Bamporiki yahagaritswe ku mirimo
Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki 5 Gicurasi 2022, nibwo hasohotse itangazo rivuga ko Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yahagaritse ku mirimo uwari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Edouard Bamporiki.
Iryo tangazo rigira riti “Ashingiye ku biteganywa n’itegeko rya Repubulika y’u Rwanda ryo mu 2003 ryavuguruwe mu 2015, cyane cyane mu ngingo yaryo ya 116. None ku wa 5 Gicurasi 2022, Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yahagaritse ku mirimo Bwana Bamporiki Edouard, wari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, kubera ibyo agomba kubazwa akurikiranyweho”.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko Edouard Bamporiki akurikiranweho icyaha cya ruswa n’ibyaha bifitanye isano nayo. Iperereza ku byaha akurikiranweho rikaba rikomeje mu gihe afungiwe iwe mu rugo.
Ibitekerezo ( 6 )
Ohereza igitekerezo
|
Ntibanyurwa koko!!
Ntibanyurwa koko!!
Mureke kuvugira Bamporiki akakanya gutyo mwica imanza bitari munshingano zanyu oyape sibyiza mugire ikinyabupfura rwose bamporiki azisobanura mutegereze.
Abayobozi bakomeye ubwo bibabaho ngo bagume barye utwabo dore ko baba barayagwije
Burya se gufungirwa mu rugo biremewe?
@ Ruto,yes biremewe.Babyita House Arrest.Birababaje kubona abafite aribo bashaka gukora amanyanga.Urugero,president Trump bamurega kunyereza imisoro.Kuki bibagirwa ko dupfa tukabisiga byose?Tujye twibuka inama Yesu yaduhaye yo gushaka ubwami bw’imana cyane,aho gutwarwa n’iby’isi gusa.Nibwo imana izatuzura ku munsi wa nyuma.