Bane bafashwe bakekwaho kwiba mudasobwa

Polisi y’u Rwanda yagaruje mudasobwa ebyiri ziherutse kwibwa bamwe mu bari bitabiriye inama, zabereye muri Convention Center na Marriott Hotel, hafatwa abantu bane bacyekwaho kugira uruhare muri ubwo bujura.

Inkuru dukesha urubuga rwa Polisi y’u Rwanda ivuga ko abafashwe ari uwitwa Munyaneza Eddie Bertin, ukurikiranyweho kuba yaritwaraga nk’umwe mu batumirwa, akinjira ahabera inama azanywe no kwiba izo mudasobwa, aho iya mbere yayibye muri Convention Center ahaberaga inama Mpuzamahanga yiga ku byanya by’Afurika bikomye (APAC), muri Nyakanga 2022, naho iya kabiri ayiba mu nama Mpuzamahanga ya Kigali Global Dialogue yabereye muri Marriot Hotel muri Kanama 2022.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, yavuze ko hari abandi bantu batatu bakurikiranyweho ubufatanyacyaha muri ubu bujura, ari bo Ndutiye Maurien Theophile, wari wahawe akazi muri Kompanyi yari ishinzwe protocole muri izo nama zombie, ari we wafashije Munyaneza kubona ikirango (badge) kimufasha kugera ahaberaga inama.

Abandi babiri ni abakora ubucuruzi bw’ibikoresho by’ikoranabuhanga byakoreshejwe mu mujyi wa Kigali, ari bo baguraga izo mudasobwa zibwe na Munyaneza.

CP Kabera yagize ati “Mudasobwa ya mbere yibwe muri Nyakanga, mu nama yaberaga kuri Radison Blue Hotel, iya kabiri nayo yibwa mu nama Mpuzamahanga yabereye muri Marriot Hotel muri uku kwezi kwa Kanama.”

Yakomeje agira ati “Hifashishijwe amashusho yafashwe na Camera (CCTV) muri hoteri zombi uko ari ebyiri, habanje gufatwa Munyaneza ku Cyumweru tariki ya 14 Kanama, afatirwa mu Karere ka Kicukiro, Umurenge wa Nyarugunga ari na we wavuze abamufashije ari bo Ndutiye, wamushakiye badge yo kwinjira. Hari kandi Gihozo Jules wamuguriye mudasobwa zombi nyuma yo kuziba, ku mafaranga y’u Rwanda ibihumbi 340 na Niyigena Jean de la Paix, na we waguze mudasobwa imwe muzo Gihozo yari yaguze. Ni ukuvuga ko Mudasobwa imwe yibwe yafatanywe Niyigena, indi na yo igafatanwa Gihozo.”

Munyaneza na Ndutiye bari basanzwe ari inshuti magara, kuko bombi bajyanywe mu kigo ngororamuco cya Nyamagabe mu mwaka ushize, ubwo bafatwaga mu itsinda ry’urubyiruko rwabaswe n’ikiyobyabwenge cya Heroine.

Abafashwe bose bashyikirijwe Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), kugira ngo hakomeze iperereza ku byaha bakurikiranyweho.

CP Kabera ati “Uretse Munyaneza, batatu basigaye bari bafite imirimo ibinjiriza. Inama tugira urubyiruko ni ugukura amaboko mu mifuka bagakoresha amahirwe ahari bagashaka imirimo ibateza imbere, aho gutakaza igihe cyabo n’imbaraga mu byaha bibaviramo gufungwa.”

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo yaryo ya 166 ivuga ko; umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri, ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe, ariko atarenze miliyoni ebyiri, imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda aributsa abakora ubucuruzi bw’ibikoresho by’amashanyarazi n’iby’ikoranabuhanga byakoreshejwe, gukurikiza amabwiriza agenga ubu bucuruzi aherutse gutangazwa, mu rwego rwo kurwanya ubujura nk’ubu bwakomeje kubugaragaramo bakirinda kugwa mu mutego wo kuba abafatanyacyaha.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka