Bakiriye bate ibyavuzwe na Frank Joe wanenze ibyamamare bitigaragaje mu gihe cyo Kwibuka?

Umuhanzi akaba n’umukinnyi wa Filime, Rukundo Frank, wamenyekanye ku mazina ya Frankie Joe yabajije abavuga rikijyana bazwi nka ‘influencers’ aho bagiye mu gihe cyo kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Frankie Joe uba mu gihugu cya Canada, yanenze aba bavuga rikijyana kuba mu gihe baba bakenewe mu guhumuriza Abanyarwanda no kumenyesha abanyamahanga Jenoside yakorewe Abatutsi n’aho u Rwanda rugeze rwiyubaka, kuba baradohotse kandi ari bwo baba bakenewe.

Muri video y’umunota umwe yifashe akayisakaza ku mbuga nkoranyambaga agira ati "Mfite akabazo kanini cyangwa gatoya, mu minsi ishize twari dufite abayoboye mu gukoresha imbuga nkoranyambaga, abavuga rikijyana ku mbuga nkoranyambaga n’abandi, ariko muri iki gihe mwarabuze, mu cyunamo twarababuze mwokagira inka mwe, kandi ni cyo gihe twari tubakeneye nk’ abakoresha imbuga nkoranyambaga”.

Ati “Ntabwo tuba tubakeneye mu gihe cyo ‘gutwika’ gusa, tuba tubakeneye no mu gihe cy’akababaro, mu gihe twibuka abacu, iki ni cyo gihe cyo gukoresha izi mbuga nkoranyambaga mu kubwira isi ibyabaye mu Rwanda. Ukabereka aho u Rwanda ruvuye n’aho rugeze. Ugahumuriza izo mfubyi n’abo bapfakazi n’abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi.”

Frankie Joe yabyukije imbamutima kuri benshi bibaza aho aba bahoraga kuri izi mbuga bavuga aka na kariya aho bagiye, ariko abandi bamushima kuba abakebuye mu kuzamura ijwi ryabo no kugaragaza aho u Rwanda rugeze, ndetse ukaba n’umwanya wo kugaragariza isi ukuri kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Bamwe bakoresha imbuga nkoranyambaga bashoboye kumusubiza bamweretse ko bakomeje kubikora.

Uwitwa Dinah Umutoni yagize ati "Jya kuri Instagram yitwa ‘checkoutRwanda’ barakora uko bashoboye".

Uwitwa Mugisha Erickson yashimiye Frank ku kuba yabakebuye, ati "Yarangije gukora akazi ke akangura abavuga rikijyana ku mbuga nkoranyambaga. Niba twagera mu bihe bikomeye nk’ibi byo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda hanyuma tukicecekera, biranashoboka ko abarimo guceceka uyu munsi bazareka no Kwibuka27 ejo".

Uwitwa Iam Ababha yagize ati "Joe ndakumva gusa akenshi social media z’abantu bakoreraho ibyabo kandi bitewe n’uko babyumva natwe tukabifata uko biri, ariko ibi bihe nshuti si ibyo gukiniramo ushobora kuvuga nabi cyangwa ukandika nabi bitewe n’uko nta n’ubumenyi ubufitemo, bigatuma uhitamo kwicecekera, gusa si ukubyirengahiza."

Uwitwa Akana Yezu ati "Frank ukwiriye kubanza kubitekerezaho ndabizi ko ibyuvuga babikoze nabyo ari byiza ariko umenye ko na bo ari abantu bagira amarangamutima kandi si uko babyanze. Wigeze se ubabaza impamvu na social media badakunda kuzikoresha muri ibi bihe? Hagarika kubagaya utiretse urakoze".

Uwiyise Giswi ati "Nyihanganira ureke nkubaze ikintu; ni igiki kikwemeza ko iyo gahunda bose bayishyigikiye? Ni igiki kikubwira yuko, nk’umu influencer yaba yarabuze abiwe muri Jenoside yaba afite umwanya wo kujya kuvuga kuri social media, nawe ubwe atari yakira?"

Uwiyita NIC we ati "Nubwo nta tegeko ribahana ariko bagakwiye gukoresha izina ryabo babwira isi ko twanyuze mu rupfu rukanga kudutwara ko twanyuze mu mwijima akaba ariyo mpamvu tumurika cyane."

Uwitwa Bora ati " Nabo ni abantu barimo n’abacitse ku icumi cyangwa se imiryango yabo, kuba bafata igihe cyo kunamira ababo kure ya instagram na twitter ni ibintu bishoboka cyane."

Icyakora nubwo bamwe bavuga ko ari umwanya wo kugabanya kujya ku mbuga nkoranyambaga, Perezida Kagame atangiza icyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi, yavuze ko “niba abapfobya Jenoside yakorewe abatutsi batagira isoni z’ibyo bakora, ntawe ukwiye kugira ubwoba bwo guhangana na bo”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka