Bakuranye ibikomere bakomora ku kuvuka ku mubyeyi warokotse Jenoside no ku wayigizemo uruhare
Aline Umurizaboro w’i Nyamabuye mu Karere ka Muhanga, avuga ko yavutse ku mubyeyi wafashwe ku ngufu muri Jenoside n’abamwiciye abe, agakurana ibikomere ku mutima, kandi ko umuti wabyo ari we ubwe wavuyemo.
Amateka ye yayabwiye urubyiruko rubarirwa mu 1000 rwari rwitabiriye igikorwa cyo kwibuka urubyiruko rwishwe mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, tariki 9 Kamena 2023.
Yavuze ko yakuriye mu muryango utamukunda, atazi impamvu yabyo ariko ko yabimenye ageze mu mwaka wa kane w’amashuri abanza. Hari mu mwaka wa 2007.
Icyo gihe yamenye ko mama we yafashwe ku ngufu mu gihe cya Jenoside, basaza be bamenya ko atwite bakamusaba gukuramo iyo nda y’Interahamwe.
Umubyeyi we ngo yanze gukuramo iyo nda, bituma abavandimwe be bamutererana nyamara ari bo yari afite.
Agira ati “Ntabwo nabashije kumenya ubuto bwanjye kuko aho kugira ngo nitabweho, byansabaga kwita kuri mama wanjye wari ufite ibikomere byinshi. N’umuryango wo kwa mama navukiyemo ntiwanshakaga. Ibyo byose nagombaga guhangana na byo. Murumva ko bitari byoroshye, cyane ko nkiri mutoya ntari nzi icyo nzira, kuko nari ntaramenya inkomoko yanjye.”
Akiri mutoya ngo yaje kubona ko umuryango uba ugizwe n’umugore n’umugabo, abajije mama we se umubyara amubwira izina rya se, aho umwana amenyeye ko uwo yamubwiye ari sekuru yongeye kumubaza se amusaba kutazongera kumubaza icyo kibazo. Inkomoko ye yayimenye abifashijwemo n’umuryango Sevota.
Ati “Aho namenyeye inkomoko yanjye byanteye ipfunwe rikomeye nicuza n’icyatumye mbimenya. Ha handi ubaho wigunze ukifuza no gupfa kuko wumva nta wundi muntu wakwakira. Numvaga ndi igisebo mu muryango wanjye, bikanambuza kugira inshuti z’urungano kuko natekerezaga ko izo nshuti zazamenya amateka yanjye bikantera ikibazo.”
Icyakora ngo igihe cyaje kugera abona ko ari we gisubizo cyo guhangana n’ayo mateka ye, maze yiyemeza gukora uko ashoboye agatera ishema umuryango akomokamo ndetse na nyina, kugira ngo babone ko na we ari umuntu nk’abandi. Icyo gihe yatangiye kwiga aratsinda, ajya no muri kaminuza.
Ati “Ubungubu mfite licence, mfite n’akazi kampemba ku buryo mbasha gufasha umuryango wanjye. Igishimishije kurushaho, ni uko mama yabashije kuva muri ya mateka mabi, ubu akaba ambona nk’umwana we w’imfura kandi aterwa ishema na we, akaba yarabashije no kubaka undi muryango, ubu nkaba mfite umuvandimwe.”
Umuhoza w’i Gisagara na we yakuriye mu bikomere
Amateka ya Umurizaboro yenda gusa n’aya Chantal Umuhoza w’i Bweya mu Murenge wa Ndora mu Karere ka Gisagara, wabwiye urungano ko yavutse mu mwaka w’1999, mama we akaba yaraje kumenya ko yamubyaranye n’uwagize uruhare muri Jenoside.
N’ikiniga yagize ati “Nakuze ndi wa mwana wikinana mu rugo, nkaseka njyenyine, nkatera indirimbo nkibyinana, kuko nta kundi nari kubigenza.
Nari wa mwana wari uzirikiye mu rugo, mama ambwira ko duturanye n’abamwiciye umuryango. Akambwira ati uzahitamo kugenda nawe bakakwica, cyangwa kugendera ku mategeko yanjye, ukicara mu rugo.”
Ikindi cyamubabazaga ni ukuba abo mu muryango nyina yari yarashatsemo mbere y’uko amubyara baramwangaga, aho bamenyeye ko yamubyaranye n’uwagize uruhare muri Jenoside. Ngo babimenye nyuma kuko uwo mugabo yari yarakoreye Jenoside ku wundi musozi.
Ati “Batotezaga mama bamubwira ngo nahaguruke ashogoshere, ajyane n’uwo mwicanyi yabyaye, abasigire umwana wabo yabyaye, ari we mukuru wanjye mama yari yarasigaranye.”
Aho atangiriye ishuri mama we ngo yamuherekezaga agiyeyo, akajya no kumuzana amasomo arangiye, kuko yari afite igishyika ko na we bamwica nyamara yaramubyaye amushaka.
Byageze aho mama we ashaka kumukura mu ishuri, avuga ko ntacyo azimarira kuko yavutse ku mubyeyi wagize uruhare muri Jenoside, n’abaturanyi bakaba bamwanga (banga nyina) kuko yatanze ubuhamya ku byabaye muri Jenoside, ariko mukuru we arwana ishyaka, ishuri ntiyarimukuramo.
Yize bigoye, ageze mu wa gatandu w’amashuri yisumbuye umuryango we ubura ubushobozi, ariko bitabaza ubuyobozi bw’Akarere ka Gisagara, baramufasha.
Kuri ubu ngo ni umurezi, kandi ngo arerera u Rwanda ruzira amacakubiri kuko abana arera abatoza imico myiza, akababwira ububi bwa Jenoside, anabasaba kuzabikurana.
Asaba n’urungano guha agaciro Ndi Umunyarwanda kuko ari agaciro ka buri wese. Ati “Dufatanyije twabigeraho. Twarandura burundu Jenoside, tugasenya ingengabitekerezo n’abayifite bose, tukubaka u Rwanda rwacu.
Baca umugani mu Kinyarwanda ngo usenya urwe umutiza umutiza umuhoro. Nidusenya u Rwanda rwacu, abanyamahanga bazadutiza amasasu turasane.”
Imbaraga zo guhangana n’ibikomere ziva muri ba nyiri ibikomere
Umurizaboro we abwira abakiri batoya, cyane cyane abafite ibikomere bakomora kuri Jenoside, kumenya ko ari bo bifitemo kandi bagomba kwishakamo imbaraga zo kugira ngo babikire, ndetse no guhangana n’ibibazo bagenda bahura na byo.
Asoza agira ati “Ni twebwe tugomba kwishakamo igisubizo cyo kubisohokamo. Ariko na none, dufite uruhare mu kubaka andi mateka meza y’ejo hazaza, kugira ngo abadukomokaho batazakurira mu buzima nk’ubwo twakuriyemo. Dufite inshingano zo guca iyo jenerasiyo (generation) y’ibikomere, kugira ngo abacu bazabesho mu buzima buzira ibikomere.”
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|