Banki ya Kigali yahembye abahinzi 10 bahize abandi mu gukoresha IKOFI kenshi

Banki ya Kigali yatangije poromosiyo izamara amezi atatu yo guhemba buri cyumweru abahinzi 10 bahize abandi mu gukoresha ikoranabuhanga rya IKOFI, aho buri wese azajya ahabwa 50,000Frw yamufasha gukomeza guteza imbere ubuhinzi bwe.

Umuyobozi Mukuru wa BK Plc, Dr Diane Karusisi ashyikiriza sheki umwe mu bahinzi bitabiriye gukoresha IKOFI
Umuyobozi Mukuru wa BK Plc, Dr Diane Karusisi ashyikiriza sheki umwe mu bahinzi bitabiriye gukoresha IKOFI

IKOFI ni gahunda yashyizweho na Banki ya Kigali mu 2019, ikaba yaragenewe by’umwihariko abahinzi mu kubafasha kubitsa (amafaranga baba bishyuwe iyo bagurishije umusaruro), kubikuza, kohereza amafaranga ku buntu, kwishyura inyongeramusaruro, ndetse no mu gihe gito kiri imbere abahinzi bakazafashwa kubona serivisi z’imari zituma basaba inguzanyo mu buryo buboroheye.

Kuri uyu wa Kabiri tariki 05 Ukwakira 2021, Banki ya Kigali yashyize k’ umugaragaro poromosiyo izamara amezi atatu yo guhemba buri cyumweru abahinzi 10 bakoresha kenshi IKOFI, ndetse hakazahembwa buri kwezi abacuruzi b’inyongeramusaruro 10 bahize abandi mu gukoresha iyi serivisi.

Umuyobozi wa Banki ya Kigali, Dr Diane Karusisi avuga ko iyi gahunda igamije gushishikariza abahinzi bose mu Rwanda gukoresha iri koranabuhanga kugira ngo banki ibone uburyo ibateza imbere.

Dr Karusisi yagize ati "Tureba uburyo umuhinzi uri mu IKOFI akoresha amafaranga yishyura umucuruzi w’inyongeramusaruro, tukabasha kubona uwakoresheje IKOFI neza bikaduha amakuru azatuma tumugenera inguzanyo n’ibindi bimubereye.”

Dr Diane Karusisi asaba abahinzi kwitabira IKOFI kugira ngo babone amahirwe yo kubona inguzanyo
Dr Diane Karusisi asaba abahinzi kwitabira IKOFI kugira ngo babone amahirwe yo kubona inguzanyo

Muri iyi poromosiyo izamara amezi atatu, umuhinzi wese watsinze azahabwa igihembo cya 50,000Frw. Mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo Covid-19, BK yatumiye umuhinzi uhagarariye bagenzi be icyenda basigaye mu ntara, aza gufata sheki, ariko bose bakaba baherewe amafaranga icyarimwe.

Nyirasafari Christine utuye ndetse akaba ahinga ibirayi, ibigori n’ibishyimbo mu Karere ka Ngoma, Umurenge wa Karembo mu Kagari ka Karaba, avuga ko kwishyura akoresheje IKOFI yabigize umuco kuva yajya muri iyi gahunda mu mwaka ushize wa 2020.

Nyirasafari agira ati "Kubera ko mba mfite imirima myinshi, buri gihe nkoresha IKOFI nishyura inyongeramusaruro. Ndashimira Banki y Kigali kuba yaraduteguriye iyi poromosiyo kuko igihembo nkuyemo kiri bumfashe mu kongera ubuhinzi bwanjye".

Nyirasafari avuga ko agiye kubwira abahinzi badakoresha IKOFI kubyitabira kuko harimo ibyiza byinshi nko kubitsaho akomoka ku musaruro wabo kugira ngo batayasesagura ndetse na poromosiyo irimo ibihembo bahawe izamara amezi 3.

Banki ya Kigali ivuga ko muri iyi poromosiyo kandi izajya ihemba n’abacuruzi b’inyongeramusaruro 10 buri kwezi, bo bakazajya bahembwe amafaranga ibihumbi 100 buri umwe umwe.

Kugeza ubu, serivisi ya IKOFI imaze kwitabirwa n’abahinzi basaga ibihumbi 300,000 bari hirya no hino mu gihugu, hamwe n’abacuruzi b’inyongeramusaruro 1,768.

Nyirasafari Christine yahawe igihembo cy'uko akoresha IKOFI mu kwishyura inyongeramusaruro
Nyirasafari Christine yahawe igihembo cy’uko akoresha IKOFI mu kwishyura inyongeramusaruro

Ubuyobozi bwa Banki ya Kigali bwifuza kuzageza IKOFI ku bahinzi bose mu Rwanda barenga miliyoni ebyiri, kugira ngo babashe kubona umusaruro uhagije Abaturarwanda barenga miliyoni 12 ndetse bakanasagurira amasoko mpuzamahanga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka