Bamwe mu baturage barashinja MTN kubiba no kubasiragiza

Bamwe mu bafatabuguzi ba MTN - Rwanda barayishinja kubakata amafaranga yitwa aya Telefone za Macye Macye kandi itarigeze izibaha, ibintu bafata nk’ubujura kandi bikabaviramo kwirirwa basiragira bashaka ubufasha.

Hashize iminsi abakoresha umurongo wa MTN binubira ikibazo cyo gukatwa amafaranga akuwe kuri telefone zabo babwirwa ko bishyuye ideni rya telefone za Macye Macye bafashe bakanoherezwa ubutumwa bwerekana ayo basigaje kwishyura kandi nyamara batarigeze bazifata bakibaza ukuntu biba byagenze ngo batwarwe amafaranga yabo.

Bamwe mu baganiriye na Kigali Today bayitangarije ko bagiye bakatwa amafaranga kuri telefone zabo, bagerageza kubaza bakabwirwa ko baza kuyasubirizwaho ariko bikarangira adasubijweho ahubwo bagakomeza kugenda bakatwa andi.

Umwe mu babyeyi batuye mu Karere ka Nyamagabe utifuje ko amazina ye atangazwa, avuga ko ikibazo cyo gukatwa amafaranga cyamubayeho bwa mbere tariki 18 Kanama 2024, yagerageza kubaza impamvu bayamutwaye bakamubwira ko aza kuyasubirizwaho ariko ntibikorwe ahubwo bagakomeza gukuraho n’ayo yari asigaranye.

Ati “Hari mu ma saa tatu z’ijoro, ngiye kubona mbona bankuyeho amafaranga ibihumbi 4 n’andi arengaho ntibuka, bambwira ngo ndimo kwishyura macye macye, hashize nk’umunota umwe mbona bakuyeho ibindi bihumbi 2, hariho 9500 mbona yose bayamazeho, banyereka ngo ayo nsigaje kwishyura ni ibihumbi 63, nahise mpamagara ku 100 ndababaza nti ko munkuyeho amafaranga yanjye, barambwira ngo icyo kibazo ni rusange barimo baragisuzuma.”

Yungamo ati “Ndarara mbahamagara bakambwira ngo bari bubisuzume babikemure, bukeye ku wa mbere ndongera ndabahamagara bakambwira ngo baraje babisuzume, reka data, ku wa gatatu ni bwo nahamagaye hari nka saa tanu barambwira ngo telefone nayiguze muri Macye Macye, ndababwira nti nayiguze mu iduka ry’amatelefone, ari nshya.”

Iki ni ikibazo ahuje na Edouard Habyarimana wo mu Karere ka Ruhango uvuga ko yaguze telefone ari nshya kandi atari muri Macye Macye gusa aza gutungurwa no kubona bamukata amafaranga bamubwira ko arimo kwishyura ideni ryabo.

Ati “Mu minsi ishize nza kubona MTN bankuyeho amafaranga bambwira ngo nishyuye ideni rya Macye Macye ngo nsigajemo ibihumbi 60, mpamagaye kuri MTN barambwira ngo ikibazo nzajye aho naguriye telefone bagikemure, nagezeyo mbashyiriye telefone bampaye barayireba banyohereza muri Macye Macye ubu mpaje inshuro ebyiri bambwira ngo bamvanyemo ariko nta mafaranga ashobora kujya kuri mobile money yanjye ngo arareho bahita bayatwara.”

Arongera ati “Birabangamye kuko kuba nishyura amafaranga nta deni nariye, no kuba nirirwa nirukanka kuri iki kibazo ntarigeze mfata iyo telefone ni ikibazo gikomeye cyane, amatike mba nkoresha yo kuva mu Ruhango nza aha kuko nta handi babikemura, Leta ikwiye kureba uko yakemura iki kibazo kuko aba ngaba uragenda ugategereza ugaheba ukabona amafaranga barakomeza kuyakuraho.”

Uwitwa Furaha wo mu Karere ka Gasabo, avuga ko bamutwaye amafaranga ibihumbi birenga 200 bamubwira ko yishyuye Macye Macye kandi nta hantu yigeze ahurira na yo, akaba amaze iminsi irenga itandatu arimo kuyishyuza ku buryo byamuviriyemo kugurisha inkoko ze kubera kubura icyo azigaburira.

Ati “Kuva tariki 18 Kanama ndimo kubyirukamo nabuze umfasha, nahereye ku ishami rya Kimironko biranga ndavuga nti reka njye Nyarutarama, mpageze barabona ko bayankase koko ariko ntibabikemure, kandi bankase amafaranga 217,218 kandi nta hantu nahuriye na Macye Macye nta n’ubwo mba muri MoKash ahubwo, bo barimo kuvuga ngo ni ikibazo cy’abantu benshi jye ntabwo bindeba ndashaka ayanjye.”

Yongeraho ati “Nari mfite inkoko nagombaga kuzigurira ibiryo, ejo bundi narazitanze ngo bajye kuziyororera nabuze amafaranga yo kuzihahira, inkoko 130 ndazitanga, ikigo kingana gitya kidafite abatekinisiye bashoboye biteye isoni, bakwiye kuduha amafaranga yacu ntabwo twabakopye, ugira gutya ukabona message ngo batwaye aya ngaya byagenze neza, oya mudutabare rwose ntabwo tuzi uko bimeze.”

Mapula Bodibe, Umuyobozi wa MTN ishami ry'u Rwanda
Mapula Bodibe, Umuyobozi wa MTN ishami ry’u Rwanda

Usibye abatwawe amafaranga batarigeze bafata izo telefone za Macye Macye, hari abandi bazifashe MTN ikaba yatwariye amafaranga ivuga ko ari ayo kuzishyura, nyamara bararangije kuzishyura kera.

Kigali Today yagerageje kuvugana na MTN kugira ngo igire icyo ivuga ku bibazo bigaragazwa n’abakiriya bayo ariko abakozi bayo bayitangariza ko bagiye muri Weekend, ko twategereza bakazabivugaho nyuma ya Weekend.

Igihe cyose bazagira icyo batangaza kuri iki kibazo tuzabyongera muri iyi nkuru.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 13 )

MTN iri gutwara amafaranga yacu, ubu ni ubujura ku ikoranabuhanga, nkanjye noherereje umuntu amafaranga 22000 frw arayoba ajya kuwundi muntu, mpamagara ku 100, barambwira ngo bagiye kuyahagarika ngo mu masaha 74 barayansubiza, hashize ibyumweru bitatu ntarayabona, ikibabaje nuko umuntu nayahaye twabonanye ngasanga koko yabonye msg gusa ariko amafaranga ntiyayabona bivuze ko bayahagritse koko ntamugereho ariko bakabeshya ko bayagusubiza ntuyabone. Ubu ni ubujura kukubwira ko baragufasha bakakubeshya kandi amafaranga yawe bakayatwara ntibanayarekere uwayabonye ngo ayakoreshe kuko wasanga aba anikeneye. Mudufashe mutuvuganire MTN itumereye nabi.

alias yanditse ku itariki ya: 28-08-2024  →  Musubize

Mubyukuri MTN iri gutera abanyarwanda ubukene bukabije sinzi niba reta ntacyo yabikoraho.niba umuturage baramutwaye amafranga ye akaba ahora asiragira kukicyaro cya MTN Kandi ntabone amafranga ye bamutwaye icyo gihe aba ari guhomba ndetse anahombya igihugu kuko ntamirimo aba ari gukora nkange bantwaye amafranga mukwezi kwa kabiri none ukwa munani kurarangiye narayabuze ubwo se ko bari kuyabyaza inyungu zabo izo nyungu tuzazigabana

Shukurumungu Ale Gilbert yanditse ku itariki ya: 26-08-2024  →  Musubize

Airtel-Tigo niyo nziza kabisa ntabwo igira akajagari nka MTN.customer care muri mtn ntakigenda,mbese akazi karabananiyerwose pe.hari nabagiye bigurira telephone hanze nka Iphone yashyiramo sim card ya mtn bagatangira mumukata amafranga ngo yayifashe muri macye macye.kandi muziko nta iphone batangaga muri macye macye gusa babikosore rwose.nikibazo cya internet yabo ntakigenda ugura internet yukwezi ukabura connection ukwezi kwajya gushira akaba aribwo baguha connection udashobora kumara za MB zawe waguze.gusa uwo nagira inama yakwigira muri airtel-tigo rwose mtn akayireka.

abimana yanditse ku itariki ya: 26-08-2024  →  Musubize

Muyoboke abandi MtN muyiveho

tizo yanditse ku itariki ya: 26-08-2024  →  Musubize

TURABABAYEPE NUKURI MUDUFASHE TWESE ABENSH BAYADUTWAYE KWITALIKI IMWE YA18/08 NUKURI MUDUFASHE IKIKIBAZO ITANGAZAMAKURU RIDUFASHE IKIKIBZO BAKIGEZE MUZINDI NZEGO.

HAKIZIMANA Jean Pierre yanditse ku itariki ya: 25-08-2024  →  Musubize

Hello! mubyukuri iki kibazo kimaze kuba indenga kamere nanjye le18/8/2024 niho bantwaye ibihumbi makumyabiri ikikibazo cyose bigaragarako MTN ifite ubujura bukabije nigute abantu bose basigaramo ibihumbi mirongo itandatu? nukuri turababaye mudufashe abafite ikikibazo twese twishyirehamwe tugikurikirane rwose itangaza makuru ridufashe. MURAKOZE. nge mperereye irubavu?MAHOKO.

HAKIZIMANA Jean Pierre yanditse ku itariki ya: 25-08-2024  →  Musubize

Iki kibazo kizakemurwa n’inkiko kuko MTN ndabona idufatanyije n’abatekamutwe Kandi urajya kuri headquarter bakaguhindura umusazi ngo wafashe phone muri macye macye cg ngo wayiguze n’uwayifashemo kdi ataribyo..!

Pacôme yanditse ku itariki ya: 25-08-2024  →  Musubize

Iki kibazo kizakemurwa n’inkiko kuko MTN ndabona idufatanyije n’abatekamutwe Kandi urajya kuri headquarter bakamuhindura umusazi ngo washe phone muri macye macye cg ngo wayiguze n’uwayifashemo kdi ataribyo..!

Pacôme yanditse ku itariki ya: 25-08-2024  →  Musubize

Ntekerezako abanyarwanda dukwiye kuzamura imyumvire kukindi kigero, tukiga kugana inkiko mugihe duhuye nibibazo bidushira mugihombo kd bikorwa nibashaka inyungu zabo.

Kuko ntekerezako abahuye niki kibazo MTN nijya kubasubiza ama frw yabo itazabashiriraho ama tickets bakoresheje basiragira, nindishi zisimbura umwanya bakoresheje, nibyo bahobye mugihe baburaga ama frw yabo kd bayakeneye.

Bikwiye guhinduka.

Jessy yanditse ku itariki ya: 24-08-2024  →  Musubize

Ntekerezako abanyarwanda dukwiye kuzamura imyumvire kukindi kigero, tukiga kugana inkiko mugihe duhuye nibibazo bidushira mugihombo kd bikorwa nibashaka inyungu zabo.

Kuko ntekerezako abahuye niki kibazo MTN nijya kubasubiza ama frw yabo itazabashiriraho ama tickets bakoresheje basiragira, nindishi zisimbura umwanya bakoresheje, nibyo bahobye mugihe baburaga ama frw yabo kd bayakeneye.

Bikwiye guhinduka.

Jessy yanditse ku itariki ya: 24-08-2024  →  Musubize

Ni ikibazo rusange ariko MTN ntizi ibyo irimo Telefonica wagize mu bushinwa bakubwira ko wayiguze muri macye macye.

Abdul yanditse ku itariki ya: 24-08-2024  →  Musubize

Ibibinumuri mtn bimazekuba ubujurabwindengakamere sinibazakuntubajyakurikonteyumunubbakavidura kand ntadeni abarimo ibyamakemake numwandamubi nkubu umuntu abayarafasheterefone akayishyura ark bagakomezagutwara amafranga ukobishakiyekumakonteyaba uzarebe imirongoyabantu ihorakumasavice center rwose mtn twayizeraga inakoraneza bisubirehope birakabije nkekakobyosebaba babizi sistem nizabo rwose babikemurepe murakoze

Elie barisanga yanditse ku itariki ya: 24-08-2024  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka