Banki ya Kigali yageneye ‘Agahozo Shalom Youth Village’ inkunga ya miliyoni 300 buri mwaka mu gihe cy’imyaka itanu
Banki ya Kigali yiyemeje gufasha abanyeshuri b’impfubyi biga mu Kigo ‘Agahozo Shalom Youth Village (ASYV)’, aho izajya ibagenera inkunga y’Amafaranga y’u Rwanda miliyoni 300 buri mwaka mu myaka itanu iri imbere.

Umuyobozi Mukuru wa Banki ya Kigali, Dr Diane Karusisi, yabitangarije Ikigo ASYV kiri i Rubona mu Karere ka Rwamaganga kuri uyu wa Kane, mu gikorwa cyo gutaha inyubako yiswe “Intore Learning Center” itorezwamo urubyiruko rurangiza kwiga muri icyo kigo.
Ikigo ASYV cyashinzwe mu mwaka wa 2008 n’uwitwaga Anne Heyman w’Umunya-Israel wageze mu Rwanda mu mwaka wa 2005, agaterwa agahinda n’impfubyi za Jenoside yakorewe Abatutsi zarengaga miliyoni imwe n’ibihumbi 200.

Anne Heyman na we utakiriho kuko yitabye Imana muri Gashyantare 2014, bamwe mu bo yafashije kuva mu bwigunge n’imibereho mibi ndetse no kwiga ubu ni abagabo n’abagore batunze ingo zabo, ndetse havuyemo n’abakozi bashimwa muri Banki ya Kigali kubera uburere bwiza n’ubumenyi.
Dr Karusisi yijeje abakirimo kurererwa mu Kigo ASYV, ko Banki ya Kigali igiye kunganira imibereho yabo kugira ngo babashe kwiga no guteza imbere impano zibarimo z’ubugeni n’ubuhanzi bitoza nyuma y’amasomo asanzwe.

Yagize ati “Nka Banki ya Kigali, dutewe ishema no kwinjira mu bufatanye na Agahozo Shalom Youth Village, ubufatanye bugamije gufasha abana baharererwa kuzavamo abaturage basobanutse bashobora guteza imbere Igihugu”.
Uyu Muyobozi Mukuru wa BK, avuga ko abanyamahanga atari bo gusa bagomba kugaragara bafasha Abanyarwanda kurusha abenegihugu bafite ubushobozi bwo gufasha bagenzi babo.
Umuyobozi Mukuru wa Agahozo Shalom Youth Village, Jean Claude Nkulikiyimfura, ashima ko inkunga ya Banki ya Kigali izafasha abitoreza mu Kigo “Intore Learning Center” kubona ubushobozi bwo guhangana ku isoko ry’umurimo mu gihe bazaba barangije kwiga.

Ni ikigo kizajya kiberamo ibiganiro n’amahugurwa byibanda ku kwihangira cyangwa gushaka imirimo, hakaba n’igicumbi urubyiruko ruzajya rwitorezamo iserukiramuco ritandukanye ririmo ubuhanzi n’ubugeni.
Nkulikiyimfura yagize ati “Banki ya Kigali twagiranye ubufatanye kugira ngo bazadufashe mu mahugurwa azajya abera hano atuma habaho kubona imirimo, ariko atari muri BK gusa n’ahandi hose. Tuzahigishiriza ibintu byose bishoboka birimo n’ubumenyi bw’ibanze mu bijyanye n’imari, ubuhanzi n’ibindi.”

Uretse kuba icumbi ry’abana b’impfubyi kugeza ubu bagera kuri 500, ‘Agahozo Shalom Youth Village’ ni Urwunge rw’Amashuri yisumbuye y’icyiciro cya kabiri, hakaba hari amashami y’Imibare-Ubutabire-Ibinyabuzima, Imibare-Ubugenge-Ibinyabuzima, Imibare-Ubugenge-Ikoranabuhanga, Amateka-Ubumenyi bw’isi-Ubukungu, Ikoranabuhanga-Ubukungu hamwe n’Amateka-Ubukungu-Indimi.
Ohereza igitekerezo
|