Bamwe bagaragayeho kwambara nabi udupfukamunwa ku munsi wa mbere wo gusubira mu mirimo

Kuri uyu wa mbere tariki ya 04 Gicurasi 2020, nibwo Abanyarwanda bari bamaze iminsi isaga ukwezi muri gahunda ya #GumaMuRugo mu rwego rwo kwirinda ikwirakwizwa rwa Coronavirus, bemerewe gusubukura imirimo.

Udupfukamunwa abantu baduhinduye udupfuka kananwa, n'udupfukajosi
Udupfukamunwa abantu baduhinduye udupfuka kananwa, n’udupfukajosi

Icyagaragaye hirya no hino mu Mujyi wa Kigali ni uko bamwe mu baturage basubukuye ingendo bagana ku mirimo bari bambaye nabi udupfukamunwa, mu gihe bakanguriwe kenshi kutwambara kandi bakatwambara neza, kugira ngo birinde kandi barinde na bagenzi babo mu gihe bari mu ruhame ndetse no mu mirimo.

Minisitiri w’Ubuzima Dr Ngamije Daniel, aherutse gukangurira Abaturarwanda ko nubwo bemerewe gusubira mu mirimo bitavuze ko Coronavirus yamaze gutsindwa bityo bakaba bagomba gusubira mu kazi, ariko bakitwararika ku ngamba zashyizweho na Minisiteri y’Ubuzima zo guhangana n’ikwirakwizwa ry’iki cyorezo.

Muri urwo rwego rwo kwitwararika, Minisitiri w’Ubuzima yavuze ko byagaragaye ko kwambara agapfukamunwa, kandi ukakambara neza ku buryo buhoraho, ari imwe mu ngamba zizewe cyane mu guhashya icyorezo cya Covid-19.

Abaturage bagirwa inama yo kwambara agapfukamunwa neza cyane cyane mu ruhame ariko hari abatabikozwa
Abaturage bagirwa inama yo kwambara agapfukamunwa neza cyane cyane mu ruhame ariko hari abatabikozwa

Yagize ati “Abantu bambare udupfukamunwa baba bari mu rugo cyangwa bagiye muri za gahunda zituma umuntu ava mu rugo, kuko bimaze kugaragara ko kukambara ku buryo buhoraho ari uburyo bwizewe bwo kwirinda”.

Inzego z’ubuzima mu Rwanda kandi zisobanura ko kwambara agapfukamunwa neza ari ukukambara ku buryo gapfuka umunwa n’amazuru, ukambaye akirinda kugakorakoraho, ndetse mu gihe akambara cyangwa agakuramo agafata ku dushumi twako gusa.

Bamwe barabikora ku bushake ariko abandi biraterwa no kutameya
Bamwe barabikora ku bushake ariko abandi biraterwa no kutameya

Izo nzego z’Ubuzima (MINISANTE na RBC) zivuga ko kwambara agapfukamunwa nabi birutwa no kutakambara kuko gashobora gutera indwara ukambaye nabi.

Udupfukamunwa twizewe turi gukorerwa mu Rwanda, tukaba dukorwa n’inganda 26 aho dufite umwihariko w’uko tuzameswa.

Ni ukuvuga ko umuntu azajya akagura, akakambara amasaha atandatu hanyuma akakamesa kakuma akagatera ipasi akongera akazakambara kugeza ku nshuro eshanu, hanyuma akakajugunya kuko kazaba kamaze gusaza katabasha kongera kumurinda.

Ntibikwiye ko umuntu yambara agapfukamunwa mu ijosi
Ntibikwiye ko umuntu yambara agapfukamunwa mu ijosi

Ako gapfukamunwa kagura amafaranga 500 y’u Rwanda, kakarinda ukambaye ku kigero kiri hagati ya 45-65%, ariko ngo uko abantu benshi batwambara ni ko ubwirinzi bwiyongera, nk’uko bitangazwa n’Umuyobozi mukuru w’Ikigo cy’igihugu cyita ku buzima (RBC), Dr Sabin Nsanzimana.

Andi mafoto:

Photo:Roger Marc Rutindukanamurego

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Mwibarenganya bapfutse umunwa. Uwabyishe ni uwabyise agapfukamunwa.

Karoli yanditse ku itariki ya: 4-05-2020  →  Musubize

Hali uburyo 1*nitegeko uryishe ahanwe utakambaye ukambaye mwijosi kukananwa bahanwe,2*hemererwe umuntu wese ushotse kuba akambaye uko kambarwa 3*niba abantu batubahiriza amabwiriza aho kugirango abantu bicwe nintumva ibyiza nugufunga kugera aho izashirira,nta kindi

lg yanditse ku itariki ya: 4-05-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka