Bane bafunzwe bazira kwiyitirira Polisi bagatanga impushya zo gutwara ibinyabiziga

Abantu bane bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Remera bakurikiranyweho kwiyitirira polisi bagatanga impushya zo gutwara ibinyabiziga ku bantu batandukanye babasabye amafaranga.

Bafashwe bazira guha abaturage perimi z'inkorano
Bafashwe bazira guha abaturage perimi z’inkorano

Abo bantu bakurikiranyweho icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya, kwiha ububasha ku mirimo itari iyawe no kwambara umwambaro utagenewe ugamije kuyobya rubanda, hamwe no gukoresha inyandiko mpimbano.

Abo ni Désiré Ishimwe wiyitaga umupolisi akaba yari afite n’amapingu yerekaga abantu nka kimwe mu byatumaga bemera ko akorera urwo rwego, Elia Ndacyayisenga wakoraga impushya zo gutwara ibinyabiziga, David Nikwigize wari ushinzwe gushaka abakiriya hamwe na Theoneste Manirakiza watanze amapingu.

Bafashwe bivuzwe n’uwitwa Abouba Niyonsenga usanzwe acuruza imyaka mu Karere ka Kayonza, bagezeho bakamubwira ko ari abapolisi kandi bashobora kumuha uruhushya rwo gutwara imodoka aramutse abahaye amafaranga ibihumbi 350, bamwaka imyirondoro baragenda, bongera kumuhamagara nyuma y’icyumweru bamubwira ko ibyangombwa byabonetse yaza kubifata i Kigali.

Ati “Turababaza tuti se turabasanga hehe, bati ku Muhima, ni bwo twazaga tugeze Nyabugogo turamuhamagara tuti muri hehe, ati mwakererewe twari twababwiye ngo muze saa yine none saa cyenda zabageranye, twakinze tuzabonana ejo nibwo n’abandi bahungu twari kumwe babiri bafashe inzira bajya gushaka iyo barara, nanjye njya gushaka iyo ndara. Bimaze kuba nka saa kumi nibwo bahitaga bampamagara, bati uri hehe izi saha ko twari tubonye akanya”.

Babaga bafite perimi nyinshi bakoze hamwe n'izindi nyandiko mpimbano zitandukanye zirimo n'iza Polisi
Babaga bafite perimi nyinshi bakoze hamwe n’izindi nyandiko mpimbano zitandukanye zirimo n’iza Polisi

Akomeza agira ati “Arambwira ati ndangira aho uri mpagusange, arahansanga, anyereka urutonde rw’uko nakoze natsinze, ndireba neza ibintu byose nsanga ni sawa, yazaga yambaye amapingu ku mukandara, atuje ari afande, ndamubwira nti ese ikintu cyabinyemeza ni ikihe? Ngo jyewe ngiye kukuzanira perime yawe n’iza bagenzi bawe eshatu, ndazibye ku muhima, ndahita nzisubizayo vuba vuba n’iminota mike cyane ndibukoreshe, yakuyeyo akamvirope karimo ama perime nka 50 ngereranyije, ndamubwira nti ndabona ari sawa hasigaye amafaranga, ntangira kugenda mucyeka ndavuga nti uyu muntu si umupolisi”.

Elia Ndacyayisenga wakoraga izo mpushya, avuga ko kwishora muri ibyo bikorwa babitewe nuko aho bakoraga akazi kahagaze muri Covid-19, bakabura amafaranga yo kwishyura inzu n’ibindi bikenerwa mu buzima.

Ati “Ubwo rero nibwo twahise dupanga tuti, turamutse dukoze perime mpimbano ni wo twabona amafaranga, twari twapanze yuko tugomba gukora, hanyuma tukazereka abaturage ko bagiye kuzihabwa ariko bikirimo gukorwa. Ntitwagombaga kureka ngo bazijyane kuzerekana muri polisi kuko bazikojeje ku cyuma bahita babimenya, ahubwo tukazibereka tubabwira ko bikiri mu nzira zo gutangwa, bakaduha amafaranga ubundi tukarekera aho. Mu by’ukuri nibwo twari tukibitangira, umuntu wa mbere waduhaye amafaranga yaduhaye ibihumbi 120, undi aduha ibihumbi 100”.

Umuvugize wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, avuga ko hari abantu baba bariyemeje gukora ibyaha, gusa ngo abaturage bakwiye kujya bitonda.

Ati “Hari abantu baba bariyemeje gukora ibyaha, na n’ubu baba babikekwaho bakazabyemezwa n’inkiko, ariko icyo twabwira abaturage ni uko bagomba kwitonda bakagana polisi bagahabwa serivisi, batayihabwa hari inzego zibishinzwe na none za polisi, tukabikurikirana. Nyamara kugwa mu mutego w’abantu gusa bashaka kugira ngo babarire amafaranga yabo, basarure aho batabibye, ntabwo ari byo”.

Amapingu uwari warigize afande niyo yifashishaga kwemeza abantu ko ari umupolisi
Amapingu uwari warigize afande niyo yifashishaga kwemeza abantu ko ari umupolisi

Baramutse bahamwe n’icyaha, igihano kinini mu byaha baregwa ntikirengeje imyaka itanu y’igifungo hamwe n’ihazabu ingana n’Amafaranga y’u Rwanda miriyoni zirindwi.

Umva uko babisobanura muri iyi Video:

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Abagabo bafashwe mu bidashobotse n’ama permis atariyo bakwiriye guhanwa n’amategeko.Bihangiye imirimo itariyo kandi yabagereranywa n’abajura.N’ibihe gukora akazi gashinzwe na Polisi y’igihugu cy’u Rwanda.Kwihangira imirimo nibisaba Kenya mu nuira itariyo.Dusabe akazi mu nzira zikwiriye,akazi karatangwa n’inzego z’ibishinzwe ku bagakeneye.

Richard yanditse ku itariki ya: 26-09-2021  →  Musubize

Nukuri ababahungu ni abahanga nubwo bakoze bibi ariko ni abanyabwenge igitekerezo cyanjye nuko bakongererwa ubumenyi bakanashakirwa imirimo ku ko gukora biriya harubwo biba ari amaburakindi(kubura akazi)kandi bafite ubwenge ugasanga bihimbiye imirimo itemewe.

Mugabo Giaumme yanditse ku itariki ya: 24-09-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka