Bamporiki ashimira umuhanzi Munyanshoza wagize uruhare rukomeye mu buzima bwiza afite

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Bamporiki Edouard, yavuze ko umuntu wese agira uwo yubaha mu buzima bwe, na we ngo akaba yubaha Munyanshoza Dieudonné, uzwi cyane nka Mibirizi, kuko ngo Munyanshoza yagize uruhare rukomeye mu kuba Bamporiki ageze aho ari ubu.

Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru bo kuri Televiziyo yitwa Isibo, Bamporiki yagize ati “Ugiye kuvuga ngo umuntu yageze hano ate? Ni Munyanshoza. Wamuha iki se ko ugiye kumuha wamuha ibyawe byose, mu kuzirikana ubwo bupfura bwe!”

Bamporiki yavuze ko bwa mbere ahura na Mibirizi bahuriye i Kamembe(Rusizi) mu marushanwa y’indirimbo zijyanye na Gacaca mu 1999, icyo gihe ngo Mibirizi aba uwa mbere Bamporiki aba uwa gatanu, kandi bari bahembye abantu batatu.

Nyuma ngo Mibirizi yaramubwiye ati “Nkurikije amagambo yawe, wandika neza, ariko kuririmba si ibyawe kuko uririmba nabi, ufite ijwi ribi pe! Ariko uje i Kigali wajya wandika, nkaririmba, buriya twakorana”.

Bamporiki avuga ko Mibirizi atamubeshyaga koko ngo nta jwi ryiza ryo kuririmba agira byari ugushakisha. Nyuma y’uko Bamporiki ageze i Kigali, ngo hari ubwo Mibirizi yagiye ahantu hitwa ku Mugote, azana amagambo n’amateka, araza abwira Bamporiki ati “Mfasha iyi ndirimbo tuyinoze”.

Bamporiki ati “Buriya ‘Imfura zo ku Mugote’ rwose ni indirimbo ye ijana ku ijana, ariko mfite uruhare rwanjye runini, ariko ibyo mbyita guha agaciro umuntu utifitiye n’icyizere”.

Ikindi Bamporiki avuga ko ahora azirikana kuri Mibirizi ni igihe byigeze kuba ngombwa ngo asezerera abandi bose babanaga mu rugo ariko asigarana na Bamporiki kuko we ngo yari atarabona icyerekezo cy’ubuzima.

Yagize ati “Hari igihe Mibirizi yigeze kugira ikintu umuntu yakwita nka ‘crise’ y’imibereho (amikoro aragabanuka), kugira abantu benshi mu rugo, arababwira ati mwese mufite uko mwabaho, utari wabona icyerekezo cy’ubuzima ni Edouard kandi ni jye wamuzanye, ni jye watumye aza i Kigali,… mwebwe muragenda ariko agume ahangaha. Ubwo ni ubupfura kuvuga ati, uyu muntu ni jye watumye aza, ntabwo rero ndi bumutererane kandi adafite icyo ashingiraho. Erega ubwo iyo atemera ko mpaguma n’aha si mba mpari! Buriya ahantu turi uyu munsi, hari abateye inkunga urwo rugendo, ubwo rero yubahwe kuko yagize neza”.

Munyanshoza na we yemeza ibi Bamporiki yavuze

N’ubwo Bamporiki avuga iby’ubupfura, ubugiraneza bwa Munyanshoza, akumva atabona icyo amuha gihwanye n’ibyo yamukoreye, ariko Munyanshoza na we ku ruhande rwe ashima Bamporiki kuko ngo mu buzima babanyemo, babanye neza kandi bahuza.

Ibyo Bamporiki avuga ko bahuriye mu marushanwa y’indirimbo za Gacaca, Munyanshoza arabyemeza akavuga ko nyuma yo kurushanwa, icyo gihe bagiye kwakirirwa muri Hoteli y’aho i Rusizi yitwa ‘Hotel des chutes’. Bamporiki ngo yaraje aramwegera baraganira cyane, ku buryo mu bari baje kurushanwa bose uwo yatashye bamenyanye cyane ari Bamporiki ndetse amusigira umwirondoro w’uko yamubona aramutse aje i Kigali.

Nyuma y’ayo marushanwa ngo hanyuzemo igihe kirekire baraburanye kuko ngo bishoboka ko izo aderesi yari yarazitaye, ariko bongera guhuzwa n’amarushanwa y’indirimbo n’imivugo byo gushishikariza abantu gutanga imisoro byabereye kuri sitade y’i Nyamirambo, bahera ubwo babana mu nzu.
Munyanshoza ati “Icyo gihe maze kumva amatangazo nagiye kubaza ibisabwa, ndaza ntegura indirimbo, na we ngo akaba yaraje ariko atarambona kuko yari yataye aderesi, aba Kimicanga. Icyo gihe rero abarushanwa mu ndirimbo babashyize ukwabo n’abarushanwa mu mivugo bajya ukwabo, birangiye baratubwira ngo dusohoke akanama nkemurampaka kiherere, dusohotse nibwo twumvise abagiye mu marushanwa y’imivugo bavuga ngo hari umuntu uvuye mu giturage, avuze umuvugo mwiza, ngo twese tushake indi myanya uwa mbere ni uwe”.

Nyuma ibyo kurushanwa birangiye batangaza ko uwa mbera mu ndirimbo ari Munyanshoza ahembwa 150.000 Frw, naho uwa mbere mu mivugo aba Bamporiki ahembwa 50.000Frw. Ngo bombi ntibibukanaga ku isura ariko ubwo basomaga amazina y’abatsinze, Bamporiki yahise yumva izina rya Munyanshoza aramwegera buri wese ashimira undi kuko babaye aba mbere bombi, baranibwirana, bongera kwibukiranya uko bamenyaniye i Rusizi bakaba bari baraburanye, bava aho bajya kubana mu rugo. Munyanshoza avuga ko yashimishijwe n’ukuntu Bamporiki akimara icyumweru kimwe gusa aho iwe, wasangaga hahora abana bato bavuga ko bashaka Bamporiki kubera ibyo yabigishaga by’amakinamico bamukunda, ndetse n’ababyeyi bari baturanye aho bamukunda.

Munyanshoza kandi ashimira Bamporiki ko n’ubwo binyuze mu nzira zitandukanye yaje kuzamuka ariko agakomeza kuzirikana abamufashije.

Yagize ati “Iyi foto ureba, ejobundi arahirira kuba Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, ni ifoto yifotoranyije na Nyakubahwa Perezida wacu, noneho yari yadutumiye…, ashimira abantu mu byiciro byose babanye, ariko ikintu cyanshimishije ni uko yampaye ‘cadeau’ (impano) y’umwihariko, yabanje gushimira abantu bose, arangije aravuga ati noneho icyiciro cya kabiri hari umuntu nshimira by’umwihariko, ni uko ampa iyi mpano”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Gushimira ni umuco wa gitore! Ni byiza rwose!

JBaptiste yanditse ku itariki ya: 6-07-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka