Bamuritse imishinga irimo uwo gusudira bakoresheje amazi arimo umunyu

Mu Karere ka Gasabo habereye imurikabikorwa ry’imishinga y’abiga mu mashuri yisumbuye, irimo uwo gusudira bakoresheje amazi arimo umunyu, bigasimbura icyuma cyitwa ‘Poste à Souder’.

Ahimana Prince Samuel akora Poste à Souder y'amazi arimo umunyu
Ahimana Prince Samuel akora Poste à Souder y’amazi arimo umunyu

Haje n’ikoranabuhanga rimenya ko umurima ukeneye kuhirwa rigahita ribyikorera rikoreshejwe n’imirasire y’izuba, hakaba inganda nto zitunganya ibiribwa n’ibinyobwa, ndetse n’izikora ibikoresho by’isuku.

Hamuritswe kandi robo zikoreshwa mu buvuzi, haza n’abafite imishinga y’ubudozi, ubukorikori n’ubugeni, ndetse no gukora ibicanwa bitangiza ikirere mu mpapuro, bikaba byatumye havuka amakoperative y’abanyeshuri ameze nk’ibigo by’imari bito bikorera mu mashuri yisumbuye.

Ahimana Prince Samuel wiga mu Rwunge rw’Amashuri(GS) Nduba TSS hamwe na bagenzi be, bashobora gucomeka intsinga z’umuriro ku mashanyarazi, bakazinyuza mu mazi arimo umunyu agakora mu mwanya w’icyuma bita ‘Poste à Souder’, bagatangira gusudira ibyuma.

Ahimana agira ati "Impamvu twakoze uyu mushinga ni uko twabonye ko kubona Poste à Souder bihenda cyane, ibyo byuma ikigurwa make ni amafaranga ibihumbi 180, ariko aha ho wakoresha amazi ari mu ndobo cyangwa mu ijerikani, ugashyiramo irobo y’umunyu igurwa amafaranga 150Frw."

Imbabura Ahimana Prince Samuel yasudiriye akoresheje amazi arimo umunyu
Imbabura Ahimana Prince Samuel yasudiriye akoresheje amazi arimo umunyu

Uwineza Angelique na we wiga muri iryo shuri yitabiriye imurikabikorwa azanye amakara yabumbye mu mpapuro n’ibikarito byasigaye iyo bamaze guteranya no gufunika amakaye, mu rwego rwo kuyarinda kwangirika.

Uwineza avuga ko nta gace k’urupapuro cyangwa ikarito na kamwe gashobora gupfa ubusa, kuko amakaye yose abanyeshuri batagikoresha yahindutse ibicanwa bagurisha hamwe na za mbabura basudiriye bakoresheje amazi arimo umunyu.

Aba banyeshuri b’i Nduba bagera kuri 73, bafashijwe n’abarimu babo bashinze Koperative yo kuzigama no kugurizanya y’i Nduba(KOZIGUNDU), ikaba imaze kugera ku mutungo w’amafaranga arenga ibihumbi 580 mu gihe cy’umwaka umwe bamaze bakora.

Uwineza Angelique na Ahimana Prince Samuel berekana ibicanwa bakoze mu kubumba impapuro
Uwineza Angelique na Ahimana Prince Samuel berekana ibicanwa bakoze mu kubumba impapuro

Muri rusange uyu mutungo wa Koperative y’Abanyeshuri b’i Nduba ukomoka muri ‘Salon de Coiffure’ bishingiye, kugurisha imbabura basudiriye(aho imwe bayitanga ku mafaranga 2,500Frw), mu gukora no gufunika amakaye, ndetse no kugurisha amasabune n’amakara bakora mu mpapuro.

Ni imishinga Ubuyobozi bw’Akarere ka Gasabo buvuga ko buzafatanya na Minisiteri y’Uburezi kugira ngo imenyekane, ndetse abanyeshuri bakaba bafashwa kuyiga neza kugera muri Kaminuza zo mu mahanga.

Umuyobozi w’Imirimo Rusange mu Karere ka Gasabo, Jean Marie Vianney Ntaganzwa, agira ati "Ni ugushaka uburyo bakora ari isoko rigari kandi hagakoreshwa ibikoresho bisaba ubushobozi bunini cyane, noneho bagaterwa inkunga, dufatanyije na Minisiteri y’Uburezi, ni byo nabwiraga abarezi babo ko byatezwa imbere kugera no ku rwego rw’Igihugu."

Abanyeshuri bamurika ibyo bakora
Abanyeshuri bamurika ibyo bakora

Mu mishinga 26 yitabiriye imurikabikorwa ry’amashuri yisumbuye yo mu Karere ka Gasabo tariki 07 Kamena 2024, iya mbere mu mashuri y’Uburezi Rusange ni uwa GS Nduba TSS, FAWE Girls School na GS Kacyiru, mu gihe iy’amashuri y’imyuga yarushije indi harimo uwa ITS CESEITA, SOS na KETHA.

Ikoranabuhanga ry'imirasire ryikoresha mu kuhira imyaka
Ikoranabuhanga ry’imirasire ryikoresha mu kuhira imyaka
Abanyeshuri bitabiriye imurikabikorwa baganira n'Ubuyobozi bw'Akarere ka Gasabo
Abanyeshuri bitabiriye imurikabikorwa baganira n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Gasabo
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka