Bakomeje gusaba ko ivuriro ry’ibanze bubakiwe rihindurwa Ikigo Nderabuzima

Abaturage b’Akagari ka Rutungo na Cyamunyana mu Murenge wa Rwimiyaga mu Karere ka Nyagatare, bivuriza ku Ivuriro rito rya Gakagati, bavuga ko hashize imyaka irindwi bizezwa ko rizaba Ikigo Nderabuzima ariko ntibikorwe, bikabagiraho ingaruka zirimo kubyarira mu ngo.

Poste de santé ya Gakagati bifuza ko yagirwa ikiho nderabuzima
Poste de santé ya Gakagati bifuza ko yagirwa ikiho nderabuzima

Ivuriro rito rya Gakagati ryatashywe ku mugaragaro tariki ya 12 Ukwakira 2015, ryubatswe ku gaciro ka Miliyoni 200 z’Amafaranga y’u Rwanda yatanzwe n’Intara ya Rhenanie Platinat, binyuze muri Diyoseze Gatolika ya Byumba.

Icyo gihe muri aka gace hari ikibazo cya Malariya nyinshi, kubyarira mu ngo, impfu z’abana bavuka ndetse no kudakingiza abana kubera gutinya amande yo babyariye mu ngo.

Iri vuriro ryatangiye riri ku rwego rw’Amavuriro mato atanga serivisi zo kubyara, gusiramura, ubuvuzi bw’amenyo n’amaso, rikurikiranwa n’Ikigo Nderabuzima cya Matimba cyoherezaga abaganga.

Ibi ntibyatinze, ahubwo ryahise ritangira gukora nk’Ivuriro rito risanzwe ahanini kubera ibibazo by’umuriro w’amashyanyarazi n’abakozi badateganywa n’itegeko.

Bamwe mu baturage bahivuriza bavuga ko bibabaje kuba inyubako zihari zihagije ndetse n’ibikoresho’ ahubwo bakagira impungenge z’uko birimo kwangirika.

Kuradusenge avuga ko kubera urugendo rurerure bakora n’umuhanda mubi bagana Ikigo Nderabuzima cya Bugaragara, bamwe bibagiraho ingaruka cyane cyane ababyeyi.

Ati “Twarategereje twarahebye, ababyeyi babyarira mu ngo kubera ubukene bw’amafaranga ubundi bakagiye kwa muganga. Umubyeyi ufashwe n’inda n’ijoro batanga 10,000 kuri moto udafite amikoro akaguma mu rugo kandi bishobora kumuviramo urupfu.”

Umukozi w’Akarere ka Nyagatare ushinzwe Ubuzima, Nakato Scovia, avuga ko gutinda gushyira iri vuriro rya Gakagati ku rwego rw’Ikigo Nderabuzima byatewe n’uko isuzuma ryakozwe na Minisiteri y’Ubuzima, ryasanze hari ibibura ndetse hatangwa n’inama y’uko byakorwa.

Avuga ko n’ubwo atazi neza igihe bizakorerwa ariko habonetse umufatanyabikorwa uzabafasha mu gukemura ikibazo gihari, hanyuma rigahinduka Ikigo Nderabuzima.

Agira ati “Nyuma y’ubugenzuzi bwakozwe na MINISANTE, batubwiye ko hakenewe ibindi byumba bine ndetse banadufashije gushaka umufatanyabikorwa uzabyubaka, ubu arimo gukora ibishoboka ngo abone ibyangombwa bisabwa kugira ngo atangire yubake. Sinavuga igihe bizatunganire ariko biri muri gahunda yihutirwa kandi bizakorwa vuba.”

Bamwe mu baturage bakoresha iri vuriro ry’ibanze rya Gakagati, cyane abegereye umugezi w’Akagera, bakoresha ibilometero 40 kugera ku Kigo Nderabuzima cya Matimba na 34 ku Kigo Nderabuzima cya Bugaragara.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka