Bamwe mu Banyarwanda bari gutinya kwandikisha simukadi bibwira ko zizasoreshwa

Bamwe mu banyarwanda bakomeje kwinangira kwandikisha simukadi zabo batejereza ko Leta ishaka kujya nazo izisoresha, nk’uko bigenda ku bicuruzwa.

Ibi bije nyuma y’aho leta ikomeje gusaba abaturarwanda bose bakoresha amatelefoni ko bakwandikisha simukadi zabo bitarenwe mu kwezi kwa karindi uyu mwaka wa 2013. Uzaba atarandikisha simukadi ye icyo gihe akazafungirwa umurongo akoresha.

Bamwe mu baturage bakomeje kwinangira kuwandikisha, kuko bumva ko nyuma yo kubarura izi simukadi bazaba babonye uburyo bwiza bwo kujya baca amafaranga buri wese uzikoresha.

Mukasekuru, utuye mu karere ka Muhanga, avuga ko iki gikorwa yacyumvise ariko ntaragira umuhate wo kujya kwandikisha simukadi ye ya MTN, dore ko ariyo afite kuko ngo abantu bamuca intege bababwira ko ari uburyo leta igiye gukoresha ngo ibakuremo amafaranga.

Ati: “Njye numvise ariya ari amayeri ya Leta kuko abantu iwacu bazi ko nyuma yo kubarura simukadi bazajya batwishuza”.

Uyu mukecuru avuga ko aho kugirango yandikishe iyi karita ngo ashobora kuyireka burundu kuko ngo atabona uyu musoro.

Aha akaba agereranya uyu musoro bakeka ko uzakwa n’umusoro wa cyera wakwaga abantu basoreraga imibiri yabo ; ibi ariko bikaba byararebaga abagabo gusa.

Ati: “Uyu musoro ni wawundi abantu bisoreraga ubwabo ugiye kugaruka mu yindi sura jye uko mbibona”.

Aha ariko hari n’abandi bagitinya kwandikisha aya makarita, kuko bumva Leta izajya yumva amabanga yabo kuri telephone, bamwe batangiye no kujya bavugira kuri telefone zabo bikandagira.

Uwitwa Eric Mugwanewa ati: “Burya hari amabanga uvugana n’umuntu ku buryo aba atari ngombwa ko buri wese yayumva; none se wambwira ute ukuntu bazajya bamenya icyo umuntu yavuze batumvirije ibyo tuvuga”.

Nyamara hari benshi bishimiye iki gikorwa kuko bumva ko kiziye igiye. Bamwe babona kije gukemura ikibazo cy’abatekamutwe bakoresha telefoni bakiba abantu.

Abandi basanga hari abakoreshaga telefone bahungabanya umutekano w’Abanyarwanda, bityo bakumva nibaramuka banditse simukadi zose iki kibawo kizakemika. Hari n’ababona kandi iki gikorwa gikomeye kuko ari hake muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara babashije kwandika amasimukadi ya telefone bakanamenya ba nyirazo.

Bimwe mu byiza byo kwandikisha Sim Card harimo kugira umutekano usesuye wa nyiri Simukadi, kuko ntawuzongera kumushyira ku nkeke yitwaje nimero itazwi ngo amuteshe umutwe cyangwa se ngo amugirire nabi mu buryo butandukanye burimo ubujura, ubushimusi n’ibindi.

Majoro François Regis Gatarayiha, Umuyobozi mukuru wa RURA, avuga ko ibyo atari ukuri kuko nta muntu n’umwe, yaba uwo mu bigo bya MTN, TIGO, AIRTEL cyangwa undi uwo ari wese, uzaba afite uburenganzira bwo kumviriza ibyo abantu bavugira kuri za telefoni zabo.

RURA ikomeza gukangurira Abaturarwanda bose kwandikisha Simukadi zabo, inshya n’izo basanganywe, mu rwego rw’umutekano wabo kandi ko bikorwa ku buntu.

Gusa umuntu agomba kwerekana indangamuntu ye y’umwimere ku bakozi b’ibigo by’itumanaho bashinzwe iki gikorwa bari mu gihugu hose. Ku mwana utarageza igihe cyo gufata indangamuntu, Simukadi ye yandikwa ku mubyeyi cyangwa umwishingizi we.

Gatarayiha, umuyobozi wa RURA, avuga ko nta bihano biteganyirijwe umuntu utazandikisha Sim Card ye mu gihe cyateganyijwe ariko ko utazabikora mbere ya 31/07/2013, Simukadi ye izakurwa ku murongo kuko itazaba yemewe gukoreshwa.

Gerard GITOLI Mbabazi

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka