Bangirijwe imitungo bizezwa guhita bishyurwa, none amezi arakabakaba abiri

Mu nkengero z’icyanya cyahariwe inganda i Sovu mu murenge wa Huye akarere ka Huye, hari abaturage bangirijwe imitungo ahagomba kubakwa ikigega cy’amazi bizezwa kuzishyurwa vuba, none hashize hafi amezi abiri batarishyurwa.

Ikigega kiri kubakwa ahari imirima y'imiryango ine
Ikigega kiri kubakwa ahari imirima y’imiryango ine

Bose hamwe ni 14. Icumi muri bo mu kwabo hanyujijwe umuhanda, naho bane ahari imirima yabo ubu ni ho hatangiye kubakwa ikigega. Aba bane nta butaka na butoya bahasigaranye.

Muri aba bane harimo umukecuru umaze imyaka ibiri yaramugaye, ku buryo no gusohoka mu nzu barinda kumuterura.

Umukobwa we Jeanne Uwiringiyimana, avuga ko uwo murima urebye ari wo bari bafite wonyine, ku buryo basigaye iheruheru, kwibeshaho ubu bikaba bibagoye.

Umukecuru wamugaye, akaba nta ho guhinga yasigaranye kubera kubaka ikigega, atuye muri iyi nzu
Umukecuru wamugaye, akaba nta ho guhinga yasigaranye kubera kubaka ikigega, atuye muri iyi nzu

Agira ati “Twajyaga tuhahinga kare, iki gihe tukaba dukura uturayi tuvanga n’imboga tukarya, none ubu nta na gitoya duhagazeho”.

Abaturanyi bacishirijwe umuhanda mu masambu na bo bavuga ko uyu mukecuru ababaje.

Godelieve Nyiramana agira ati “Namba nanjye batwayeho umuhanda, bansigira aho guhinga, ubu mvuye gukuramo uturayi. Aba bantu bafite umuntu wamugaye waheze mu nzu, n’abaje kutubarira bavugaga ko ayo azishyurwa azashakirwamo ikirago cyo gushyingurwamo”.

Anahangayikishijwe no kubona abuzukuru b’uyu mukecuru bashobora kuzabiba kubera kubura ibyo burya.

Ati “Nta karayi bajya mu murima ngo bakure, ntaho batema agatoki, nta n’umushogoro. Ubu se abana babo nibaza kunyibira umwumbati, twe ntabwo tuzagirana ikibazo? Kandi bitewe n’abatari kubaha amafaranga yabo ngo babone uko birwanaho”?

Uretse uyu mukecuru, n’abandi bavuga ko badashimishijwe no kuba ikigega cyaratangiye kubakwa batarishyurwa, nyamara bari babeshywe ko mu gihe gitoya bizaba bikemutse, bagafata imyenda bari gushakisha ibya ngombwa by’ubutaka bwabo, none ubu bakaba barabuze ibyo bishyura.

Abahingaga ahacishijwe uyu muhanda na bo bategereje kwishyurwa
Abahingaga ahacishijwe uyu muhanda na bo bategereje kwishyurwa

Umwe muri bo ati “Baraje ari kuwa mbere, bati amafaranga kuwa kane azaba yageze kuri konti, mwikopeshe. Urumva nk’uwagujije mu kimina ibihumbi 100 avuga ko azahabwa 300 agahita yishyura, kugeza ubu akaba atarishyurwa, amezi namara kuba atanu mu kimina bazakwaka inyungu ingana iki”?

Aba bantu banababazwa no kuba mu bahawe akazi ko kubaka ikigega harimo umuntu umwe gusa w’i Sovu, kandi kuri bo ngo guhabwa akazi byari kubafasha mu mibereho cyangwa kuba nibura babonye makeya yo kwishyura imyenda.

Binubira kandi kuba batarahawe igihe gihagije cyo gukura imyaka yabo mu nzira, kuko ngo babibwiwe ikimodoka gisiza kibari inyuma, ku buryo imyumbati yo yagiye icikira mu butaka.

Joseph Ntakirutimana ati “Iyo baza gutanga igihe gihagije umuntu agakura imyumbati ye neza, ntiyari kugira ikibazo. Yari gukuraho iyo agurisha akaba abitse amafaranga yo kwifashisha”.

Umuyobozi w’ikigo gishinzwe gukwirakwiza amazi (WASAC), Aimé Muzola, avuga ko amadosiye yishyuriza aba baturage bayagejeje muri Minisiteri y’imari. Yongeraho ko bagiye kuyakurikirana kugira ngo barebe ko bakwishyurwa vuba.

Kwishyurwa vuba bizaba n’umuti ku kwinubira kuba badafite ibibatunga kubera gushushubikanywa imashini isiza ibari inyuma.

Naho ku bijyanye no guhabwa imirimo, Muzola avuga ko imirimo nk’iyo bari gukorera i Sovu, urugero nk’iy’amaboko idasaba ubumenyi bwihariye, ubundi iba igomba guhabwa abatuye mu gace iri gukorerwamo, akavuga ko no kuri aba baturage bigomba gukemuka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Niba itegeko rivuga ko ‘’expropriation’’ iba yabariwe yishyurwa mbere y’uko ibikorwa bitangira, ni iyihe mpamvu ababishinzwe bahagarariye leta aribi ba mbere mu kwica amategeko? Umukuru w’igihugu ahora abihanangiriza ariko ntibumva. Ubu se bigiye mu manza sib o baba bashoye leta mu manza zitari ngombwa!

Haba kawiye ingamba zituma abantu badakomeza gukora nkana aya makosa, byaba ngombwa imitungo y’ababikoze igafatirwa, leta ikaba ibicuruza kuri banki zikishyura abo baturage, bakazabisubizwa leta ibishyuye ariko ibakuyemo inyungu zivuye ku bihano by’amakosa bakoze. Ahari baye kuri bamwe byabera urugero abandi ntibongere gushora leta mu makosa yatuma abaturage bayiboba uko itari.

Mparambo yanditse ku itariki ya: 11-11-2019  →  Musubize

Niba itegeko rivuga ko ‘’expropriation’’ iba yabariwe yishyurwa mbere y’uko ibikorwa bitangira, ni iyihe mpamvu ababishinzwe bahagarariye leta aribi ba mbere mu kwica amategeko? Umukuru w’igihugu ahora abihanangiriza ariko ntibumva. Ubu se bigiye mu manza sib o baba bashoye leta mu manza zitari ngombwa!
Haba kawiye ingamba zituma abantu badakomeza gukora nkana aya makosa, byaba ngombwa imitungo y’ababikoze igafatirwa, leta ikaba ibicuruza kuri banki zikishyura abo baturage, bakazabisubizwa leta ibishyuye ariko ibakuyemo inyungu zivuye ku bihano by’amakosa bakoze. Bibaye kuri bamwe byabera urugero abandi ntibongere gushora leta mu makosa yatuma abaturage bayiboba uko itari.

Mparambo yanditse ku itariki ya: 11-11-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka