Bamaganye amakuru yigisha ishimishamubiri atangazwa ku mbuga nkoranyambaga

Abayobozi b’imwe mu miryango itari iya Leta bavuga ko amakuru yigisha ishimishamubiri atangazwa ku mbuga nkoranyambaga arimo kuyobya abana n’urubyiruko ku bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere, bikabateza ingaruka zirimo kwandura virusi itera SIDA no gutwita bakiri bato.

Kuri X habereye ikiganiro ku ikumirwa ry'amakuru y'urukozasoni
Kuri X habereye ikiganiro ku ikumirwa ry’amakuru y’urukozasoni

Inama yabereye ku rubuga X rwahoze rwitwa Twitter(Space) ku wa Gatatu tariki 13 Ukuboza 2023, iyobowe n’Umuryango ’Save Generations’ uharanira iterambere ry’umwana, urubyiruko n’umugore, yasabye ibyamamare ku mbuga nkoranyambaga kunyuzaho amakuru mazima.

Uwitwa Ariane Dusenge uyobora Porogaramu yitwa ’Make Way’ y’Ihuriro ry’Imiryango y’Abantu Bafite Ubumuga mu Rwanda(NUDOR), avuga ko ku mbuga nkoranyambaga abangavu n’ingimbi bahavana amakuru y’urukozasoni(Porno).

Ati "Usanga ari amakuru akurangira uko wakora ngo ushimishe uwo mukorana imibonano mpuzabitsina, uburyo wakora ngo igitsina kimere gutya na gutya, ese ayo ni yo makuru ku buzima bw’imyororokere urubyiruko rukeneye!"

Dusenge avuga ko aya makuru arimo gushyira igitutu n’urujijo mu bana n’urubyiruko, bikabatera gutekereza ko bakwiye kwishora mu busambanyi.

Uwitwa Happy Rusagara ukorera Umuryango "I Matter Initiative" avuga ko urubyiruko rubura amakuru ku babyeyi n’abarezi ku ishuri, rugahitamo kuyashakira kuri mudasobwa no kuri telefone, nyamara iryo koranabuhanga ridashobora kugenzura ikigero cy’uwo riha ayo makuru.

Ati "Hari umukobwa waketse ko yatwite abura uwo atura ikibazo cye, yitabaza telefone arebamo amakuru amurangira imiti bakoresha bakuramo inda, akurikiza izo nama, inda yari imuhitanye."

Uwitwa Rwabukamba Jean Jubile ukorera "Save Generations Organization", avuga ko urubyiruko ubwarwo rwamaze kwikorera amakuru y’ibihuha ku buzima bw’imyororokere, ubu rukaba ari yo rusigaye ruhererekanya ku mbuga nkoranyambaga.

Umunyamategeko mu muryango NUDOR, Murema Jean Baptiste, we atinda cyane ku bafite ubumuga, avuga ko bibasiwe ku bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere, bitewe n’uko bo nta makuru bafite yabafasha, uburyo bwo kuyabona cyangwa kuyababwira na bwo bukaba bugoranye kuko ngo hadakoreshwa ururimi rw’amarenga cyangwa amashusho avuga.

Murema asaba abafata ibyemezo gutekereza ku bafite ubumuga muri gahunda zo kwigisha ubuzima bw’imyororokere, kuko ngo bakiri inyuma mu buryo bwose bw’imyumvire n’ubushobozi.

Uwitwa Clarisse Igiraneza asaba ishyirwaho ry’ahantu hizewe hajya havanwa amakuru akwiye ku buzima bw’imyororokere kandi ajyanye n’ikigero cya buri muntu, akaba ari yo ahabwa ibyamamare ku mbuga nkoranyambaga kugira ngo biyatangaze.

Umukozi ushinzwe gahunda za Save Generations, Hallelujah Mahoro, avuga ko aya makuru ari yo azakumira inda mu bangavu babarirwa mu bihumbi batwita buri mwaka.

Imibare iheruka ya Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango(MIGEPROF) yo kuva mu kwezi kwa Nyakanga kugera mu Ukuboza 2022, igaragaza ko abakobwa ibihumbi 13 mu Rwanda bari munsi y’imyaka 19 batewe inda.

Ni mu gihe kandi Abanyarwanda barenga 3% by’abatuye Igihugu bafite virusi itera SIDA, aba bakaba biganje mu rubyiruko rukora umwuga w’uburaya nk’uko byasobanuwe na Mwiseneza Jean Claude washinze amatsinda yitwa Tuseme yigisha ubuzima bw’imyororokere mu mashuri.

Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango(MIGEPROF) yabwiye Kigali Today ko hazategurwa igihe cyo kuganira ku buryo amakuru y’urukozasoni yakumirwa mu bana n’urubyiruko.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ahubwo ndumva bareba ukuntu babigenza kuko numugore numugabo harigiye baba batazi kwitanaho muburiri hanyuma bakitabaza inkonyambaga rero ndumva abantu bakuru mwaba mubaburijemo

Kaliza yanditse ku itariki ya: 14-12-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka