Bangui: Umuyobozi w’ihuriro ry’Ingabo na Polisi yasuye abapolisi b’u Rwanda

Ku wa Kane tariki ya 16 Nzeri 2021, Brig. Gen Ely M’Bareck Elkair, Umuyobozi w’ihuriro ry’Ingabo na Polisi bakorera mu mujyi wa Bangui muri Santrafurika, Joint Task Force -Bangui (JTFB), bashinzwe kubungabunga umutekano muri uwo mujyi, n’intumwa ayoboye basuye itsinda ry’abapolisi b’u Rwanda 140 bakorera mu Murwa mukuru Bangui.

Bakiriwe n’umuyobozi w’itsinda ry’abapolisi b’u Rwanda baba i Bangui, (CSP) Claude Bizimana.

Brig. Gen Ely M’Bareck Elkair yishimiye isuku yabonye mu kigo n’uko abapolisi babayeho, anishimira ibikorwa by’abapolisi b’u Rwanda bya buri munsi.

Mu ijambo yagejeje ku bamwakiriye, yashimye ikinyabupfura n’umusanzu w’abapolisi b’u Rwanda mu kubungabunga amahoro mu gihugu, yashimiye kandi ubuyobozi bwa JTFB bubaba hafi mu bikorwa byabo bya buri munsi bikabafasha gusohoza neza inshingano barimo.

Yagize ati “Twishimiye kuba mwafashe umwanya wanyu mukaza kudusura mukadusangiza ubunararibonye n’ubunyamwuga mu kubungabunga amahoro n’umutekano. Ubufatanye n’inama zanyu ni ingenzi kuri twe kuko biri mu bidufasha gusohoza neza ubutumwa twajemo hano.”

Abapolisi b’u Rwanda basuwe ni 140, bagizwe n’abagabo 110 n’abagore 30. Bageze muri Central Africa ku itariki ya 15 Mata uyu mwaka.

Usibye gucunga umutekano w’abaturage, aba bapolisi b’u Rwanda bakora n’ibindi bikorwa binyanye no kuzamura imibereho myiza y’abaturage, nk’uko bigaragara ku rubuga rwa Internet rwa Polisi y’u Rwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka