Bamwe mu Banyamabanga Nshingwabikorwa b’Uturere bahinduriwe aho bakoreraga

Bamwe mu banyamabanga Nshingwabikorwa b’uturere, biravugwa ko bavanwe mu turere basanzwe bakoreramo bimurirwa mu tundi.

Abanyamabanga Nshingwabikorwa b'uturere ubwo bari mu itorero
Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’uturere ubwo bari mu itorero

Amakuru agera kuri Kigali Today, agaragaza ko abo Banyamabanga Nshingwabikorwa bahinduriwe uturere bajyanwa mu tundi, mu buryo bukurikira.

Uwakoreraga mu Karere ka Bugesera, yimuriwe mu Karere ka Nyabihu, uwari i Rwamagana yimuriwe mu Karere ka Huye, uwari mu Karere ka Gakenke yimuriwe mu Bugesera.

Uwari mu Karere ka Gatsibo yimuriwe mu Karere ka Gakenke, uwari mu Karere ka Burera yimuriwe i Gatsibo, uwakoreraga mu Karere ka Rusizi yimuriwe mu Karere ka Rwamagana, uwari mu Karere ka Nyabihu yimuriwe i Kirehe, uwakoreraga mu Karere ka Karongi yimuriwe mu Karere ka Burera, ni mu gihe uwari mu Karere ka Huye yimuriwe mu ka Rusizi.

Ibaruwa Misitiriti w’Ubutegetsi bw’igihugu, Jean Claude Musabyimana yandikiye abo bayobozi, iragaragaza ko kubimurira ahandi hashingiwe ku itegeko No 017/2020, ryo ku wa 07/10/2020 rishyiraho Sitati rusange igenga abakozi ba Leta, mu ngingo yaryo 36 ahavugwa ukwimurwa k’umukozi wa Leta.

Mu ibaruwa Kigali Today ifitiye kopi, Minisitiri Musabyimana, yandikiye umwe mu Banyamabanga Nshingwabikorwa b’uturere, amumenyesha ko kuva ku itariki 15 Ukuboza 2023, yimuriwe mu kandi karere mu mwanya asanzwe akoraho w’Ubunyamabanga Nshingwabikorwa bw’akarere, amumenyesha ko azakomeza kugira uburenganzira ku ntera yari agezeho.

Kigali Today yagerageje kuvugana na Minisitiri Musabyimana Jean Claude ku murongo wa Telefone, ntibyakunda.

Abo Banyamabanga Nshingwabikorwa b’uturere, bimuwe nyuma y’uko bo ndetse n’ab’imirenge n’Intara, bari bamaze ibyumweru bibiri basoje itorero ISONGA, bari bamazemo iminsi itandatu mu kigo cy’ubutore cya Nkumba, aho barisoje ku itariki 02 Ukuboza 2023.

Mu muhango wo gusoza iryo torero, Minisitiri Musabyimana yasabye abo bayobozi, gusobanukirwa neza inshingano zabo, bagakora hahuje icyerekezo igihugu kiganamo.

Ati “Icyerekezo tujyamo cy’Igihugu kirasobanutse, cyifuza umunyarwanda ushoboye, turasabwa kuba dusobanutse kandi dudobanukiwe neza inshingano zacu kuva ku rwego rw’igihugu kugenda kugera mu mudugudu, mu isibo, tugakora duhuje imbaraga, tugahuza icyerekezo, tugahuza n’umutimanama, tujye mu ngamba rero”.

Izi mpinduka zibaye mu gihe Abanyamabanga nshingwabikorwa b’uturere twa Muhanga na Rulindo, bakurikiranweho icyaha cy’inyerezwa ku ngurane zari zigenewe abatuye muri tumwe mu duce twakozwemo imihanda mu Karere ka Rulindo.
Servilien Mutuyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Nukuri aba banyamabanga nshingwabikorwa wa Muhanga na Rulindo nibakurikiranwe nibahamwa nicyaha bahanwe namategeko nkuko ingingo yabyo ibiteganya

Nduwayo Elissa yanditse ku itariki ya: 13-12-2023  →  Musubize

Bibaye byiza buriya Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Uturere na’imirenge bazajye bashyirwaho n’Iteka rya Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu nibwo bazajya babahindura neza gahunda zigakunda n’imikorere n’imikoranire ikanoga

DUMBULI yanditse ku itariki ya: 13-12-2023  →  Musubize

Nabo mumirenge babahindure kuko numwarimu,ashobora gukorera rusizi,avuka burera,kdi ntibanganya sarary,agatera imbere. naho ibyo kuvugango bazajya babahindurira mukarere bakoramo wapi,ntamukozi nagakozi,intore igomba gukorera aho bayitumye hose.

[email protected] yanditse ku itariki ya: 13-12-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka