Banki ya Kigali yongeye guhabwa igihembo cy’indashyikirwa mu Rwanda

Banki ya Kigali (BK Plc) yongeye kwegukana ku nshuro ya kabiri mu myaka ikurikirana ya 2021 na 2022, igihembo cya ‘Euromoney Awards of Excellence’ nka Banki yaranzwe n’imikorere myiza kurusha izindi mu Rwanda.

Banki ya Kigali yongeye guhabwa igihembo cy'indashyikirwa mu Rwanda
Banki ya Kigali yongeye guhabwa igihembo cy’indashyikirwa mu Rwanda

Euromoney ni ikinyamakuru (Magazine) cy’ibigo bikomeye ku mugabane w’u Burayi bihuriye mu cyitwa ‘Euromoney Institutional Investor’, kikaba gitanga amakuru ya buri kwezi ku miterere n’imikorere y’ibigo by’imari byo hirya no hino ku Isi.

Ibihembo bya Euromoney Awards for Excellence byatangiye gutangwa kuva mu mwaka wa 1992, bikaba ari bimwe mu bikomeye bihabwa amabanki yageze ku bikorwa by’indashyikirwa, ibyo guhanga udushya ndetse no kugaragaza imikorere myiza mu gihe cy’amezi 12 ashize.

Kugira ngo ikigo cy’imari cyangwa banki runaka ihabwe icyo gihembo, bisaba ko itsinda ry’inzobere ribanza gusuzuma urwunguko rwabonetse, ubushobozi bwo kuzamuka cyangwa gukura kw’ikigo, ndetse n’ubwo kugendana n’impinduka ziri ku isoko.

Umwaka wa 2021 wabaye mwiza kuri Banki ya Kigali kuko yashoboye gutanga serivisi ku bakiriya basaga 424,000 bakoresha konti zabo ku giti cyabo hamwe n’abakiriya 36,700 b’ibigo by’ubucurizi bito n’ibiciriritse.

Muri uwo mwaka yabonye inyungu ingana n’amafaranga miliyari eshanu na miliyoni 800 nyuma yo gusora, ikaba yariyongere ku rugero rwa 35% ugereranyije n’umwaka wawubanjirije, hashingiwe ku mafaranga yabikijwe iyo banki yari yiyongereyeho 20.8%.

Imari shingiro (total assets) yayo yari igeze kuri miliyari 1,700 z’Amafaranga y’u Rwanda mu mpera za 2021, ikaba yari yiyongereyeho 22.3% ugereranyije n’umwaka wawubanjirije wa 2020.

Mu gihembwe cya mbere cy’uyu mwaka, Banki ya Kigali yagize urwunguko rwa 44.4% (mbere yo gusora) mu gihe imari shingiro (Total Assests) yazamutse ku rugero rwa 22.4%, ndetse n’amafaranga yabikijwemo akaba yariyongereye ku rugero rwa 21.7% ugereranyije n’umwaka wawubanjirije wa 2021.

Mu bindi byashingiweho kugira ngo BK ihabwe igihembo cya Euromoney, ni uko muri 2021 yari ihugiye mu kunoza ikoranabuhanga no kuryongerera ubushobozi, harimo no kubaka umutekano w’amakuru ya za konti z’abakiriya bayo.

Muri uwo mwaka kandi BK yarimo kwegereza, hakoreshejwe ikoranabuhanga, serivisi z’imari Abanyarwanda bari hanze y’Igihugu, gushyiraho uburyo butuma abakiriya babona serivisi zitagira inkomyi, kugira ubushobozi bwo kugura amafaranga y’amahanga ndetse no kongera uburyo bwo kwishyurana.

Umuyobozi Mukuru wa BK Plc, Dr Diane Karusisi, avuga ku by’igihembo cyahawe iyi banki, yagize ati “Turakora ubudatezuka kugira ngo abakiriya bacu bahabwe serivisi z’imari zizira amakemwa, kandi gutsindira iki gihembo birerekana ko imbaraga dukoresha zigaragaza.”

Dr Karusisi akomeza yizeza udushya twinshi BK irimo gutekerezaho tujyanye n’imikorere mishya igamije gutanga serivisi zihuse, zoroshye kandi zinoze mu bijyanye no guhererekanya amafaranga, aho mu minsi ya vuba ngo bazatangiza “BK Mobile App" nshya ya telefone izaba ifite imikorere myiza kurushaho.

Banki ya Kigali kandi yatangiye gukoresha sisitemu ya Banki izwi nka T24 (Temenos24) mu rwego rwo kuvugurura imikorere ishingiye ku ikoranabuhanga.

Banki ya Kigali kandi ifite umugambi wo gukuba kabiri urutonde rw’abakiriya ku giti cyabo, ibigo bito n’ibiciriritse, bikarenga miliyoni imwe mu mpera z’uyu mwaka wa 2022.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka