Bamwe mu bagore bavuga ko umugabo ukubita umugore we ari ibisanzwe

Minisitiri w’Uburinganire n’iterambere ry’Umuryango Jeannette Bayisenge, yavuze ko u Rwanda rugifite urugendo rurerure mu bijyanye no guca ihohotera rishingiye ku gitsina, bitewe n’uko umubare munini w’abagore bavuga ko gukubitwa k’umugore ari ibisanzwe.

Jeannette Bayisenge, minisitiri w'uburinganire n'iterambere ry'umuryango
Jeannette Bayisenge, minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango

Ibyo Minisitiri Bayisenge yabivuze kuri uyu wa Kabiri tariki 15 Ugushyingo 2022, ubwo yari imbere y’Inteko ishinga amategeko, asubiza ibibazo bijyanye n’amakimbirane n’ibibazo bigira ingaruka ku muryango. Aho yagaragaje ko abagore 65% batekereza ko umugore yakubitwa.

Iby’iyo mibare ngo byavuze mu bushakashatsi bwakozwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’ibarurishamibare ‘NISR’ bwo mu 2020 (Demographic and Health Survey of 2020), harebwa uko ikibazo cyo gukubitwa kw’abagore gifatwa ku bagabo no ku bagore.

Ikintu gitangaje ngo ni uko imibare y’ibyavuye muri ubwo bushakashatsi yagaragaje ko abagore ari bo benshi bashyigikiye kuba umugore yakubitwa kurusha abagabo. Abo bagore 65% babajijwe mu bushakashatsi, ngo bavuze ko hari aho biba biri ngombwa ko umugore yakubitwa n’umugabo we.

Abagore bagera kuri 18% babajijwe, bavuze ko umugore yakubitwa n’umugabo we mu gihe yatetse nabi, mu gihe ibyo byemejwe n’abagabo 2% gusa mu babajijwe.
Abagore 31% mu babajijwe bavuze ko umugore yakubitwa mu gihe atonganye n’umugabo we, mu gihe abagabo 6% ari bo babishyigikiye.

Minisitiri Bayisenge yagize ati,“ Mu gihe umugore atitaye ku bana neza, 40% by’abagore babajijwe muri ubwo bushakashatsi, bavuze ko akubiswe byaba byumvikana. Abagabo 13% ni bo babishyigikiye. Yongeyeho ko ku bw’amahirwe , abagabo nibo bakeya mu bashyigikira icyo kuba umugore yakubitwa”.

Abagore 61 % bavuze ko bikwiye kuba umugore yakubitwa mu gihe yaciye inyuma uwo bashakanye, mu gihe abagabo 36% ari babishyigikiye.
Minisitiri Bayisenge ati: “Murabizi igihe twahereye twigisha uburinganire hagati y’abagabo n’abagore, aha ni ho tugeze uyu munsi”.

“Niba tugifite abagore 65 % bavuga ko bikwiye ko bakubitwa kubera impamvu runaka, ni ikibazo , kuko abo bagore ni bo bagira uruhare runini mu burere bw’abana babo”. Bayisenge yongeyeho ko iyo myumvire ya bamwe mu bagore ari yo ituma hari abumva ko hari imirimo runaka igenewe abagore gusa.

Yagize ati, “ Ndashaka kubereka ko urugamba turwana rutoroshye nk’uko twaba tubitekereza. Guhindura imyumvire ntabwo ari ibintu biba mu ijoro rimwe, ibyo rero bikaba bidindiza gahunda zacu nyinshi”.

N’ubwo bimeze bityo ariko, u Rwanda ruza ku mwanya wa mbere muri Afurika , rukaba ku mwanya wa Gatandatu ku Isi mu bijyanye no kubahiriza ihame ry’uburinganire bw’ibitsina byombi nk’uko byagaragaye muri raporo ya ‘Global Gender Gap Report’ yakozwe na ‘World Economic Forum (WEF)’.

Depite Nyirabega Euthalie yavuze ko u Rwanda rukwiye gushaka umuti w’ibibazo bishingiye ku cyuho kikiboneka mu bijyanye n’uburinganire bw’ibitsina byombi, nk’uko byagenze hajya gushyirwaho inkiko Gacaca kuko zabaye igisubizo cyidasanzwe. Ati: n’aha hakenewe ingamba zidasanzwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka