Banki ya Kigali (BK) yahawe igihembo cya Banki nziza mu Rwanda

Banki ya Kigali yahawe igihembo cya Banki nziza mu Rwanda muri uyu mwaka wa 2021. Ni igihembo gitangwa n’Ikigo cya “Global Finance” buri mwaka, kigahabwa ibigo bikomeye by’ubucuruzi n’amabanki byo hirya no hino ku isi byitwaye neza.

Banki ya Kigali yahawe igihembo cya Banki nziza mu Rwanda
Banki ya Kigali yahawe igihembo cya Banki nziza mu Rwanda

Banki ya Kigali ikaba iri ku rutonde rw’ibyagenewe icyo gihembo, nyuma y’uko yagaragaje ubudasa mu kuzahura iterambere no gushyiraho ingamba z’ubukungu butajegajega by’umwihariko muri iki gihe isi ihanganye n’icyorezo.

Ibigo n’amabanki byatoranyijwe, nyuma y’isuzumwa ryakozwe n’abahanga bo mu kigo Global Finance, abanyamabanki, abasesenguzi n’izindi nararibonye mu birebana n’ubukungu kw’isi. Ibipimo ngenderwaho byasuzumwe, byashingiye ku izamuka mu mutungo, inyungu, iterambere rishya ry’ubucuruzi no guhanga udushya mu bicuruzwa.

Banki ya Kigali, ikaba iri ku rutonde rw’amabanki n’ibigo 35 byahize ibindi ku mugabane wa Afurika, kubera kwita ku byo abakiriya bayo bari bakeneye ku masoko atoroshye, kandi bikabafasha kugera ku musaruro mwiza no gushyiraho urufatiro ruhamye rutuma bazitwara neza mu hazaza.

Umuyobozi Mukuru wa Banki ya Kigali, Dr. Diane Karusisi yagize ati "Muri Banki ya Kigali, ni intego yacu yo guhindura ubuzima n’imibereho by’abatugana. Iki gihembo kije nk’ubuhamya nyabwo bw’uko twiyemeje gutanga serivisi nziza z’imari ku bakiriya bacu”.

Ibi bihembo ngarukamwaka bitangwa na Global Finance ku rwego rw’isi, bitanzwe ku nshuro ya 28. Urwo rutonde runagaragaraho banki zo muri bimwe mu bihugu byo mu karere u Rwanda ruherereyemo nka Congo Kinshasa, Kenya, Tanzaniya, Sudan, Uganda.

Joseph D. Giarraputo, umwe mu bayobozi mu Kigo Global Finance yagize ati “Banki zigira uruhare ntakuka mu kuzahura ubukungu bw’isi. Ibihembo bya banki nziza ni uburyo bwo kuzirikana uko abayobozi basubiza iterambere mu buryo, n’uko bagena imirongo ngenderwaho mu iterambere”.

Yongeraho ati “Isuzuma ry’uyu mwaka ni ingenzi cyane kandi rifite agaciro gakomeye kuruta ikindi gihe icyo ari cyo cyose mu mateka y’imyaka 28, urebye ibihe by’ubukungu bitigeze bibaho, byagizweho ingaruka n’icyorezo cya Covid-19”.

Global Finance yashinzwe mu 1987, igamije guteza imbere ubukungu n’ishoramari ry’amabanki, sosiyete n’ibigo by’ubucuruzi ku rwego mpuzamahanga. Ibi bihembo byahindutse igipimo cyizewe cy’indashyikirwa k’umuryango w’imari ku isi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka