Bamwe mu mpunzi z’Abarundi ngo bazataha ari uko bumvise uko abandi bakiriwe

Nyuma y’aho bamwe mu mpunzi z’Abarundi zabaga mu nkambi ya Mahama zifatiye icyemezo cyo gutaha iwabo ku bushake, hari bamwe muri zo batarizera umutekano mu gihugu cyabo bakavuga ko bazataha bamaze kumva uko abagiye mbere bakiriwe.

Babitangarije Kigali Today kuri uyu wa Kane tariki ya 27 Kanama 2020, ubwo abahisemo gutaha buriraga imodoka zibavana muri iyo nkambi iri mu karere ka Kirehe berekeza iwabo.

Umwe mu basigaye, Jérôme Rivuzimana, avugako na we yifuza gutaha ariko ko aziyandikisha mu bataha amaze kumva uko ababanje bakiriwe.

Agira ati "Nanjye ndashaka gutaha ariko nkabanza kumenya niba igihugu cyacu gitekanye kuko numva ntawe uzaguma hano. Icyifuzo ni uko twese twataha mu gihugu cyacu kandi tukabaho nta bwoba umuntu afite".

Ati "Amakuru numva haba mu bantu no ku maradiyo, atuma ntahita niyemeza gutaha nonaha. Nzabanza ndeke aba bagiye bagereyo, nibakirwa neza ni bwo nanjye nziyandikisha mu bazaha mu gihe kiri imbere, kuko nk’ejobundi aho nkomoka numvise umusaza baherutse gutwara ntacyo azira nk’uko byari bimeze duhunga, n’ubu arafunze".

Ndihokubwayo na we ati "Impamvu ntatashye n’uko nagira ngo bagenzi banjye babanze bagereyo hanyuma bazampe amakuru nitegure kuko ibyaho by’umutekano bihindagurika buri kanya. Ariko nk’ubu uwo mwari muri kumwe mu nkambi agezeyo akaguha amakuru ukumva nta guhohotera abantu bigihari nahita ntaha".

Icyakora Ndihokubwayo kimwe n’abandi, ahamya ko mu Rwanda yakiriwe neza.
Ati "Ndashima ukuntu twakiriwe mu Rwanda kuko nta ngorane ndahura na zo, hari umutekano uhagije ari wo twari twarabuze iwacu. Nta terabwoba cyangwa itotezwa twabonye mu Rwanda, ahubwo twahagiriye inshuti ku buryo tuzajya tugaruka kubasura".

Perezida w’impunzi zo mu nkambi ya Mahama, Pasiteri Jean Bosco Ukwibishatse, yasabye abatashye kwitonda nibagerayo.

Ati "Gutaha ni amahitamo yabo, gusa icyo mbasaba nibagerayo bazitonde kandi bace bugufi. Ibyo ndabivuga kuko n’ubu hari aho bakizinduka batoragura imirambo y’abantu ntihamenyekane icyo bazize, aba rero batashye bazigengesere bamenye uko babana n’abandi".

Impunzi nyinshi z’Abarundi zageze mu Rwanda muri 2015, ubwo muri icyo gihugu habaga imyivumbagatanyo y’abaturage batashakaga manda ya gatatu y’uwari Perezida w’u Burundi Petero Nkurunziza, uherutse kwitaba Imana.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nibakomeze barindagire babure gusubira mubyabo ngo birwaneho batashye badacyuwe namasasu!!! Barumvase bazakirwa gute, bumvako bazabakira nkabavuye muri mission se bagakorerwa ibirori? Nibumveko bashutswe bagahunga ubusa batahe ntawabarenganya ni politic ibyo gukomeza kurindagira babireke

Mayeri yanditse ku itariki ya: 27-08-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka