Banki ya Kigali yagabiye inka ba Musenyeri Nzakamwita na Musengamana
Mu muhango wo kwimika ku mugaragaro Musenyeri Papias Musengamana nk’Umushumba mushay wa Diyoseze ya Byumba, Banki ya Kigali (BK) yamugabiye inka ndetse inagabira indi Musenyeri Servilien Nzakamwitata, ugiye mu kiruhuko cy’izabukuru.

Ni umuhango wabereye kuri Stade ya Byumba kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 14 Gicurasi 2022, ukaba witabiriwe n’abantu batandukanye biganjemo abihayimana.
Iyo nka Banki ya Kigali yagabiye Musenyeri Servilien Nzakamwita, ngo ni iyo kumushimira imirimo myiza yakoze muri Diyosezi ya Byumba, ndetse n’uburyo yakoranyemo n’iyo Banki.
Bizura David ashinzwe ubucuruzi muri Banki ya Kigali, avuga ko muri iyo Diyoseze ya Byumba ari abakiriya babo kandi ko bakoranye neza na Musenyeri ugiye mu kiruhuko cy’izabukuru, Servilien Nzakamwita, akaba ariyo mpamvu bamugabiye inka.

Musenyeri Papias Musengamana, na we Banki ya Kigali yamugabiye inka mu rwego rwo kumuha ikaze mu nshingano nshya, banamwizeza ko bazakorana neza.
Abana babiri b’abakobwa ndetse n’umubyeyi umwe barangajwe imbere n’abagabo babiri bavugira inka, nibo bahereje ibyansi aba Basenyeri bombi nk’ikimenyetso cyo kubifuriza gutunga bagatunganirwa, bagahorana amata ku ruhimbi.




Ohereza igitekerezo
|
Komeza Intore zawe Nyagasani uzitume aho ushaka zizakubere Abahamya Papiyasi tumwifurije imirimo myiza!
ABASHUMBANABARARYIYE BAGAHEMBWA MURAKOZE NDI BIKORIMANA VARENSI YU MUYU GANDA