Bane bakomerekeye mu mpanuka eshatu zabereye mu muhanda Musanze-Kigali

Mu muhanda Musanze-Kigali, habereye impanuka eshatu zikomeye, zikomerekeramo abantu bane bakaba barimo kwitabwaho n’abaganga mu bitaro bya Nemba.

Izi mpanuka zakomerekeyemo abantu bane
Izi mpanuka zakomerekeyemo abantu bane

Nk’uko Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, SP Jean Bosco Mwiseneza yabitangarije Kigali Today, impanuka imwe yabaye ku mugoroba wo ku wa Kabiri tariki 20 Gashyantare 2024, aho imodoka nto itwara abagenzi mu zizwi ku izina rya Twegerane, yaguye munsi y’umuhanda.

Ngo iyo modoka yaguye igeze mu Murenge wa Gashenyi mu Karere ka Gakenke, aho yari iturutse i Musanze yerekeza i Kigali, igongana n’imodoka ya Mitsubishi yerekezaga i Rubavu.

Iyo Taxi yahise igwa mu gishanga, mu bagenzi yari itwaye hakomerekamo batatu mu buryo budakabije, bahita bagezwa mu bitaro bya Nemba.

Indi mpanuka yabaye kuri uyu wa Gatatu tariki 21 Gashyantare 2024, aho ikamyo yaguye mu mugezi ubwo yari igeze mu ikorosi ry’ahitwa ku Gasumo mu Murenge wa Cyabingo mu Karere ka Gakenke, ku bw’amahirwe ntiyagira uwo ihitana.

Nk’uko SP Mwiseneza yabitangarije Kigali Today, ngo iyo kamyo yari ipakiye amavuta aho yari iturutse muri Tanzaniya, yambuka umupaka wa Rusumo yerekeza i Rubavu.

Impanuka ya gatatu ibaye muri iki gitondo cyo ku itariki ya 21 Gashyantare 2024, aho imodoka yo mu bwoko bwa Daihatsu-Delta yavaga i Musanze yerekeza i Kigali, yageze mu Murenge wa Kivuruga mu Karere ka Gakenke irenga umuhanda, igwa muri metero zirindwi munsi y’umuhanda.

Ni impanuka ikomerekeyemo umutandiboyi wari kumwe n’umushoferi, aho yakomeretse ku mutwe ahita ajyanwa mu bitaro bya Nemba.

Mu butumwa SP Mwiseneza ageneye abakoresha umuhanda, yagize ati “Abashoferi barasabwa kwirinda kurangara, bagasuzumisha ibinyabiziga byabo mbere yuko batangira akazi ko mu muhanda, yabona imodoka ifite agakosa akagakosora mbere yo gufata urugendo”.

Arongera ati “Hari ubwo umushoferi abona imodoka ifite ikosa akumva yarigenderaho, akavuga ati reka mbanze mfate isafari ndaza gukoresha nyuma. Umushoferi akwiye kubanza gusuzuma imodoka ye akareba ubuziranenge bwayo yabona ifite ikibazo akabanza kuyikoresha mbere yo kujya mu muhanda. Turabasaba no kwirinda kurangara igihe bari mu muhanda, birinda umuvuduko ukabije”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka