#BAL4: Abitabiriye imikino ya nyuma bifatanyanyije n’abanyarwanda mu muganda
Abitabiriye imikino ya nyuma y’irushanwa rya Basketball Africa League (BAL) riri kubera i Kigali, bazindukiye mu muganda rusange, wabereye mu murenge wa Kimironko mu karere ka Gasabo kuri uyu wa Gatandatu tariki 25 Gicurasi 2024 aho bakoze ibikorwa bitandukanye byo kubaka ibibuga by’imikino.

Abitabiriye uyu muganda bubatse ibibuga bito birimo ikibuga gito cy’umupira w’amaguru n’icya Tennis, bikikije icya ‘Basketball’ cya Kimironko. Ni umuganda wateguwe na Imbuto Foundation, Minisiteri ya Siporo na Basketball Africa League.
Urubyiruko rwitabiriye iki gikorwa ruvuga ko bizaba imbarutso y’iterambere ry’imikino mu Rwanda no muri Afurika muri rusange.
Uru rubyiruko ruvuga kandi ko ibi bibuga kuba birimo kubakwa mu mujyi wa Kigali ngo bizarufasha guhitamo imikino ijyanye n’impano rufite.
Uwizeyimana Jeannette, ni umwe mu rubyiruko witabiriye uyu muganda akaba abana n’ubumuga bw’ingingo avuga ko yishimira ko Leta y’u Rwanda yarabateje imbere ikabatekerezaho bakisanga mu mikino itandukanye.

Ati “Abafite ubumuga natwe turashoboye ubu maze imyaka umunani nkina imikino itandukanye kandi mfite ubumuga bw’ingingo kandi ndabikunda kuko biduha ubuzima bwiza.”
Madamu Clare Akamanzi, Umuyobozi Mukuru wa NBA Africa nawe yifatanyije n’abaturage muri uyu muganda usoza ukwezi kwa Gicurasi, yavuze ko ari ikintu cyiza guhuza imbaraga mu bikorwa biteza imikino imbere ndetse n’igihugu muri rusange.
Ati “Ndashimira Imbuto Foundation, ndetse n’abayobozi batandukanye bateguye bakanitabira uyu muganda mu gutanga umusanzu wo kubaka igihugu cyacu dushyize hamwe twese."
Akamanzi yavuze ko ibibuga birimo kubakwa bizateza imbere imikino cyane cyane ku rubyiruko haba mu Rwanda ndetse no muri Afurika.

Amadou Gallo Fall uyobora BAL nawe ari mu bitabiriye umuganda, yavuze ko yishimiye kwifatanya n’abanyarwanda mu muganda rusange.
Ati “Ndishimye kuri uyu munsi w’Afurika kuba nifatanyije n’abanyarwanda muri iki gikorwa cyo kubaka ibibuga bizajya bifasha urubyiruko rw’inkumi n’abasore kwidagadura no guteza imikino imbere."
Uyu muganda kandi witabiriwe n’umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Dusengiyumva Samuel aho yasabye urubyiruko kwitabira gahunda zitandukanye z’ibikorwa bya Leta birimo n’umuganda.
Yibukije urubyiruko rwitabiriye uyu muganda kwirinda kunywa ibiyobyabwenge kuko bigira ingaruka ku buzima bw’umuntu cyane ubwo mu mutwe.

Ahabereye umuganda habereye n’igikorwa cyo gupima buri wese wifuza kumenya uko ubuzima bwe bwo mu mutwe bugaze. Ni igikorwa cyakorerwaga Ubuntu n’abaganga babizobereye mu kuvura izi ndwara.
Ohereza igitekerezo
|