Banki y’isi yahaye u Rwanda USD miliyoni 50 zo gufasha inzego z’ibanze gutanga serivisi nziza

Kuri uyu wa kabiri tariki 21/5/2013, Ministeri y’imari n’igenamigambi (MINECOFIN), yasinyanye amasezerano y’impano na Banki y’isi, ingana na miriyoni 50 z’amadorari y’Amerika agenewe gufasha inzego z’ibanze gutanga servisi zifite ireme.

Amaze gusinya ku masezerano y’impano, Diarietou Gaye, uhagarariye Banki y’isi mu bihugu by’u Rwanda, Kenya na Eritrea yagize ati: “Turacyakomeje gushyigikira gahunda ya kabiri y’imbaturabukungu (EDPRS2), irimo no kwegereza ubuyobozi n’ubushobozi abaturage, aho buri mururage wese agomba kugira uruhare mu bimukorerwa”.

Ministiri w’imari n’igenamigambi, Amb. Claver Gatete yashimye agira ati: “Aya mafaranga aje kudufasha cyane, kuko wasangaga hari abaturage binubira uburyo servisi zitangwa mu nzego z’ubuyobozi.”

Abahagarariye Banki y'isi, Ministiri wa MINECOFIN (hagati yabo), n'umuyobozi mukuru muri Ministeri y'ubutegetsi bw'Igihugu MINALOC (i buryo).
Abahagarariye Banki y’isi, Ministiri wa MINECOFIN (hagati yabo), n’umuyobozi mukuru muri Ministeri y’ubutegetsi bw’Igihugu MINALOC (i buryo).

Abaturage ubwabo bafatanyije n’abayobozi mu nzego z’ibanze, nibo bazajya bagena icyo amafaranga yagenewe EDPRS ya kabiri azakokoreshwa, hitawe ku bibazo bafite by’ingutu, nk’uko Ministiri wa MINECOFIN yasobanuye.

Kuva uyu mwaka wa 2013 utangiye, Banki y’isi imaze gutera inkunga ingana na miriyoni 160 z’amadolari y’Amerika, muri gahunda z’iterambere zinyuranye, kandi irizeza ko izakomeza gutanga andi, mu rwego rwo gushyira mu bikorwa icyerekezo 2020 u Rwanda rwihaye.

Simon Kamuzinzi

Ibitekerezo   ( 5 )

Iyo bavuze ngo amafaranga ni ayo gufasha inzego z’ibanze gutanga service nziza bishatsee kuvuga iki? Njye niyumvira ko ari nko gufasha abayobozi b’inzego zibanze kwegera abaturage kurushaho kuko hari aho usanga umukozi w’umurenge atabasha kugera kuri terrain kuko nta bushobozi umurenge ufite bwo kumuha deplacement ngo ajye gukemura ikibazo ahantu kure,nyamara ugasanga mu gihe cya evaluation barazana amamodoka n’amamodoka ngo baje kureba ibikorwa byakozwe n’umuganda kdi ayo mafaranga yo gufasha yaraheze mu karere muri izo za minisiteri. Icyifuzo ni uko iyo nkunga yajya ikurikiranwa ntihezwe mu turere ngo ikoreshwe mu mijyi gusa kuko mu cyaro naho hari ibibazo byinshi aho usanga mu karere nta faranga na rimwe ryagenewe gukora umuhanda wo mu cyaro kandi bazi neza ko ibyaro aribyo bigega by’igihugu ahubwo hakikorerwa mu mijyi aho abantu baza mu byaro ngo nta miganda ikorwa kuko babuze aho banyuza amamodoka yabo bavuye mu mijyi imihanda imeze neza yarakozwe mu mafaranga y’igihugu nk’aho bo nta miganda y’abaturage bagira? Ibyo bintu muzabitubarize ni ukuuri!!

yanditse ku itariki ya: 23-05-2013  →  Musubize

Inkunga nizize ariko agasuzuguro gahagarare.

byungura yanditse ku itariki ya: 22-05-2013  →  Musubize

Inkunga nk’izo ziba zikenewe kandi zizafasha.

rwagaju yanditse ku itariki ya: 22-05-2013  →  Musubize

Izi nkunga ziba zigenewe abaturage directement zirafasha cyane,kuko nk’ubu abaturage bazajya bagena icyo amafaranga bagenewe agomba gukora,bazajya bahera kubyo babona bakeneye kurusha ibindi,bitume bikorwa vuba kuko bizajya biba bikurikiranirwa hafi n’abaturage.

shabani yanditse ku itariki ya: 21-05-2013  →  Musubize

azabura kwigumira mu mifuka y’abayasinyiye ngo arahabwa abo agenewe?

gukundwa yanditse ku itariki ya: 21-05-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka