Bakora ‘tapis’ mu dutambaro dusigazwa n’abadozi
Itsinda ry’abakobwa umunani bari basanzwe bakora umurimo wo gutaka amasaro, biyemeje no gukora tapis mu dutambaro dusigazwa n’abadozi.
Claudine Nyirakamana, umwe muri aba bakobwa bakora mu gakiriro k’i Save mu Karere ka Gisagara, avuga ko izo tapis bazikora bifashishije umufuka bagenda bapfundikaho udutambaro duto duto.

Agira ati "Twabyigishijwe na mugenzi wacu umwe. Tapis ipima nka metero kuri metero twayigurisha nk’ibihumbi bitandatu."
Nyirakamana anavuga ko kugeza ubu batarabasha kubona abaguzi babagurira izi tapis, kandi ko bababonye byabafasha.

Bamwe mu babonye izi tapis bavuga ko basanze zishobora gusukurwa mu buryo bworoshye.
Uwitwa Vestine Kabatesi agira ati "Iyi tapis yanafasha mu kurera abana. Umwana mutoya yayicaraho agahugira mu gukinisha udutambaro tuyigize, amasaha akaba yicuma."

Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|