Banki ya Kigali yakoze impinduka mu buyobozi bwayo

Banki ya Kigali (BK Plc), yatangaje impinduka zikomeye yakoze mu buyobozi bukuru bwayo, mu rwego rw’ivugurura rigamije kurushaho kunoza no koroshya bimwe mu bikorwa byayo.

Uturutse ibumoso Désiré Rumanyika, Rose Ngabire, Levi Gasangwa
Uturutse ibumoso Désiré Rumanyika, Rose Ngabire, Levi Gasangwa

Nyuma y’uko byemejwe n’Inama y’Ubutegetsi, Ubuyobozi bwa Banki ya Kigali, bwakoze impinduka zikurikira:

• Désiré Rumanyika, wari usanzwe ari Umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri BK, yagizwe Umuyobozi ushinzwe ibijyanye n’ikoranabuhanga no kugenzura ibikorwa bya buri munsi bya BK.

• Ms. Rose Ngabire, wari usanzwe ari Umuyobozi ushinzwe serivisi y’abakiriya, yazamuwe mu ntera, agirwa Umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri BK, bikaba byakozwe mu rwego rwo kumushimira umusanzu we ukomeye mu kumvikanisha ijwi ry’umukiriya.

• Levi Gasangwa, wari usanzwe ari Umuyobozi ushinzwe gutegura no kugenzura ibikorwa na gahunda za BK, yagizwe Umuyobozi ushinzwe Bizinesi na ‘Corporate Solutions’, aho azakoresha ubumenyi afite muri urwo rwego, kugira ngo agere ku ntego za Banki zijyanye na bizinesi.

Umuyobozi Mukuru wa Banki ya Kigali, Dr Diane Karusisi, yagize ati “Tunejejwe no gutangaza izo mpinduka zakozwe mu nzego z’ubuyobozi bwacu, hashyirwaho abantu bashya mu itsinda ryacu ry’ubuyobozi. Ubunararibonye bwabo, umuhate wabo bijyanye na gahunda yacu yo gushimisha abakiriya. Twese hamwe, dutangiye gahunda nshya ya inovasiyo, ubudaheranwa na serivisi ihamye ku bakiriya bacu”.

Banki ya Kigali yakomeje ishimangira intego yayo yo gutanga serivisi nziza, kandi ko yizeye umusaruro mwiza uzava muri izo mpinduka zakozwe, ukagera ku bakiriya bayo.

Banki ya Kigali, ni yo Banki y’ubucuruzi ihiga izindi zose zikorera mu Rwanda, ikaba yarahawe ibihembo bitandukanye bihabwa za banki z’indashyikirwa, mu gutanga serivisi nziza mu bihugu zikoreramo.

Mu bihembo yahawe harimo ‘ Euromoney’ gihabwa Banki yageze ku bintu bihambaye, mu guhanga udushya mu rwego rwa serivisi za banki, hari kandi ‘The Banker’, ‘Global Finance Magazine’, na ‘EMEA Finance’.

Hari kandi n’igihembo BK iherutse guhabwa cya Banki ihiga izindi mu Rwanda mu 2023 ‘Best Bank in Rwanda 2023’, yahawe na ‘Global Finance’ ku nshuro ya gatatu yikurikiranya, ibyo bikaba bigaragaza ko Banki ya Kigali ari indashyikirwa koko mu rwego rw’amabanki.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka