango we wamubaga hafi, bamuvana mu mujyi wa Gisenyi bajya kumurerera kwa nyirakuru mu cyaro, ari na ho yatangiriye amashuri abanza, ngo ako kato karakomeje ariko akagira abo bavukana biganaga ku kigo, bakamurinda abana babaga bamubwira nabi.

Ubwo yageraga mu mashuri yisumbuye, ngo nibwo yatangiye kubona agahenge aho abanyeshuri bamwe bamwakiriye neza, bamushyira mu miryango inyuranye ku kigo ndetse n’abarezi n’abayobozi b’ikigo baramukunda.

Ati “Nkigera mu wa mbere w’amashuri yisumbuye, abenshi mu bana banyakiriye neza barankunda ntangira kubona ko ndi umuntu, tugakina amakinamico.

Nyuma nageze mu mwaka wa kane njya kwiga muri College APARPE muri Nyabihu, aho byansabye gucumbika abana bamwe banyakira neza ariko abandi batangira kuryana inzara bavuga bati, uriya mwana usa kuriya ni nde uzasangira na we, ni nde bazararana?”

Ngo amahirwe yagize ni uko yahasanze abana baturanye baramwakira, bamumenyereza kubana n’abandi uko iminsi yashiraga ngo ni na ko abana bagendaga bamwiyumvamo baramukunda, mu kigo bose bakamufata nk’intangarugero, kugeza ubwo arangije amashuri yisumbuye nta kibazo agize.

Ati “Ubwo baryanaga inzara bavuga ngo ndarara he, ndasangira na nde, ni ko nahuye n’abana twari duturanye banyakira neza ndarana n’umwana twari duturanye, ntangira kubiyumvamo na bo batangira kunyiyumvamo ngira inshuti nyinshi mu ma korali, clubs, ntangira kwigirira icyizere ko ndi umuntu, n’abana bumva ko ndi umwana nk’abandi, abanyeshuri mu masomo bakamfasha ndetse n’abarimu bakanyitaho ngatsinda neza, ubuyobozi bw’ikigo burankunda biranezeza”.

Avuga ko icyatumye abana bamutinyaga bamwiyumvamo na we yabigizemo uruhare, kuko ngo uwagaragazaga ko amutinya yafataga iya mbere akamwegera akamuganiriza akamumara ubwoba, akamubwira ko nta kibazo ari umuntu nka we.

Ubu Nikuze ni umukobwa ugiye kurangiza amasomo ye y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza aho yigiye kuri buruse ya Leta, akaba yiteguye gusoza amasomo ye mu Kuboza 2021.

Abenshi mu basore ngo bamuteretaga kubera irari akabangira, nyuma abona umukunda by’ukuri bagiye kurushinga

Nikuze, umukobwa ufite igihagararo kandi uganira cyane, avuga ko n’ubwo afite ubwo bumuga bw’uruhu rwera, abasore benshi bagiye bamutereta ariko akabavumbura mbere, akabona ko icyo bagamije ari ukumwica umutima bamurarura kubera irari ryabo ntababonemo urukundo, akabangira akihagararaho nk’umukobwa wihesha agaciro.

Ati “Abasore benshi bazaga kuntereta bafite amatsiko n’irari bibaza bati ese Nikuze ameze nk’abandi, bimeze gute, ibyo byose nagiye mbibona nyuma y’uko banyinjirira mu buzima nkabirinda, nkababwira nti ‘oya tube inshuti bisanzwe niba warankunze’ kuko nabonaga icyerekezo cyabo, nkomeza kurwana na byo kugeza ubwo mbonye umusore unkunda by’ukuri”.

Avuga ko icyo yakundiye uwo musore, ari uko yagiye amugaragariza ko amukunda koko, akamwereka umuryango n’inshuti ze adafite ipfunwe, mu gihe abandi bo bashakaga kumutereta ariko ntibashake ko hagira undi ubimenya.

Yagize ati “Ubu mfite umusore dukundana, nta bumuga bw’uruhu afite ni umuntu usanzwe, yaraje ansaba urukundo mbona ko ari we dukwiranye, bitewe n’uko yamfataga anyereka ko ankunda by’ukuri, mbese akabigaragariza abantu bose, ni cyo namukundiye, mu gihe abandi bazaga bakumva nyine ntaho banjyana ntaho bamvuga, nyine babaga bafite ikindi kibazanye mu gihe iyo nshuti yanjye idatinya kunyerekana”.

Arongera ati “Umukunzi wanjye namugaragarije inshuti zanjye baramwishimira, nanjye inshuti ze ziranyishimira ubu ndangije amasomo yanjye ya Kaminuza, igisigaye ni ugutegura ubukwe”.

Uwo mukobwa arasaba abantu bose kwita ku bafite ubumuga bw’uruhu rwera, babafata nk’abantu bashoboye kandi babitaho, cyane cyane abana biga bagahabwa amahirwe yo kwicazwa mu myanya y’imbere kuko akenshi bitaborohera kureba ibiri kure yabo.

Ati “Hari aho umwana agira ipfunwe ryo kubwira mwarimu ati ntabwo ndi kureba ibyo wanditse, bisaba kwitabwaho bihagije, kandi ntibahezwe mu bandi aho usanga hari ababyeyi bagihisha abana, bakabafungirana mu mazu, ibyo bigatuma umwana yangirika ku mubiri no mu bitekerezo”.

Avuga ko aho imyumvire igeze ari heza, aho batagihezwa ati “Ubu biratandukanye, mbere ntabwo bavaga mu nzu, nzi aho ababyeyi bari barabubakiye amazu yabo ugasanga umwana aba mu gikoni yarahumye kubera kuba ahatari urumuri, ugasanga ishuri ntiyarijyamo, n’aho abandi bana bari ntiyahajya, ariko ubu abana barahura na bagenzi babo, bariga. Turashimira imiryango yashyiriweho abafite ubumuga dushima kandi na Leta, ku bukangurambaga bwakozwe abafite ubumuga bw’uruhu bagahabwa agaciro”.

Yashimiye na Perezida Paul Kagame, uburyo adahwema kwita ku bafite ubumuga bw’uruhu aho yabafashije kubona amavuta abagenewe bajyaga babona ku mafaranga menshi aho icupa ryaguraga amafaranga 13,000 FRW, ubu bakaba baribonera kuri mituweli ku mafaranga atarenze 300 FRW.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Mwaramutse neza mbega byiza yoo nukuri rwose uwo mwana wumukobwa yihesheje agaciro kdi ndashimira Perezda waRepublika kuko yita no kubafite ubumuga. Yvette nkwifurij urugo ruhire nuwo wikundie natwe nkurubyiruko ubuhamya bwawe buradufashije cne

Kunduwera Methode yanditse ku itariki ya: 26-06-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka