Banki ya Kigali yishyuriye Mituweli abaturage batishoboye 6,700

Abatuye mu Murenge wa Kimisagara mu Karere ka Nyarugenge, barishimira ko kuri uyu wa 29 Mutarama 2022, Banki ya Kigali (BK) yishyuriye mituweli abaturage batishoboye 6,700.

Aya mafaranga azafasha abaturage 6,700 batishoboye kubona mituweli
Aya mafaranga azafasha abaturage 6,700 batishoboye kubona mituweli

Ni igikorwa cyabanjirijwe n’umuganda wo guca imirwanyasuri mu Mudugudu wa Muganza mu Kagari ka Kimisagara, aho abakozi ba BK bifatanyije n’abaturage hagamijwe kugira ngo hafatwe amazi y’imvura aturuka ku ishuri rya Ecole Primaire Muganza agasenyera abaturage bahaturiye.

Ni muri gahunda y’ibikorwa bisanzwe bikorwa na BK byo gufasha abaturage batishoboye bikubiye mu nkingi eshatu zirimo kubungabunga ibidukikije, uburezi hamwe no guhanga udushya ariko bikaba bishobora kwiyongeraho n’ibindi birimo ubuzima, mu rwego rwo gufasha abaturage kurushaho kugira ubuzima bwiza ndetse no kwiteza imbere, bikaba bitegurirwa ingengo y’imari ingana na 1% by’urwunguko Banki ya Kigali iba yagize mu gihe cy’umwaka, aho kuri ubu abaturage bishyuriwe mituweli ari 6,700.

Aba baturage bavuga ko bajyaga bagorwa no kubona uko bivuza bitewe n’uko harimo abafite abana ku buryo byababeraga imbogamizi mu gihe barwaye cyangwa barwaje abana, ari na ho bahera bashimira byimazeyo BK ku gikorwa cy’ubugiraneza yabakoreye kuko bagiye kujya babona ubuvuzi batavunitse.

Abakozi ba BK bifatanyije n'abaturage bo mu Kagari ka Kimisagara gukora umuganda wo guca imirwanyasuri
Abakozi ba BK bifatanyije n’abaturage bo mu Kagari ka Kimisagara gukora umuganda wo guca imirwanyasuri

Helena Murekatete utuye mu Kagari ka Kimisagara, avuga ko afite abana bane hamwe n’umugabo bose bakaba nta mituweli bari bafite, ku buryo bagorwaga no kwivuza mu gihe habaga hari urwaye.

Ati “Mfite umugabo n’abana bane ariko nta bushobozi twari dufite bwo kwishyura mituweli, ntabwo nabashaga kujya kwivuza n’abana bakarwara bagahera mu nzu, none ndashimira kuko tubona abaterankunga badutekerezaho bakaduha mituweli, bakatwibuka ko natwe tuyikeneye kuko byari bingoye kubona mituweli pe!”.

Mugenzi we witwa Jean Claude Mujyarugamba, ati “Ibibazo twahuraga na byo ku baturage batuye muri uyu mudugudu, barembaga kubera ko nta bwisungane bafite bakarembera mu rugo, ariko ubu ngubu kuba twabonye ubwo bufasha bwaturutse kuri BK, ubu noneho tugiye kujya twivuza, kubera ko twabashije kubona ubwisungane mu kwivuza.

Umuyobozi wungirije mu ishami ry’amategeko muri Banki ya Kigali, Gideon Rukundo, avuga ko ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali nk’abafatanyabikorwa bawo by’umwihariko Akarere ka Nyarugenge kabegereye kakabasaba ubufasha muri gahunda yo kwishyurira ubwisungane mu kwivuza abaturage batishoboye.

Ati “Tuje kubashyikiriza iyo nkunga ku mugaragaro, y’ubufasha bugenerwa abantu batabashije kwibonera ubushobozi bwo kwiyishyurira mituweli. Twaje twitwaje sheki (check) ya miliyoni 20 n’ibihumbi 100 azabafasha mu kubasha gukemura ikibazo cy’abo baturage”.

Amazi y'imvura aturuka ku ishuri ribanza rya Muganza yasenyeraga abaturage
Amazi y’imvura aturuka ku ishuri ribanza rya Muganza yasenyeraga abaturage

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kimisagara, Jean Sauver Kalisa, avuga ko igikorwa BK yakoze kizafasha cyane abaturage batari bafite ubwisungane mu kwivuza.

Ati “Ugereranyije n’agaciro k’amafaranga batanze, biragaragara ko dushobora kwishyurira abaturage bagera hafi ku bihumbi birindwi bagiye guhabwa ubwisungane, rero bizagira akamaro cyane cyane ku buzima bw’abaturage kuko bazashobora kujya bivuza nta kibazo bafite kubera ko bafite ubwo bwishingizi.

Umurenge wa Kimisagara utuwe n’abaturage 36,710 ukaba ugeze ku kigereranyo cya 78% cy’abantu bamaze kubona mituweli, inkunga batewe ikaba ishobora gutuma umubare uzamuka ukagera kuri 80%.

Ni umuganda wari uhuriweho n'abakozi ba BK n'inzego zitandukanye z'abaturage zirimo n'abakora irondo
Ni umuganda wari uhuriweho n’abakozi ba BK n’inzego zitandukanye z’abaturage zirimo n’abakora irondo
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka