Bamaze imyaka umunani bategereje ingurane z’ibyabo byarengewe n’amazi y’urugomero rwa Mukungwa II

Abaturage bafite imirima iherereye ku nkengero z’urugomero rw’amashanyarazi rwa Mukungwa ya II rubarizwa mu Karere ka Musanze, bamaze imyaka isaga umunani batakambira ubuyobozi, ngo bubahe ingurane bemerewe z’imirima yabo yarengewe n’amazi aturuka muri urwo rugomero.

Iyi mirima yarengewe n'amazi ntigihingwa, abaturage bamaze imyaka umunani bategereje ingurane
Iyi mirima yarengewe n’amazi ntigihingwa, abaturage bamaze imyaka umunani bategereje ingurane

Iyo mirima irekamo amazi, iherereye mu kibaya gikorwaho n’Utugari dutatu harimo Akagari ka Bumara, Nturo na Bikara mu mirenge ya Nkotsi na Rwaza. Kuva mu mwaka wa 2013, ba nyirayo bahagaritse kuyihinga, bitewe n’uko amazi aturuka mu idamu y’urwo rugomero yiroha mu mirima yabo ikarengerwa.

Ababariwe ingurane ariko ntibishyurwe, kuri ubu bataka ibihombo byinshi.

Umwe muri bo agira ati “Yari imirima isanzwe twahingagamo ibishyimbo, ibirayi, amasaka n’ibindi bihingwa byinshi byadutungiraga imiryango, tugasagurira amasoko, abana bakabona minerivari, tukariha mituweri n’ibindi. None ubu ubuzima busa n’ubwahagaze kubera ko huzuyemo amazi. Ingaruka z’ubukene ni nyinshi kuko tudafite aho dukubita isuka”.

Nyamara ngo ibyangombwa byose byagombaga kubahesha ingurane basabwe, barabyujuje baranabitanga, ariko ntibyagira icyo bimara. Ibyaje no gutuma biyambaza inzego zose zishoboka kugera ku rw’Igihugu, ariko na n’ubu bikaba bitarakemuka.

Undi muturage yagize ati “Inzego zose zizi ikibazo cyacu, abenshi muri twe kugira ngo babone ingurane, babaga bahagurutse bakajya gutakambira Perezidansi na yo yasabye Ikigo REG kutwishyura, bamwe barayabona abandi turasigara. Twarasiragiye ku Karere n’Intara, dusaba ko ikibazo cyacu gikemuka, na n’ubu byaranze. Turibaza niba tuzasubira gutakambira Perezida wacu Paul Kagame, akaba ari we uyaduhesha, byatuyobeye”.

Amakuru Kigali Today yabwiwe n’abo baturage avuga ko abatarahabwa ingurane, bagera kuri 26. Ubwo babarurirwaga imirima yabo, yahawe agaciro k’amafaranga y’u Rwanda akabakaba miliyoni 10.

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Nuwumuremyi Jeannine, avuga ko gutinda kwishyurwa kwabo, byatewe n’ibyangombwa bagiye batanga bituzuye. Ngo icyo Akarere gafatanyije n’Ikigo REG bagiye gukora, ni ugusuzuma neza dosiye ya buri muntu mu batarahawe ingurane, zikosorwe, bishyurwe.

Yagize ati “Iriya mirima ntibagombaga gukomeza kuyihinga kuko byashoboraga gushyira ubuzima bwabo mu kaga, kubera amazi ayirekamo. Tugiye gufatanya n’Ikigo REG ari nacyo kirebwa na gahunda yo kuzaha abo baturage ingurane, duhuze amakuru arebana na dosiye ya buri muturage urebwa n’iki kibazo, dufatanye gusesengurira hamwe ibibura, noneho bishyurwe vuba bishoboka”.

Urugomero rwa Mukungwa II ruherereye mu Karere ka Musanze
Urugomero rwa Mukungwa II ruherereye mu Karere ka Musanze

Urugomero rwa Mukungwa ya II, rwatangiye kubakwa mu mwaka wa 2008 rwuzura muri 2010, rutwaye miliyari zisaga eshanu z’amafaranga y’u Rwanda. Abagitegereje guhabwa ingurane, bemeza ko nibayibona izabunganira mu mishinga y’amajyambere iziyongera ku mashanyarazi bakesha urwo rugomero rwabegerejwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka