Bakora amakaro, amapave na verini bifashishije pulasitike

Abagabo batatu bo mu Karere ka Huye bihangiye umurimo wo gukora amakaro, amapave, verini n’amatafari, bifashishije pulasitiki (plastics) zajugunywe.

Amakaro, amapave n'amatafari bakora bayakora mu mushongi wa pulasitike
Amakaro, amapave n’amatafari bakora bayakora mu mushongi wa pulasitike

Aba ni Théodomir Kwitonda, Théogène Nshimyabayisenga na Védaste Dusengimana b’i Nyanza ho mu Murenge wa Huye, mu Karere ka Huye, bari basanzwe bakora umurimo w’ubwubatsi, ari na wo bamenyaniyemo.

Bavuga ko ubumenyi bwo gukora ibi bikoresho babukuye kuri interineti, cyane cyane ku rubuga rwa ‘Youtube’, begeranyije n’ibyo basanzwe bazi bize mu mashuri yisumbuye.

Kwitonda yize iby’ubwubatsi n’ububaji, Nshimyabayisenga yize imibare, ibinyabuzima n’ubutabire aza no kwihugura mu bwubatsi n’ububaji.

Imvano y’iki gitekerezo cyo kwishyira hamwe bagahanga umurimo ubu ubatunze, bavuga ko ari ukwibaza aho ubufundi buzabageza, ariko bibyukijwe n’ijambo rya Perezida Kagame rishishikariza urubyiruko kwigira.

Kwitonda agira ati “Nari umuntu wo kwinywera inzoga gusa, ayo nakoreye akarangirira mu kabari. Ariko igihe kimwe nari ndi kumwe na Théogène, dukurikirana ijambo rya Perezida wa Repubulika, ashishikariza urubyiruko gukora”.

Akomeza agira ati “Twari dufite telefoni tubasha kujya kuri watsapu no kuri facebook, maze twigira inama yo kuzajya tujya kuri Youtube no kuri Google. Twaje kubona iby’ubuhinzi bwa tangawize n’ibishobora kuyivamo nk’amajyane n’umutobe”.

Nyuma yaho ngo batekereje guhinga n’imboga ndetse n’inyanya, ariko basanga inyanya zimererwa neza mu mpeshyi kandi bisaba kuzuhira, maze bashaka ibyuma by’injyamani (byashaje) bakoramo akamashini kifashishwa mu gukurura amazi.

Icyakora, imashini irangiye basanze bakeneye n’ikigega, biyemeza gushongesha purasitike bakagikora, ariko na none babura iforoma.

Bahise batekereza ku byo bakora bindi bifashishije wa mushongi wa purasitike, nuko bashakishiriza kuri interineti.

Bimwe mu byo bakora
Bimwe mu byo bakora

Kwitonda ati “Twabonye Abashinwa n’Abanyakoreya bakora kaburimbo bifashishije pulasitike, nuko twifashishishije wa mushongi n’umucanga, dutangira gukora amatafari, bukeye twagura ibikorwa, none ubu dukora n’amapave, amakaro ndetse na verini yuma nyuma y’iminota hagati y’ine n’itanu gusa”.

Bafite n’umushinga wo gukora amaparafo ameze nk’ayitwa ‘languette’ mu Gifaransa, usanga asa neza mu nzu, kandi ngo biteguye kuzabigeraho.

Ipave imwe bayigurisha amafaranga 60 y’u Rwanda, n’uziguze bakazimusasira aho ashaka nta kindi kiguzi. Amakaro na yo bayashyirira uwayaguze aho ashaka bakamuca ibihumbi bine kuri metero kare, nta kindi kiguzi.

Ibi ngo bituma babona amafaranga atuma babasha no kuzigama. N’ikimenyimenyi ngo nyuma y’imyaka ibiri gusa batangiye, bamaze gutera intambwe mu iterambere.

Nshimyabayisenga aracyari umusore. Ati “Ntitugitegereza ko impeshyi igera ngo tubashe kubona akazi. Kuri konti ubu mfiteho amafaranga ibihumbi 300. Ndateganya kuzaba mfite amafaranga yikubye gatatu ayo mfite ubungubu, mu mpera z’uyu mwaka”.

Kwitonda we ngo uretse kuzigama, uyu murimo bihangiye watumye atakibona umwanya wo kujya mu kabari, ku buryo watumye anahinduka, atangira kujya ajya inama n’umugore we ku byateza urugo rwabo imbere kandi mbere bitarabaga. Kandi n’abana be basigaye biga mu mashuri meza.

Agira ati “Uwari usanzwe anzi, ageze mu rugo abona ko ubuzima bwahindutse. Mbere nashoboraga kuba mfite amafaranga ibihumbi 10, umugore nkamuhaho kimwe cyonyine cyo guhaha andi nkayanywera. Ariko ubu turebera hamwe ibyatuma abana bacu batagwa mu mirire mibi”.

Ku bijyanye n’imitungo, ubu ngo yabashije kwigurira ikibanza cya miliyoni imwe n’igice.

Agendeye ku kuba ibyo bamaze kugeraho babikesha interineti, Nshimyabayisenga asaba urubyiruko bagenzi be kudahugira mu nzenya n’ibindi basoma kuri za watsapu na facebook, ahubwo bakifashisha ikoranabuhanga mu gushakisha ibyabagirira akamaro.

Agira ati “Urubyiruko akenshi duhugira mu nkuru zisekeje tugeraho twifashishije ikoranabuhanga. Nabagira inama yo kuzajya basoma ibibungura ibitekerezo, byabagirira umumaro”.

Aba batatu biyemeje gukorera hamwe, bafite intego y’uko mu gihe kiri imbere, bimwe mu bikoresho by’ubwubatsi n’iby’ubuhinzi nk’imashini, abantu bagura hanze y’u Rwanda, bazajya babikora, ababikeneye bagahinira bugufi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

Ibikorwa byaba bagabo nibyiza cyane,muduhe contact zabo.
Murakoze

IRAGENA Olivier yanditse ku itariki ya: 17-05-2021  →  Musubize

Nifuzaga nomero zabo bagabo nkabaha isoko

manzi yanditse ku itariki ya: 28-09-2020  →  Musubize

Nifuje, kubona contacts zabo bantu, kuko kunze ibikorwa byabo.

alias yanditse ku itariki ya: 18-04-2020  →  Musubize

Ibi bintu ni byiza pe...Gusa mu rwego rwo kubafasha no gufasha Abanyarwanda muri rusange, mwari kuduha numero za phones zabo, aho bakorera ndetse byaba na byiza mukadushyiriraho aka video k’ibyo bakora. Nabo kandi bagashaka urubuga rwo ku ikorana buhanga berekaniraho ibikorwa byabo...
Murakoze

John John yanditse ku itariki ya: 13-03-2020  →  Musubize

Twabona contact zabo

Pasteur Rutiruka yanditse ku itariki ya: 13-03-2020  →  Musubize

Mwaduha contacts zabo bakira amakaro n’amapave. Murakoze

Pasteur Rutiruka yanditse ku itariki ya: 13-03-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka