Banki ya Kigali na MTN bigiye gufasha abantu gutunga telefone zigezweho

Ku wa Kabiri tariki 07 Kamena 2022, Banki ya Kigali (BK Plc) hamwe na Sosiyete y’Itumanaho (MTN Rwanda), byagiranye amasezerano yo gutanga telefone zigezweho (Smart Phones), uwayihawe akazajya yishyura amafaranga make make kugeza ayegukanye burundu.

Dr Diane Karusisi na Ng'Ambi wa MTN nyuma yo gusinya ayo masezerano
Dr Diane Karusisi na Ng’Ambi wa MTN nyuma yo gusinya ayo masezerano

MTN ni yo izajya itanga izo telefone ku muntu wese uyifuza ufite konti muri Mobile Money no muri Banki ya Kigali, akazajya yishyura make make kugeza arangije kwishyura bitarenze imyaka ibiri.

Umuyobozi Mukuru wa MTN, Mitwa Ng’ambi, avuga ko mu byumweru nka bibiri biri imbere bazaba batangiye kugurisha izo telefone ku biciro bitandukanye bizatangazwa vuba.

Ng’ambi agira ati "Tuzajya dushingira ku makuru umuntu asanzwe afite haba ku mafaranga akoresha mu guhamarara, mu gukoresha Internet, ayo asanzwe ahererekanya kuri Mobile Money, ibyo bizaduhesha kumenya icyiciro tumushyiramo mu kumuha telefone ijyanye n’ubushobozi bwe".

Ng’ambi avuga ko umuntu wese umaze byibura amezi atatu akoresha SIM Card ya MTN azaba agaragaza amakuru ahagije y’uburyo ashobora guhabwa telefone akayishyura neza.

Avuga ko uwahawe telefone ya make azajya yishyura nibura amafaranga y’u Rwanda 200Frw ku munsi, ikaba ari telefone umuntu yarangiza kwishyura mu gihe kitarenze imyaka ibiri.

Banki ya Kigali ni yo izajya itanga inguzanyo yo kugura buri telefone umuntu yafashe muri MTN, hanyuma yishyure amafaranga ayanyujije kuri Mobile Money (ya MTN).

Umuyobozi Mukuru wa Banki ya Kigali, Dr Diane Karusisi, avuga ko bagiranye amasezerano na MTN bitewe n’uko telefone ijyamo murandasi ari igikoresho cy’ibanze mu buzima bw’abantu, haba mu kubona amakuru cyangwa kugera kuri serivisi z’imari bitabagoye.

Dr Karusisi agira ati "Turabizi abantu benshi ntabwo baba bafite ayo mafaranga (yose icyarimwe) yo kugura telefone, nyamara hari uburyo bashobora kuyishyura mu byiciro haba buri munsi, buri cyumweru cyangwa buri kwezi, bitewe n’uko umuntu abibona".

Dr Diane Karusisi yashyize umukono ku masezerano BK yagiranye na MTN yo gufasha abantu kubona telefone zigezweho
Dr Diane Karusisi yashyize umukono ku masezerano BK yagiranye na MTN yo gufasha abantu kubona telefone zigezweho

Umuyobozi wa BK avuga ko abantu batari basanzwe ari abakiriya b’iyo banki badahejwe, kuko ngo ni baba basanzwe bakoresha Mobile Money, bazajya bahita bafunguza konti bishyuriraho inguzanyo bafashe muri BK.

Mu gihe hazamo kutishyura inguzanyo umuntu yahawe, ngo hazajya habaho kumwibutsa ariko aramutse arengeje amezi atatu, telefone yahawe izajya ihita ishyirwamo kode, ku buryo umuntu adashobora kuyikoresha ikintu na kimwe.

Uwitwa John Nsengiyumva avuga ko hari benshi bajyaga babura amafaranga yo kugura telefone zijyamo murandasi kuko zihenze, nyamara buri wese agomba kuyitunga bitewe n’akamaro ifite mu mibereho isanzwe.

Ati "Telefone za ’smart phone’ ni ngombwa kuko ziguhuza n’abantu, zigufasha kumenya amakuru cyane cyane iyo irimo murandasi, ndetse ubasha kuba wasaba n’akazi ukanagakora wibereye mu rugo".

Ng'Ambi wa MTN na we ayashyiraho umukono
Ng’Ambi wa MTN na we ayashyiraho umukono

Ibarura ryakozwe n’Urwego Ngenzuramikorere (RURA) mu mpera z’umwaka ushize wa 2021, ryagaragaje ko mu Rwanda hari telefone zigezweho (smart phones) zikabakaba miliyoni ebyiri, aho biba bishoboka ko abazitunze na bo baba benda kungana n’uwo mubare, kuko atari benshi baba batunze ebyiri.

Ni mu gihe u Rwanda rutuwe n’abaturage barenga miliyoni icyenda bageze igihe cyo kuba batunga telefone zigezweho zo kubafasha kumenya amakuru, kwiga no gukoresha indi mirimo itandukanye.

Abayobozi ku mpande zombi
Abayobozi ku mpande zombi
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 10 )

BK na MTN Muri abantu b’agaciro pe kugitekerezo mwagize mwarakoze cyanee pe!

MUZIGABANGA Bruno yanditse ku itariki ya: 8-02-2023  →  Musubize

Bk na Mtn murabantu babagabo cyane

Israel nzabahimana yanditse ku itariki ya: 10-12-2022  →  Musubize

Turashimira Bank of Kigali hamwe na MTN RWANDA kugitekerezo cyiza batekerereje abanyarwanda kubagezaho iryo koranabuhanga

Richard NIYIBIGIRA yanditse ku itariki ya: 11-06-2022  →  Musubize

Turashimira Bank of Kigali hamwe na MTN RWANDA kugitekerezo cyiza batekerereje abanyarwanda kubagezaho iryo koranabuhanga

Richard NIYIBIGIRA yanditse ku itariki ya: 11-06-2022  →  Musubize

Turashimira Bank of Kigali hamwe na MTN RWANDA kugitekerezo cyiza batekerereje abanyarwanda kubagezaho iryo koranabuhanga

Richard NIYIBIGIRA yanditse ku itariki ya: 11-06-2022  →  Musubize

mwiriwe neza nibyiza cyanee pe na mtn bikomeje guhindurira ubuzima abanyarwanda gusa izo telephone zira cyenewe pe

Niyonkuru faustin yanditse ku itariki ya: 9-06-2022  →  Musubize

nibayimwiba se?

Alpha yanditse ku itariki ya: 8-06-2022  →  Musubize

Nbyiza kandi birashimishije uburyo mbona BK byumwihariko na MTN bakomeje guhindurira ubuzima abanyarwanda beshi ni bakomereze aho !!!!

Christian MUGISHA yanditse ku itariki ya: 8-06-2022  →  Musubize

Mwaramutse neza icyogitecyerezo nicyiza cyane pe cyoguha inguzanyo kuri terephone ngendanwa zigezweho ariko izo terephone zizatangwa nubuhe bwoko bwa terephone zizatangwa mo inguzanyo? Zizaba zifite akahe gaciro kamafaranga? Murakoze

Bonny Bobo yanditse ku itariki ya: 8-06-2022  →  Musubize

Mwaramutse neza icyogitecyerezo nicyiza cyane pe cyoguha inguzanyo kuri terephone ngendanwa zigezweho ariko izo terephone zizatangwa nubuhe bwoko bwa terephone zizatangwa mo inguzanyo? Zizaba zifite akahe gaciro kamafaranga? Murakoze

Bonny Bobo yanditse ku itariki ya: 8-06-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka