Bakoze urugendo Nyagatare - Gikoba, bazirikana amateka y’urugamba rwo kubohora Igihugu

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Emmanuel K. Gasana, avuga ko kwibohora ari ubuzima n’iterambere haba ku bari barahejejwe mu mahanga n’abandi bari barakandamijwe.

Yabitangaje tariki ya 30 Kamena 2022, muri gahunda y’icyumweru cyo kwibohora mu Karere ka Nyagatare ahakozwe urugendo rw’ibirometero 20 kuva kuri sitade ya Nyagatare kugera Gikoba ahari indake ya mbere y’umuyobozi w’urugamba rwo kwibohora.

Ni urugendo ku maguru rw’amasaha agera kuri atandatu rwakozwe n’abayobozi bayobowe na Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, urubyiruko, abaturage basanzwe ndetse n’inzego z’umutekano.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Gasana Stephen, avuga ko bategura uru rugendo bari bagamije ko buri wese yafata umwanya wo gutekereza ku mpamvu zatumye abakoze urugendo rusumba uru n’icyo bari bagamije.

Ati “Twagira ngo abantu batekereze ku mpamvu zazanye abandi hano icyo bari bagamije. Aho twageraga abayoboye urugendo bagendaga batubwira amateka ya buri hantu. None buri muntu agafata umwanya ngo yibuke impamvu y’ibi byabaye na we afate ingamba.”

Kuba Akarere gafite amateka yo kubohora Igihugu bibaha umukoro wo kubakira ku byakozwe n’abasirikare b’Inkotanyi na bo bakagendera kuri uwo murongo wo gukunda Igihugu.

Avuga ko by’umwihariko urubyiruko rwakwigira kuri ayo mateka rugahorana indangagaciro yo gukora ibyiza, gukunda Igihugu.

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Emmanuel K.Gasana, avuga ko kwibohora bivuze ubuzima no kwishimira ibimaze kugerwaho kubera imiyoborere myiza.

Ati “Perezida wa Repubulika wayoboye urugamba rwo kwibohora yaduhaye ubuzima, kubaho, aduha iterambere, ubuyobozi bwiza, imibereho myiza, kwigira, aduha ubufatanye, agarura ubumwe n’umuco.”

Avuga ko uru rugendo ari ugusubira mu mateka bikanahuzwa n’aho Abanyarwanda bageze uyu munsi n’aho bagana.

Avuga ko kuzana urubyiruko aho uwayoboye urugamba yatangiraga amabwiriza ari ukugira ngo rwiyemeze.

Urubyiruko nk’imbaraga z’Igihugu zubaka ngo ntirukwiye gutanga icyuho ahubwo rukwiye gufata iya mbere mu kubaka Igihugu.

Umwe mu rubyiruko rwakoze uru rugendo witwa Iragena Gisa Obed yavuze ko gukora uru rugendo byamweretse imbaraga Ingabo z’Inkotanyi zakoresheje mu kubohora Igihugu.

Ikindi ngo rwamweretse ko na we bibaye ngombwa ashobora kwitangira Igihugu.

Agira ati “Byanyeretse ingufu abatubanjirije bashyizemo kugira ngo babohore Igihugu kandi binyigisha kuba nanjye nshobora kuba nabikora mu gihe bibaye ngombwa.”

Umuyobozi w’uru rugendo rwo kwibohora, Medard Bashana, yabanje gusobanura uko ruteye n’impamvu Ingabo za RPA zarukoze.

Yavuze ko Gen Rwigema akitaba Imana, urugamba rugitangira, Ingabo zacitse intege ndetse zitakaza uduce zari zamaze gufata.

Aho Perezida Kagame aziye ngo yahinduye uburyo bw’imirwanire ndetse akura Ingabo mu Mutara ahari imirambi zigana mu misozi.

Icya mbere ngo zabanje gufata ubutaka buto bushoboka mu Gihugu ari bwo bwo mu Murenge wa Tabagwe ahiswe santimetero bungana na Kilometero zirindwi z’uburebure n’ubugari bwa Kilometero enye bwagiye bwaguka uko iminsi yagendaga yiyongera.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka