Banki ya Kigali yagaragaje amwe mu mashami yayo afunze

Banki ya Kigali (BK) yagaragaje urutonde rw’amwe mu mashami yayo yo mu Mujyi wa Kigali afunze kuva ku itariki 30 Werurwe 2020, bikaba byarakozwe mu rwego rwo kubahiriza amabwiriza ajyanye no kwirinda Coronavirus.

Ayo mashami afunze ni irya SFB, irya Gisozi, irya Economic Zone, ishami rya Premier Banking, irya Grand Pension Plaza, iryo muri CHIC, iryo ku kibuga cy’indege ndetse n’irya RDB.

Iyo Banki iramenyesha kandi abakiriya bayo ko andi mashami azakomeza gukora kuva ku wa mbere kugeza ku wa gatanu, kuva saa mbiri za mu gitondo (8:00) kugeza saa cyenda (15:00) z’igicamunsi na ho ku wa gatandatu ni ukuva saa tatatu za mu gitondo (9:00) kugeza saa cyenda (15:00) keretse:

 Ishami rya Rusumo n’irya Kagitumba akora amasaha 24 kuri 24.

 Ishami rya La Corniche mu mujyi wa Rubavu rikora kuva ku wa mbere kugeza ku cyumweru, kuva saa mbiri za mu gitondo kugeza saa yine z’ijoro.

 Amashami ya Magerwa Airport, Magerwa Gikondo, Masaka DP World, akora kuva ku wa mbere kugeza ku wa gatanu, kuva saa mbiri za mu gitondo (8:00) kugeza saa kumi n’imwe z’umugoroba (5:00).

BK ivuga kandi ko ibyuma byayo byose bitanga amafaranga (ATMs) ndetse n’imiyoboro y’ikoranabuhanga bizakomeza gukora nk’uko bisanzwe.

Banki ya Kigali ibi yabitangaje nyuma y’aho Ishyirahamwe ry’Amabanki mu Rwanda (RBA) ndetse na Banki Nkuru y’Igihugu (BNR) bisabiye amabanki kugira amwe mu mashami yayo yo mu Mujyi wa Kigali afunga by’agateganyo mu rwego rwo kugabanya urujya n’uruza rukabije rw’abantu, akanagaragaza azafungwa ayo ari yo.

BK ivuga ko uwashaka kugira icyo abaza cyangwa amakuru amenya yahamagara ku murongo 4455 niba ari mu Rwanda no ku murongo +250 788143000 ku bari mu mahanga, cyangwa bakandika ubutumwa bwabo kuri aderesi yayo y’ikoranabuhanga ya [email protected] agahabwa ubufasha.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka